Uko mbibona: Niba utaramenye ndi muzima ntuzanyiteho ntakiriho

Maze igihe kitari kinini cyane ariko na none kitari gito kuri iyi si, ariko hari ibyo njya mbona bikanyobera. Umuntu agira atya akavuka atarabihisemo, akabyarwa n’ababyeyi atahisemo, akavukira mu gihugu atahisemo akaza ari igitsina atahisemo, akavuka ari umwera, umwirabura, umwarabu cyangwa uw’uruhu rujya gusa n’umuhondo nabyo atarabihisemo, ariko iyo urupfu ruje ibyo ntirubireba!

Ushobora kuba uri umubyeyi, umuvandimwe, cyangwa mwene wabo w’umuntu runaka wagize amahirwe agatunga agatunganirwa, akagwiza ubutunzi, ngizo inzu z’imitamenwa, imodoka zitagira abazigendamo n’ibindi n’ibindi, ariko wagera aho ukenera ugusindagiza ukabura n’umwe.

Ushobora kuba wibera mu nzu itagira sima, yayindi bajya gukubura bakabanza guteramo amazi, urugi ari rwarundi rukoze mu ngunguru cyangwa ibati, indwara yaguheza hasi ukabura ugusura, wagira uti nyabuneka ni muntabare, ugupfuye agasoni akakoherereza intica ntikize (amafaranga).

Reka rero nyamunsi (urupfu) rubatange rukugereho rube ruragutwaye! Ba bandi bose si ukwikoraho, bati nimuze tujye gutabara umubyeyi, umuvandimwe cyangwa inshuti.

Ubwo bamwe bagatangira bati ese isanduku ni angahe? Imva se yo ni angahe? Imodoka itwara umurambo ni angahe ? Indabyo se zo turagura iz’angahe? Kwasiteri zitwara abajya gushyingura ni angahe n’ibindi n’ibindi.

Erega ibyo byose ugasanga baricaye babishakiye amafaranga mu munsi umwe kandi akaboneka! Kandi nyamara igihe wabakeneye ngo hagire ugufasha ujye kwivuza, agushyirire agasima mu nzu cyangwa se akubakire uruzitiro, bose barakubwiraga bati ‘wapi ntakigenda!’

Ushobora kuba wari ukeneye ibihumbi 100FRW ngo ubashe kwivuza cyangwa ugire ikibazo ukemura mu rugo cyakubereye ingorabahizi, muri ba bandi bose wari wizeye ukabura n’umwe uyaguha, ariko umunsi wo gusubiza umwuka Imana yagutije wagera hakaboneka asaga miliyoni yo kugushyingura!

Wabaye mu nzu y’icyondo ubuzima bwawe bwose ariko urapfuye bagushyinguye mu mva y’amakaro. Wabayeho nta foto ugira mu nzu yawe ariko urapfuye bagukoreshereje ifoto y’akataraboneka!

Kuva witwa wowe ntiwigeze ugenda mu modoka, ariko urapfuye bagukodeshereje iy’ibihumbi 200FRW, wararwaye ubura ugusura ariko urapfuye ushyinguwe n’isoko n’amaduka!

Isomo : Niba utarantakajeho umutungo wawe nkiri muri ubu buzima, uramenye ntuzawuntakazeho ugiye kunshyira mu gitaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu by’ukuri, umutungo si uwapfuye cg uwagiye baba bawutakajeho. Ahubwo baba bashyigukira abasigaye kuko ni bo baba bakeneye support (morally, socially, economically,...).

E yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka