Hari ibimera cyangwa ibiti umuntu abona biteye mu ngo z’abantu, bihari nk’indabo z’umurimbo gusa kuko bigaragara neza ku jisho ariko hari bimwe muri byo, biba atari indabo gusa ahubwo byaba n’umuti ku ndwara nyinshi, cyangwa se bifite akandi kamaro ku buzima bw’umuntu. Muri ibyo bimera harimo icyitwa ‘Neem’, ‘Capucine’ (…)
Umunsi mpuzamahanga w’abahanga mu by’imiti kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, usanze abo mu Rwanda bari mu myiteguro yo kwegereza abaturage zimwe muri serivisi baboneraga kwa muganga, harimo iyo gukingira abantu no kuboneza urubyaro.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiratangaza ko ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, cyakiriye impano y’imyambaro 1,650 igenewe kurinda abaganga bita ku barwayi ba Covid-19, yatanzwe n’igihugu cya Brazil, mu rwego rwo gufasha u Rwanda guhangana n’icyo cyorezo.
Ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 u Rwanda rwakiriye inkunga y’ibikoresho binyuranye byo kurwanya COVID-19, byatanzwe na Leta y’u Bushinwa hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), gitangaza ko mu bapimwa COVID-19 mu Rwanda, abarenga 70% nta bimenyetso bagaragaza, ibyo bikaba byashoboka ko bavurirwa mu ngo zabo kandi bagakurikiranwa kugeza bakize bitabaye ngombwa ko bajyanwa kwa muganga.
Mu rwego rwo kurwanya Malaria, ubusanzwe mu bigo nderabuzima bya Leta, haba inzitiramibu zihabwa abagore batwite mu gihe baje kwipimisha inda, bakongera kuzihabwa mu gihe baje gukingiza urukingo rw’amezi icyenda nk’uko bisobanurwa na Ndayisabye Viateur, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera.
Bamwe mu baganga bo mu bitaro bikuru n’iby’uturere binyuranye byo hirya no hino mu gihugu, basoje amahugurwa y’iminsi ibiri ajyanye no kwiga uburyo barushaho gutanga serivise nziza ku bantu bafite ubumuga baza babagana.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC buvuga ko ubuke bw’ibipimo bya coronavirus burimo gufatwa muri iyi minsi burimo guterwa no kuba abantu bahuye n’abanduye covid-19 batangazwa buri munsi ari bake.
Nyuma y’uko byagaragaye ko umubare w’abanduye indwara ya Coronavirus ugenda wiyongera muri rusange, i Huye hashyizwe santere yo kubavuriramo.
Igihugu cya Korea y’Epfo cyahaye u Rwanda udupfukamunwa ibihumbi 100 two mu bwoko bwa KF94 dufite agaciro k’ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika (akabakaba miliyoni 97 z’Amafaranga y’u Rwanda), tuzafasha mu guhangana na Covid-19.
Impuguke mu kuvura indwara zitandukanye z’imyanya y’ubuhumekero zirimo na Covid-19, zirasaba abantu bavuga ko kunywa tangawizi, tungurusumu n’ibindi bivugwa byabarinda kwandura icyo cyorezo, kwitonda kuko bataba bazi ibyo banywa ibyo ari byo.
U Rwanda rwakiriye impano y’ibikoresho byo kwifashisha mu kuvura Covid-19 byatanzwe n’igihugu cya Misiri, bikaba bigizwe n’imyambaro irinda abaganga n’abandi bita ku barwaye icyo cyorezo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu gihe urukingo rwa Covid-19 rwaba rumaze kwemezwa, Afurika izabona nibura miliyoni 220 za doze y’urukingo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso butangaza ko nyuma y’amezi 6 ibikorwa byo gutangira amaraso ahitwa nka Car Free Zone bihagaze byongeye gusubukurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba, yahamagariye ibitaro n’amavuriro kubakira inzira abafite ubumuga kugira ngo bashobore koroherwa kubona serivisi z’ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abantu 54 bari barwaye Covid-19 bakaba bari barashyizwe muri gahunda yo kuvurirwa mu rugo bamaze gukira icyo cyorezo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, arasaba abaturage kwakira neza no korohereza abatera umuti wica imibu mu nzu, kugira ngo hirindwe indwara ya Malariya.
Ikigo gishinzwe imiti cya Amerika (FDA) cyemeje ko gihe bibaye ngombwa kuramira umurwayi mu buryo bwihutirwa gusa hakoreshwa Plasma mu kuvura abarwaye covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangiye gahunda yo gukurikiranira abarwaye Covid-19 batarembye mu ngo zabo kandi ngo biratanga umusaruro mwiza kuko hari abakize, cyane ko muri rusange mu barwaye icyo cyorezo mu Rwanda, 85% bataba barembye.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt. Col Dr William Kanyankore atangaza ko icyorezo cya COVID-19 gihari, kandi abajyanwa kwa muganga bitabwaho, agasaba abantu kwirinda kucyandura kuko abakirwa barimo ibyiciro bitatu.
Imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda imaze iminsi igaragaza ko ikomeza kuzamuka kurusha imibare y’abakira, ari nako imibare y’abapfa izamuka.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020 yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga Inama y’Abagize Biro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abakuru b’Uturere tw’Ubukungu, iyo nama ikaba yigaga ku kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije atangaza ko bagiye kujya baha urubuga abakize Covid-19 kugira ngo batange ubuhamya ku bubi bwayo bityo bafashe abantu kuyirinda.
Akarere ka Muhanga kashyikirije ibitaro bya Kabgayi imbangukiragutabara yaguzwe mu nyungu ya Farumasi y’Akarere, ikaba igiye kunganira izisanzwe kuri ibyo bitaro zidahagije ngo abarwayi bahabwe serivisi nziza.
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima gishya cya Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, baratangaza ko kuva iki kigonderabuzima cyatahwa bivuriza ahantu hasa neza, by’umwihariko abarwariye mu bitaro bakaba batakirwarira mu cyumba kimwe nka mbere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyiravuga ko nta mpugenge abantu bakwiye kugira ku muti wa coartem usanzwe uvura malariya, kuko ngo ugifite ubushobozi bwo kuvura kugera kuri 95%.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya barindwi banduye COVID-19, abandi 21 bari barwaye bakaba bakize.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko nta mwana n’umwe mu basiramuwe yaba afite ubwishingizi bw’indwara cyangwa atabufite, wangiwe kwivuza ibikomere.
Leta zunze ubumwe za Amerika zibinyujije mu kigo cyazo gishizwe iterambere mpuzamahanga (USAID), zashyikirije u Rwanda inkunga y’imashini 100 zongerera umwuka abananiwe guhumeka.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko gahunda yo gupima Covid-19 ku bantu babyifuza ariko bishyuye yatangiye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020, yitabiriwe cyane kuko byasabwe n’abarenga 100.