Uko mbibona: Dore aho telefone igendanwa ibera igitangaza

Telefone igendanwa ifite imbaraga zirenze uko umuntu abitekereza. Mbere na mbere telefone igendanwa yaraje yirukana telefone zitagendanwa irangije isimbura televiziyo, yirukana mudasobwa, ikuraho amasaha, ifata umwanya wa kamera na radiyo, yihanangiriza amasitimu n’indorerwamo, irangije itera umugeri ibinyamakuru, amasomero n’ibitabo.

Twabaye imbata za telefone igendanwa
Twabaye imbata za telefone igendanwa

Ntibyaciriye aho. Yasimbuye imikino ya videwo, yirukanye ikotomoni (porte-monnaie) cyangwa ikofi, ubu nta muntu ugikenera kureba kuri kalindari cyangwa kugendana ikarita ya banki.

Telefone igendanwa ishobora kwangiza ubuzima bwo mu mutwe
Telefone igendanwa ishobora kwangiza ubuzima bwo mu mutwe

Hejuru y’ibyo byose ariko, telefone igendanwa ishobora gusenya ingo, igateranya abakundana. None dore, buhoro buhoro irimo kugenda itwicira amaso, ikatumugaza umugongo, ikangiza ubuzima bwo mu mutwe, ari nako igenda isatira abazadukomokaho.

Telefone igendanwa ishobora kumugaza
Telefone igendanwa ishobora kumugaza

Rero niba tutigenzuye ngo tuyikoreshe neza, bizarangira yishe na roho zacu.

Telefone igendanwa iraturagiye
Telefone igendanwa iraturagiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo kuduhitana byabaye byinshi
Reka na phone ikore akayo

Obed yanditse ku itariki ya: 17-02-2024  →  Musubize

Bavandimwe ubu se intsinzi ni iyihe koko?

MUKASA yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka