Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yashyikirije ibitaro bya Kabgayi uruganda rukora umwuka wa Oxygen uhabwa abarwayi b’indembe badashobora guhumeka neza.
Mu gihugu cya Kenya, abaturage bategetswe ko bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bikingije covid-19, mu gihe bagiye kujya ahantu hahurira abantu benshi. Hamwe mu ho abaturage basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko bikingije, harimo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyangwa se abifuza kwaka serivisi mu nzego za (…)
Nyuma yo kuvugurura ubuyobozi ndetse n’ibikorwa remezo ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abayobozi b’ibyo bitaro bagaragaje ko hari gahunda yo gutangira gutanga amahugurwa agenewe gusa inzobere.
Leta ya Israel yatangaje ko mu gihe cya vuba iza gutangira gutanga doze ya kane y’urukingo rwa Coronavirus ku bantu bafite hejuru y’imyaka 60 y’ubukure.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Barafinda Sekikubo Fred, wiyita umunyapolitiki, yasubiye mu bitaro by’i Ndera byita ku bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, bitewe n’ibimenyetso yari amaze iminsi agaragaza.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko Abaturarwanda bose bagomba gufata urukingo rwa Covid-19 ku buryo n’abana b’imyaka itanu bazaruhabwa rukigera ku isoko.
Ikigo AstraZeneca cyakoze urukingo rwa Covid-19 kivuga ko kigiye gushyira ku isoko umuti witwa Evusheld wongerera umubiri ubudahangarwa ku cyorezo Covid-19, nyuma yo kubyemererwa n’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti cya Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) cyitwa FDA.
Agashya mu by’ikoranabuhanga kiswe “Teleradiology and AI Platform” kahanzwe na Nakeshimana Audace, katumye atsindira kuzahabwa amahugurwa y’umwaka wose muri ‘HealthTechHub Africa’ iherereye i Kigali. Ako gashya mu ikoranabuhanga kahanzwe na Nakeshimana, gafasha mu gupima indwara z’umutima hifashishijwe ‘Artificial (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 79, bakaba babonetse mu bipimo 14,184.
Muri iki gihe, ibitaro bifasha abarwayi ba Kanseri biherereye mu Karere ka Butaro, birimo kwagurwa mu rwego rwo kubyongerera ubushobozi, ku buryo ibyumba bizava ku 150 bikagera kuri 250, rukaba ari n’urugendo rwo kubigira ibitaro bya Kaminuza.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga igihembo kizwi nka Prix Galien Afrique, wabereye i Dakar muri Senegal, asaba ko Abanyafurika bahuriza hamwe imbaraga kugira ngo bagere ku kwihaza mu bijyanye n’ubuzima.
Hashize imyaka itatu mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwipima Virus itera SIDA, OraQuick akaba ari uburyo bugamije gukemura ikibazo cy’abantu baterwaga ipfunwe no kujya kwa muganga ku mpamvu zitandukanye, harimo kubura umwanya, Gutinya ko abantu baziranye bamubona yagiye kwaka izo serivisi, baba abantu basanzwe cg (…)
Leta ya Suwede yashyikirije u Rwanda inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Moderna zigera kuri doze miliyoni imwe ku wa Kane tariki 09 Ukuboza 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko yamaze kwesa umuhigo wa 2021 wo gukingira 30% by’abaturage mbere y’uko Ukuboza kurangira nk’uko byari biteganyijwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yagaragaje aho gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 igeze.
Ubwo yitabiraga Inama y’ubufatanye mu gukora inkingo muri Afurika kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiriye kwiga uko inkingo zikorerwa muri Afurika ziyongera kugira ngo zifashe mu kwita ku buzima.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku Cyumweru tariki 05 Ugushyingo 2021, yakiriye mu Biro bye(Village Urugwiro) Abayobozi b’Imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubuzima, baganira ku bijyanye n’ubufatanye bwo gukorera inkingo muri Afurika.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente amenyesha abantu batarimo kwemera gufata urukingo rwa Covid-19 ko batazemererwa kujya mu bandi kugira ngo batabanduza.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umubare w’abasaba serivisi z’ubuvuzi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (digital systems) bikubye gatanu muri uyu mwaka wa 2021 ugereranyije n’umwaka ushize wa 2020.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko guhera ku itariki 30 Ugushyingo 2021, izatangiza gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ku byiciro by’abakuze bafite imyaka 50 kuzamura n’abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko babana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zigabanya (…)
Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) iratangaza ko muri gahunda yo gukingira abangavu n’ingimbi yatangirijwe muri Kigali ku wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, abasaga ibihumbi 900 ari bo bagomba gukingirwa mu gihugu hose.
Abangavu n’ingimbi bo mu Mujyi wa Kigali batangiye gukingirwa Covid-19 kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021 basanzwe ku mashuri mu rwego rwo kurushaho guhangana no gukumira icyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yasabye inzego ziyobora abakora mu bijyanye n’Ubuzima bose kubategeka gufata urukingo rwa Covid-19 bitarenze iminsi 10 guhera igihe izo nzego zakiririye urwandiko.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yatangiye gutanga ikinini cy’inzoka guhera kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021. Biteganyijwe ko abantu bose bagomba kugihabwa guhera ku mwana kugera ku mukuru.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bangana na 33% bugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira, ku buryo hagiye gukorwa ibishoboka ngo iyi mibare igabanuke.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buratangaza ko mu mpera z’Ukuboza 2021 buzaba bwarangije gutanga urukingo rwa Covid-19 ku baturage bagomba kurufata bafite imyaka guhera kuri 18 kuzamura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko bishoboka cyane ko mu bihe bya vuba hashobora gutangwa urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 kuri bimwe mu byiciro by’abantu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, hamwe n’abayobozi ba Banki y’u Burayi ishinzwe Ishoramari (EIB) ndetse n’Uruganda rukora inkingo rwa BionTech, bashyize umukono ku masezerano agamije gutangira kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti i Kigali (mu cyanya cyahariwe inganda) mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.
Abaturage bo mu Kagari ka Mishungero mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, batangiye kwivuriza mu ivuriro riciriritse rizajya ribavura amenyo n’amaso, rikanatanga serivisi zo kubyaza, bakaba baryishimiye cyane kuko mbere bavunikaga.
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA), batanze ibikoresho by’ubwirinzi ku miryango ikora ibikorwa byo kwita ku baturage, kugira ngo abakozi b’iyo miryango bakomeze gufasha impunzi ariko birinda muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.