Gakenke: Ibitaro bya Gatonde Perezida Kagame yemereye abaturage bigeze kuri 99% byubakwa

Ibitaro bya Gatonde Perezida Paul Kagame yemereye abaturage, bigeze ku kigero cya 99% byubakwa, aho byitezweho gutanga serivise z’ubuvuzi ku baturage bagera ku bihumbi ijana na bitandatu na magana atandatu na mirongo inani 106,680 bitarenze muri Mutarama umwaka utaha wa 2021.

Ibitaro bya Gatonde
Ibitaro bya Gatonde

Ibi byagarutsweho mu ruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Lt Col Mpunga Tharcisse yagiriye kuri ibyo bitaro ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020, aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV mu rwego rwo kumenya uburyo ibikoresho byose bikenewe byaboneka, kugira ngo bitangire gutanga serivise ku baturage.

Dr Mpunga yishimiye urwego ibitaro bigezeho byubakwa, yemeza ko bitagomba kurenza muri Mutarama 2021 bitaratangira gutanga serivise ku baturage.

Ati “Ibi bitaro bigeze ku gipimo cya 99%, ibyo gukosora ntibikwiye kurenza Ugushyingo bitarangiye, kuko bigomba gutangira gutanga serivise bitarenze muri Mutarama 2021.”

Lt Col Dr Mpunga (uri hagati wazinze amaboko y'ishati) yishimiye intera ibitaro bigezeho
Lt Col Dr Mpunga (uri hagati wazinze amaboko y’ishati) yishimiye intera ibitaro bigezeho

Ni ibitaro bizuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri na miliyoni magana arindwi na mirongo inani n’enye (2,784,756,633), aho bigiye gufasha abaturage bo mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Gakenke bajyaga bakora ingendo ndende, bajya kwaka serivise z’ubuvuzi mu bitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke no mu bitaro bya Shyira byo muri Nyabihu.

Abo baturage baruhutse ingendo bajyaga bakora, ni abo mu mirenge ya Busengo, Janja, Muzo, Mugunga, Rusasa na Cyabingo, ibyo bitaro bikaba bishobora kwakira abarwayi basaga 40 bacumbikiwe.
Bizahuza ibigo nderabuzima bya Nyundo, Rutake, Gatonde, Janja, Busengo na Rusoro.

Lt Col Dr Mpunga yari kumwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye
Lt Col Dr Mpunga yari kumwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

Ni ibitaro Perezida Paul Kagame yemereye abaturage mu mwaka wa 1999, ubwo yari Visi Perezida abaturage bo muri ako gace ahahoze hitwa Komine Gatonde, bamugezaho ikibazo cy’ubuvuzi cyari kibakomereye, aho bakoraga ingendo ndende bajya kwivuza abemerera ivuriro.

Nyuma y’uko icyo cyemezo kitahise gishyirwa mu ngiro, muri Werurwe 2016 ubwo yabasuraga, abo baturage bongeye kwibutsa Perezida wa Repubulika rya vuriro yabemereye, ahita asaba ko imirimo yo kubaka ibitaro bya Gatonde itangira kandi ikihutishwa.

Nyuma yo gusura ibyo bitaro, Dr Mpunga yagiranye ibiganiro birambuye n'abayobozi banyuranye bo mu Karere ka Gakenke
Nyuma yo gusura ibyo bitaro, Dr Mpunga yagiranye ibiganiro birambuye n’abayobozi banyuranye bo mu Karere ka Gakenke

Ni ibitaro byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017 aho byafashije umubare munini w’abaturage baturiye ibyo bitaro guhindura ubuzima bagana iterambere, aho bahawe akazi k’imirimo y’amaboko muri ubwo bwubatsi, no mu bindi bikorwa bibinjiriza amafaranga.

Ibyo bitaro bigiye gutangirana serivise zinyuranye z’ubuvuzi zirimo izijyanye n’ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana, kubaga, ubuvuzi bw’amenyo n’ubw’amaso n’izindi ndwara zinyuranye, ku baturage basaga ibihumbi 106.

Abayobozi beretswe ibyumba binyuranye bigize iyo nyubako
Abayobozi beretswe ibyumba binyuranye bigize iyo nyubako
Abayobozi muri Minisiteri y'Ubuzima, Intara y'Amajyaruguru n'abo mu Karere ka Gakenke bunguranye ibitekerezo
Abayobozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Intara y’Amajyaruguru n’abo mu Karere ka Gakenke bunguranye ibitekerezo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

TURASABA MINISANTE KO IMVUGO YABO YABA INGIRO IBI BITARO BIGATANGIRA BAHAMAGAYE MU KWA 6 ABAGANGA BATUBWIRAKO TUZAJYA GUTANGIRA MUKWA 7 NONE AMASO YAHEZE MU KIRERE

Nelly yanditse ku itariki ya: 5-01-2021  →  Musubize

Muraho neza! Mutuvuganire rwose abo Minisante yahamagaye mukwa 6 ibabwirango le 1/7 baratangira gukora mubitaro bya Gatonde none amaso yaheze mu kirere

Aline yanditse ku itariki ya: 30-12-2020  →  Musubize

Byiza cyane bazahaahire ibyumba bya baganga naba foromo kuburyo bizaborihereze nabo kudakora ingendo ndende baza ku kazi

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

Twishimiye ibyo bitaro bishya bya Gatonde gusa mini Sante nirebe no kuri dossier zabasabye akazi ko gukora mubitaro kuko zimazeyo igihe rwose nibibuke nabasabye akazi kuko nikibazo kubona dossier imara imywka 2 ntacyo babivugaho nikibazo.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka