Igitekerezo: Ni nde wabwiye abantu ko umugore watandukanye n’umugabo atatanga inama nziza?

Maze iminsi mbona abantu batandukanye bavuga ko hari ingo nyinshi zisenyuka, bitewe n’uko mbere yo gushaka bagiriwe inama n’abagore batandukanye n’abagabo.

Ibi byagarukagwaho cyane ku birori bizwi ku izina rya Bridal shower (brayidoshawa) bikorerwa abakobwa bagiye gushinga ingo. Ukabona umuntu arifashe ati ubwo koko muba mwumva ari iyihe nama nzima yahabwa n’umugore watandukanye n’umugabo!

Ku giti cyanjye mpamya ko urugo rutubakwa n’icyo bamwe bita ubwenge, ahubwo rwubakwa n’ubushake bw’abantu babiri bagahuza umugambi n’icyerekezo cy’ubuzima, ku buryo bose bafatanya kukigeraho, naho mu gihe mwaba mudahuje umugambi n’icyerekezo, ntabwo byakunda ko mwakubakana urugo.

Ibi bivuze ko ushobora kuba ufite icyo bamwe bita ubwenge, ariko ukaba warahuye n’umuntu mudahuje intumbero uwo mushinga wanyu w’umuryango nturame. Ariko ibi bitavuga ko uyu muntu byanze ko akomezanya n’uwo mugenzi we, nta bwenge afite, cyangwa nta nama nziza zubaka yatanga, nk’aho iyo batandukanye ubwenge bwe umugabo aba yabutwaye.

Nimwumva ndi kugaruka ku mugore cyane si uko n’umugabo baba bubakanye na we bataba bahuje amateka, ahubwo ni uko ntakunda kumva umugabo hirya no hino muri sosiyete yimwa ijambo ngo ni uko yatandukanye n’uwo bashakanye (niba binaba ni gake cyane cyane mu madini).

Mu by’ukuri sinumva ukuntu abantu bifata ngo "Nyirakanaka urugo rwaramunaniye" ubwo ibyo bikaba intandaro yo kumwambura ubushobozi yari asanganywe cyangwa n’ubumenyi afite, ndetse bamwe bakarengera bakamwubahuka, kandi batazi icyananiye ikindi. Hari n’igihe wasanga ari urugo rwamunaniye atari we warunaniye.

Yego ndahamya ko gutandukana n’uwo mwashakanye muri iyi minsi ari ugutsindwa gukabije, kuko muba mwarashimanye mwenyine nta n’umuntu wabahuje ku gahato, nk’uko kera abenshi byabagendekeye. Abenshi bakanafata umwanzuro bagatumira abantu bati "Tuzatandukanwa n’urupfu", ubundi ubwo ejo tukabona umwe ari ukwe undi ari ukwe! Ariko rero niba biba byanze ntabwo mpamya ko umuntu yakwamburwa ijambo ngo nta nama nziza yagira abantu.

Ahubwo ku bwanjye mba numva aba bantu baba bafite ijambo rikomeye basangiza abandi, ku by’urugendo rukomeye aba yaranyuzemo bigatuma undi yamenya ahantu runaka mu rushako haba hari amabuye, kugira ngo ayirinde atazayasitaraho nawe kubera kutayamenya (nubwo amabuye ateze mu kwa kanaka ashobora kuba atandukanye n’ari mu kwa kanaka)

Ntanganzwa cyane n’umuntu wakwicara ngo kanaka yananiwe n’urugo, ukumva ko wowe urushoboye kuko mukiri munzu imwe n’uwo mwashakanye, nyamara wasanga uwagutiza urugamba yarwanye wowe wari kunanirwa mbere ye.

Umugore watandukanye n’umugabo afite ubwenge, ubushobozi ndetse n’ibitekerezo bizima. Ashobora kugira undi inama nziza ndetse zakubaka urugo rugakomera, gusa we bikaba byaranze kubera impamvu runaka. Ni yo mpamvu umugore cyangwa umugabo bashobora gutandukana buri wese agashaka undi, bubakana urugo kandi ingo zabo zigakomera.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gutandukana n’uwo mwashakanye,ntibisobanura ko nta bitekerezo byiza ugira.Nuko gusa muba munaniranywe.Gusa dukwiye gukora uko dushoboye ntidutandukane n’uwo twashakanye.Bisaba kumvira inama imana yaturemye yaduhaye kandi dusoma muli bible.Nubwo binanira abandi,abakristu nyakuli bubahiriza izo nama.Urugero,ntabwo bacana inyuma,ntibarwana.Iyo habaye ikibazo,bagerageza kugikemura,bashingiye ku nama zo muli bible kandi bikagenda neza.

bukeye yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka