Musanze: Umuryango uratabaza nyuma yo kunanirwa kuvuza umwana

Umuryango w’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice mu Karere ka Musanze, urasaba ubufasha bwo kumuvuza uburwayi bw’umutima bwamuzahaje.

Uyu mwana igihe cyose aba ahumeka insigane, aAbabyeyi be bahorana ubwoba ko isaha iyo ari yo yose uburwayi bwamuhitana
Uyu mwana igihe cyose aba ahumeka insigane, aAbabyeyi be bahorana ubwoba ko isaha iyo ari yo yose uburwayi bwamuhitana

Nyiraruhungo Solange na Nshumbusho Emmanuel, ni ababyeyi b’uwo mwana, batuye mu Mudugudu wa Karwabigwi, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze.

Hashize amezi atatu aba bombi babwiwe n’abaganga bo mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali bya CHUK, ko umwana wabo afite indwara aterwa no kuba hari umuyoboro utwara amaraso mu mutima wafungutse.

Nyiraruhungo yagize ati “Umwana acyuzuza umwaka umwe yatangiye kujya ahumeka nabi numva binteye ubwoba ni ko gufata umwanzuro wo kumujyana mu bitaro bya Ruhengeri. Bahoraga bamuha igitanda nkamara nk’icyumweru mu bitaro n’igihe bansezereye sinamaraga kabiri mu rugo, kuko yahitaga yongera kuremba ngasubirayo”.

Arakomeza ati “Nyuma ni bwo baje kumunyuza mu cyuma, abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri bambwira ko umutima w’umwana wabyimbye. Banyohereje mu bitaro bya CHUK, abaganga baho bapimye umwana bambwira ko hari umuyoboro unyuramo amaraso agana mu mutima wacomokotse”.

Uyu mwana igihe cyose yaba asinziriye cyangwa ari maso aba ahumeka insigane. Haba n’ubwo agwa igihumure agata ubwenge nk’uko umubyeyi we akomeza abisobanura.

Inzu nto y'icyumba kimwe n'uruganiriro uyu muryango ubamo batekereje kuyigurisha ariko basigarana ikibazo cy'aho bazerekeza n'ahazava amafaranga y'ubukode
Inzu nto y’icyumba kimwe n’uruganiriro uyu muryango ubamo batekereje kuyigurisha ariko basigarana ikibazo cy’aho bazerekeza n’ahazava amafaranga y’ubukode

Ati “Haba ubwo aguye muri koma nkagira ngo yashizemo umwuka, duhorana impungenge z’uko hatagize igikorwa ngo dutabarwe mu maguru mashya isaha iyo ari yo yose ubuzima bw’uyu mwana bushobora kuducika”.

Abaganga bo muri CHUK ubwo bacishaga uyu mwana mu cyuma ngo basanze indwara afite ari ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bifite ubushobozi bwo kuyivura byonyine mu Rwanda; kandi ku kiguzi kitari munsi y’amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda.

Nyamara ngo uyu muryango ngo uretse kuba uhanze amaso abagiraneza, uvuga ko nta handi wakura ubushobozi bwo kubona ayo mafaranga. Yewe n’abo mu miryango bakomokamo ngo ntibishoboye.

Yagize ati “Abaganga bo muri CHUK bambwiye ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byonyine ari byo bifite ubushobozi bwo gusubiranya uwo muyoboro, ariko bambwira ko bizatwara amafaranga ari munsi y’ibihumbi 200. Icyo gihe bansabye kujya kuyashaka nayabona nkabona gusubirayo bakampa transfer injyana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Uretse kuba ayo mafaranga tutayishakamo ngo tuyabone, imiryango y’aho nkomoka n’aho umugabo wanjye akomoka hose twarahebye kuko na bo batishoboye”.

Mu nzu nto y’icyumba kimwe n’uruganiriro na yo ituzuye, ni ho uyu muryango uba. Nyuma yo kuzenguruka ibitaro bitandukanye bamuvuza, ubushobozi bwarabashiranye, bigera n’aho batekereza kugurisha iyo nzu, ariko basigarana ihurizo ry’aho bazatura n’ahazava amafaranga yo gukodesha indi.

Nyiraruhungo yagize ati “Aha ureba inzu iteretse gusa ni ho dufite honyine, twanatekereje kuhagurisha ariko dusigara twibaza aho tuzerekeza, turibwira tuti ese nitujya mu bukode tuzishyura iki”?

Abaturanyi bawo na bo bemeza ko koko uyu muryango utishoboye. Umwe muri bo yagize ati “Nta kuntu babayeho, amikoro ntayo, kandi umwana wabo ameze nabi cyane. Akeneye ubufasha rwose”.

Ikibazo cy’uyu mwana ababyeyi be bakigejeje ku buyobozi bw’umudugudu, akagari n’umurenge, uhita wandikira akarere ubasabira ubufasha bwo kuvuza uyu mwana kuko batishoboye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Murekatete Triphose, yabwiye Kigali Today ko iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka, kuko akarere kamaze kwiyemeza kwishingira ikiguzi cyose cy’ubuvuzi buzakorerwa uyu mwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko Murekatete Triphose avuga ko ikibazo cy'uyu muryango kiri mu nzira yo gukemuka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Murekatete Triphose avuga ko ikibazo cy’uyu muryango kiri mu nzira yo gukemuka

Yagize ati “Tumaze kubona ko ubuzima bw’umwana buri mu kaga twasabye ko ubuyobozi bw’umudugudu budushyikiriza icyemeza ko uriya muryango utishoboye. Byarakozwe natwe twandikira akarere tugasaba ko umwana afashwa, akavurwa. Ubu tuvugana akarere kamaze kuduhamagara gasaba ko ababyeyi b’uwo mwana begeranya impapuro ibitaro byavuriyeho umwana zigashyikirizwa akarere kugira ngo na ko kandike urwandiko rugaragaza ko kishingiye ikiguzi cy’ubuvuzi buzakorerwa uwo mwana. Ubu icyo tugiye gukora ni ugusaba ababyeyi b’uwo mwana kubikora vuba umwana ahite avurwa”.

Nubwo itakwikorera umutwaro w’abagaragaweho indwara zivurwa bisabye amafaranga menshi bo mu gihugu bose, ariko ni kenshi Leta yiyemeza kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bwaba ubukorewe imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, hagamijwe kuramira ubuzima bw’abo biba byagaragaye ko badafite amikoro.

Ariko nanone ntibibuza ko hari abarwayi baba batagishoboye kuvurwa indwara zikababaho karande cyangwa abahitanwa na zo, ahanini bitewe n’uko batabonye ubushobozi butuma bagana inzego z’ubuvuzi ngo zikurikirane ubuzima bwabo hakiri kare, bishingiye ku kuba izo ndwara zivurwa bisabye kubanza gutanga akayabo k’amafaranga baba batabonye ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nanjye mfite ikibazo gikomeye cyane uwashobora kuba yanyumva yampamagara kuri 0725497267

Alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Nanjye mfite ikibazo cyumwana wavukanye uburwayi bukomeye cyane amaze imyaka 5 tutaramenya Niba Ari umukobwa cyangwa umuhungu nibindi bibazo uwagira icyo yamfasha yampamagara 0725497267

Alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Ubwishingizi mu kwivuza bagomba kuvugururwa ntibyumvikana ukuntu umuntu ufite RAMA avurwa ufite MUTUELLE agasabwa kwiyushyirira mwivuliro nka faycal riri mu Rwanda yananiwe kuvurirwa ahandi !!ubu bwishingizi bukwiye guhuzwa abantu bakavurwa kimwe ntarobanura byaba ngombwa Leta ikongeramo amafaranga nubundi Leta niyabanyaRwanda

lg yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka