Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso (BTD) yo mu mwaka wa 2020 igaragaza ko abagore bakiri bake mu kwitabira gutanga amaraso ugereranyije n’umubare w’abagabo.
Abayobozi b’ibihugu bikize bari mu nama ya G7 bavuga ko bagiye kugenera inkunga y’inkiko za Covid-19 ibihugu bikennye ingana na miliyari, bikazakorwa muri gahunda bise “gukingiza isi” igomba kurangira mu mpera za 2022.
Inkingo za Pfizer ibihumbi mirongo itanu na magana atatu (50,300), zagejejwe ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Leta hirya no hino mu Rwanda, aho zigiye guhabwa abagejeje imyaka 75 y’amavuko.
Beterave ni uruboga rusigaye rugaragara cyane ku masoko hirya no hino mu gihugu. Bamwe bafata beterave nk’ibintu bigenewe gukorwamo imitobe kubera ibara ryayo ryiza rijya gusa n’iritukura rutuma umutobe wavanzwemo beterave uba usa neza cyane.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ko gahunda ya COVAX irushaho kongerwamo ingufu kugira ngo isi ibashe guhashya burundu icyorezo cya COVID-19.
Mu ruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yagiriye mu Karere ka Burera, abaturage bamuhamirije ko amavuriro y’ibanze agezweho yo ku rwego rw’Utugari begerejwe, yabaruhuye kwivuza magendu ndetse n’imvune z’urugendo bakoraga banyuze inzira zitemewe, bajya kwivuriza mu bihugu by’abaturanyi.
Impuguke mu by’iruka ry’ibirunga n’ingaruka zabyo ziratangaza ko mu myaka 100 iri imbere igihugu cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) bizaba bitandukanywa n’umuhora wa metero eshatu kubera iruka ry’ibirunga n’imitingito.
BK Group Plc yageneye Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) imyambaro yambarwa n’abahura n’abarwayi, ifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Inkingo 10.500 za Covid-19, z’icyiciro cya kabiri (Doze ya kabiri) zagejejwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashyikirije u Rwanda inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa ‘AstraZeneca’ zisaga ibihumbi ijana (117,600).
Abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bishimira ivuriro (poste de santé) bubakiwe kuko ribegereye, ariko bakinubira kuba nta muganga bahasanga nimugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru (weekend), gusa ubuyobozi ngo burimo gushakira igisubizo icyo kibazo.
Inzu mberabyombi “President Paul Kagame Auditorium” yitiriwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, y’Ikigo IRCAD cyo mu gihugu cy’Ubufaransa yafunguwe ku mugaragaro, mu muhango wabereye i Strasbourg muri icyo gihugu ku wa gatatu tariki 19 Gicurasi 2021.
Amavuriro mato (Poste de santé) 56, amaze kubakwa mu duce twegereye imipaka, mu rwego rwo kurinda abaturage kwampuka umupaka bajya gusaba serivisi z’ubuvuzi hanze y’u Rwanda, yose akaba yaruzuye.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 bizaba bishobora gusimbuza impyiko, kugira ngo biruhure abajyaga kwivuriza mu Buhinde n’ahandi babarirwa hagati ya 30 na 40 ku mwaka.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Munini, Dr. Philippe Nteziryayo, avuga ko hatagize igihinduka ibitaro bya Munini bimaze iminsi byubakwa mu Karere ka Nyaruguru bemerewe na Perezida Kagame, byazaba byaratashywe mu mezi abiri ari imbere bigatangira gukora.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gukangurira abatuye isi kwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso izwi mu ndimi z’amahanga nka Hypertension, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 u Rwanda rwatangije gahunda yo gusuzuma Abaturarwanda ku buntu.
Nyuma y’uko mu minsi ishize mu bitaro bya Ruhengeri havuzwe ikibazo cy’impfu zikabije z’abana bavuka batagejeje igihe, ibyo bitaro byatanze ibisobanuro kuri icyo kibazo bigaragaza n’ingamba byafashe mu rwego rwo kugikemura.
Abaturage bo mu mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Mbugangari mu mujyi wa Gisenyi, batangaza ko ‘poste de santé’ bahawe yatumye batandukana no kujya kugura imiti ya magendu mu mujyi wa Goma, rimwe na rimwe bakagura idahuye n’uburwayi bwabo.
Umuyobozi w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi (World Trade Organisation ‘WTO’) Ngozi Okonjo-Iweala avuga ko inganda zikora imiti zagombye gukora inkingo za Covid-19 zihagije kuri buri muntu, cyangwa se zikagira neza, zigasangira ubuhanga zikoresha n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko n’ubwo ibihugu bikomeye bishimagiza inkingo byakoze, ariko urwabo ngo ni rwo rwizewe, rutanga umutekano kurusha iziri gukoreshwa zo mu Bwongereza na Amerika.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abafatanyabikorwa mu gukora inkingo za COVID-19.
Mu gihe n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 utararangira, abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bagomba kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bamaze kwegeranya amafaranga ya mituweli y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Julien Mahoro Niyingabira, yijeje abatarafata urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa AstraZeneca rwa kabiri ko Leta irimo kurubashakira, kandi ko nta kibazo cy’ubuzima bazagira mu gihe baba bakererewe kuruhabwa.
Perezida Uhuru Kenyatta yirukanye igitaraganya abayobozi bose b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti nyuma yo gutera imiti yarengeje igihe abarwaye SIDA bikabagiraho ingaruka.
Ishami ry’Umuyango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rigiye guha ibindi bihugu doze zirenga miliyoni za Covid-19 zari zigenewe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugira ngo zitazarenza igihe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 197 naho abakize bakaba ari 47. Nta muntu iyo ndwara yishe, abakirwaye ni 1435.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, kizatangira gutanga urukingo rwa Pfizer ku bantu bibereye mu modoka zabo.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga buratangaza ko guhemba abakozi amafaranga menshi buri kwezi bidindiza iterambere ry’ibitaro, icyifuzo kikaba ari uko abakozi bagengwa n’amasezerano bujuje ibisabwa bashyirwa mu myanya y’akazi bagahembwa na Leta.
Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 ku nshuro ya mbere, byatangiye kwakira abarwayi bahivuriza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko hari abahanga mu gukora imiti n’inkingo aherutse kuganira na bo, bamugaragariza ubushake bafite bwo kuza kubikorera ku mugabane wa Afurika.