Igitekerezo: Hari ibyo bamwe bakora ubu bisa no guterekera

Abantu batandukanye usanga kuri ubu bakora bimwe mu byarangaga umuhango wo guterekera wakorwaga kera, harimo imigenzo itandukanye bakorera umuntu wapfuye. N’ubwo abenshi babikora mu rusirimu wenda babyise n’andi mazina ariko mu Kinyarwanda byitwa “Guterekera”.

Nifashishije igitabo “Umuco mu Buvanganzo” cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Muco, Amateka n’Ubuvanganzo, agaragaza ko Umuhango wo guterekera mu Rwanda rwo hambere wakorwaga mu ngeri enye, aho mbona izi ngeri zose Abanyarwanda batari bake muri iki gihe bazikurikiza.

Muri ibyo bikorwa byakorwaga harimo nko kwita umwana izina ry’ umukurambere wabayeho, harimo ibyo kuganira no kuvuga amateka y’ibikorwa bya nyakwigendera. Ndetse hanabagamo kwizihiza isabukuru runaka ya nyakwigendera (isabukuru yo kuvuka, gushyingirwa, kugabirwa, gupfa n’iyindi).

N’ubwo n’ubundi ibi byose bikorwa, none nifuje kwibanda ku kijyanye no gushyiraho umunsi ngarukabihe, ushyirwaho n’abanyamuryango runaka bagahura bakibuka nyakwigendera.

Umugenzo wo gufata igihe runaka abantu bumvikanyeho, bakajya aho nyakwigendera ashyinguye, bakahakorera isuku, bagashyira indabo ku gituro, bagasa n’abamuganiriza bamubwira uko ubuzima bumeze guhera igihe yapfiriye, yaba ibyiza cyangwa ibibi byabaye, ni ibintu mbona bigenda bifata indi ntera mu bantu benshi cyane cyane abifite( abakire) ariko icyo maze kubona ni uko abenshi ubabwiye ko bari guterekera mwagirana ibibazo, kandi njyewe mbona ari wo muhango baba barimo gukora.

Ibi bigenda bigaragara hirya no hino mu Rwanda, aho abantu bakusanya ubushobozi bwinshi, bagateka bakegeranya n’ibyo kunywa byinshi inshuti n’abavandimwe bagaterana ngo bari mu muhango wo kwizihiza no kwibuka kanaka umaze igihe runaka yarapfuye. Ibi bigahura n’ibikorwa n’imiterere y’umuhango wo guterekera mu mateka y’u Rwanda, usanga ari ijambo ry’impine ryunze amuga abiri ari yo “Guteka” no “Gutereka”.

Ibi kandi bikorwa n’abantu benshi batandukanye mu bice n’amadini atandukanye, bafata umwanya bakavuga ku buzima ndetse n’amateka n’imigirire ya nyakwigendera, aho n’umuntu uba utabyitabiriye bamufata nk’utari umunyamuryango. Nyamara aba bantu bakora ibi ariko bumvise ngo kwa kanaka baraterekeraga bakumva ari abantu bateye ubwoba bakorana n’imyuka mibi. Ibi bintera kwibaza niba abakora ibi bintu bo baba bazi igisobanuro cyabyo mu muco nyarwanda.

Uko hagiye haza imyemerere itandukanye, abantu benshi bumva kuvuga ngo: Baraterekera ari ibintu bihabanye, cyane cyane ab’iki gihe cyangwa abo mu mujyi. Nyamara wajya kureba ugasanga ubu guterekera biri no mu Mijyi kurusha mu cyaro. Iyo wise umwana izina ry’umukurambere kanaka wabayeho ku isi, burya uba umuterekereye, kwicara abantu bakarya bakanywa baganira ibikorwa, ibigwi n’amateka ya nyakwigendera, burya biba ari ukumuterekera.

Buriya buryo bwo guterekera uko ari bune, mu Rwanda rwo hambere ndetse na n’ubu buracyakurikizwa, ariko cyane cyane ubwagaragariraga buri wese ni buriya bwa kane. Aho umuryango wahuraga ku munsi wagenwe, bagategura amafunguro n’ibinyobwa nyakwigendera yakundaga. Aha ni ho mpuriza no kuba abantu benshi baterekera wenda gusa bamwe cyane cyane abakiri bato ntibamenye ko baba baterekera, cyangwa abandi bakaba badashaka gusa kubihuza n’ibya kera kugira ngo bititwa guterekera.

Sinjya kuvuga ngo guterekera ni bibi nk’uko bamwe babivuga ngo ni ugukorana n’imyuka mibi, gusa nabwo sindi bunavuge ngo ni byiza, cyane cyane ko burya umuntu wese ajya gukora uyu muhango yawutekereje neza azi n’impamvu zabyo. Gusa icyo nari ngendereye ni ukugira ngo mpuze imihango dukorera abacu bapfuye, tuyihuze n’inyito yabyo mu Kinyarwanda. Umuntu wese ukora buriya buryo yaba bumwe muri bwo cyangwa bwose uko ari bune, amenye ko aba ari Guterekera. Hato hatazagira n’uwakubaza ukabura ibisobanuro bw’ibyo uri gukora ukamwara.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka