Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Ukwakira 2020, yemeje politiki yo gufasha abakozi bo mu nzego z’ubuzima, kugena amasezerano y’umurimo n’inzego ebyiri (duo practice) aho ashobora gukorera ibitaro bibiri bitandukanye.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu Kane tariki 15 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 203 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 13.
Umuturage witwa Jean Damascene Rutihohora wo mu Karere ka Burera, arishimira urwego agezeho mu mivurire y’uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye imyaka myinshi, akaba amaze kugarura icyizere cy’ubuzima abikesha ibitaro bya Butaro byamuvuye nyuma y’uko yari yarabaswe no gusenga Nyabingi yari atunze iwe mu (...)
Abakecuru n’abasaza bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuwe amaso babazwe uburwayi bw’ishaza bakongera kubona, barishimira serivisi begerejwe n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso byabasanze iwabo mu Karere ka Ruhango.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, mu Rwanda abantu 162 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 10.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko ibyavuye mu bipimo 400 byafatiwe mu nsengero, mu mihanda no muri siporo rusange ya Car Free Day muri Kigali bigaragaza ko muri abo bantu ntawagaragayemo arwaye COVID-19.
Abashakashatsi batatu bavumbuye virusi itera indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C izwi nka ‘Hépatite C ni bo batsindiye igihembo cyitiriwe Nobel mu byerekeranye n’ubuvuzi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel avuga ko abakozi bo kwa muganga, abantu bafite indwara zituma iyo hajemo na covid-19 bashobora guhita bapfa, n’abantu bakuze bafite imyaka 65 kuzamura ari bo bazahabwa ku ikubitiro urukingo rwa COVID-19 nirumara kwemezwa no kugera mu (...)
Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuvurira abanduye COVID-19 mu ngo ku bantu bari munsi y’imyaka 65 byatumye hirindwa kongera ibigo bikurikirana abanduye kandi binorohereza abagomba kubakurikirana n’ikiguzi cyo kubavura.
Mu gihe abamaze guhitanwa na Covid-19 ku isi barenze miliyoni, agakoresho gakoreshwa mu gupima byihuse Covid-19, kari gukwirakwizwa ku isi ku buryo budasanzwe.
Hari ibimera cyangwa ibiti umuntu abona biteye mu ngo z’abantu, bihari nk’indabo z’umurimbo gusa kuko bigaragara neza ku jisho ariko hari bimwe muri byo, biba atari indabo gusa ahubwo byaba n’umuti ku ndwara nyinshi, cyangwa se bifite akandi kamaro ku buzima bw’umuntu. Muri ibyo bimera harimo icyitwa ‘Neem’, ‘Capucine’ ndetse na (...)
Umunsi mpuzamahanga w’abahanga mu by’imiti kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, usanze abo mu Rwanda bari mu myiteguro yo kwegereza abaturage zimwe muri serivisi baboneraga kwa muganga, harimo iyo gukingira abantu no kuboneza urubyaro.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiratangaza ko ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, cyakiriye impano y’imyambaro 1,650 igenewe kurinda abaganga bita ku barwayi ba Covid-19, yatanzwe n’igihugu cya Brazil, mu rwego rwo gufasha u Rwanda guhangana n’icyo cyorezo.
Ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 u Rwanda rwakiriye inkunga y’ibikoresho binyuranye byo kurwanya COVID-19, byatanzwe na Leta y’u Bushinwa hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), gitangaza ko mu bapimwa COVID-19 mu Rwanda, abarenga 70% nta bimenyetso bagaragaza, ibyo bikaba byashoboka ko bavurirwa mu ngo zabo kandi bagakurikiranwa kugeza bakize bitabaye ngombwa ko bajyanwa kwa muganga.
Mu rwego rwo kurwanya Malaria, ubusanzwe mu bigo nderabuzima bya Leta, haba inzitiramibu zihabwa abagore batwite mu gihe baje kwipimisha inda, bakongera kuzihabwa mu gihe baje gukingiza urukingo rw’amezi icyenda nk’uko bisobanurwa na Ndayisabye Viateur, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka (...)
Bamwe mu baganga bo mu bitaro bikuru n’iby’uturere binyuranye byo hirya no hino mu gihugu, basoje amahugurwa y’iminsi ibiri ajyanye no kwiga uburyo barushaho gutanga serivise nziza ku bantu bafite ubumuga baza babagana.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC buvuga ko ubuke bw’ibipimo bya coronavirus burimo gufatwa muri iyi minsi burimo guterwa no kuba abantu bahuye n’abanduye covid-19 batangazwa buri munsi ari bake.
Nyuma y’uko byagaragaye ko umubare w’abanduye indwara ya Coronavirus ugenda wiyongera muri rusange, i Huye hashyizwe santere yo kubavuriramo.
Igihugu cya Korea y’Epfo cyahaye u Rwanda udupfukamunwa ibihumbi 100 two mu bwoko bwa KF94 dufite agaciro k’ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika (akabakaba miliyoni 97 z’Amafaranga y’u Rwanda), tuzafasha mu guhangana na Covid-19.
Impuguke mu kuvura indwara zitandukanye z’imyanya y’ubuhumekero zirimo na Covid-19, zirasaba abantu bavuga ko kunywa tangawizi, tungurusumu n’ibindi bivugwa byabarinda kwandura icyo cyorezo, kwitonda kuko bataba bazi ibyo banywa ibyo ari byo.
U Rwanda rwakiriye impano y’ibikoresho byo kwifashisha mu kuvura Covid-19 byatanzwe n’igihugu cya Misiri, bikaba bigizwe n’imyambaro irinda abaganga n’abandi bita ku barwaye icyo cyorezo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu gihe urukingo rwa Covid-19 rwaba rumaze kwemezwa, Afurika izabona nibura miliyoni 220 za doze y’urukingo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso butangaza ko nyuma y’amezi 6 ibikorwa byo gutangira amaraso ahitwa nka Car Free Zone bihagaze byongeye gusubukurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba, yahamagariye ibitaro n’amavuriro kubakira inzira abafite ubumuga kugira ngo bashobore koroherwa kubona serivisi z’ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abantu 54 bari barwaye Covid-19 bakaba bari barashyizwe muri gahunda yo kuvurirwa mu rugo bamaze gukira icyo cyorezo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, arasaba abaturage kwakira neza no korohereza abatera umuti wica imibu mu nzu, kugira ngo hirindwe indwara ya Malariya.
Ikigo gishinzwe imiti cya Amerika (FDA) cyemeje ko gihe bibaye ngombwa kuramira umurwayi mu buryo bwihutirwa gusa hakoreshwa Plasma mu kuvura abarwaye covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangiye gahunda yo gukurikiranira abarwaye Covid-19 batarembye mu ngo zabo kandi ngo biratanga umusaruro mwiza kuko hari abakize, cyane ko muri rusange mu barwaye icyo cyorezo mu Rwanda, 85% bataba barembye.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt. Col Dr William Kanyankore atangaza ko icyorezo cya COVID-19 gihari, kandi abajyanwa kwa muganga bitabwaho, agasaba abantu kwirinda kucyandura kuko abakirwa barimo ibyiciro bitatu.