Abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro byo mu karere ka Ngororero bavuga ko imibare y’abarwayi batoroka ibitaro batishyuye ikomeza kugenda yiyongera bikaba bishobora kuzatera igihombo mu mirimo y’ibyo bigo.
Ikigo nderabuzima cya Mugombwa mu karere ka Gisagara kirishimira ko indwara ya Malariya yari ikunze kuhagaragara yagabanutse cyane ndetse ubuyobozi bwacyo bukavuga ko bwiteguye no kongera cyane imbaraga kugirango n’iyo nke ikihagaragara icike burundu.
Itsinda ry’Abasenateri bo muri komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu, imibereho myiza n’ibibazo by’abaturage riri gusura akarere ka Kayonza mu rwego rwo kureba uko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweri) ikora n’icyo imariye Abanyarwanda.
Ibitaro bya Kabgayi ni byo bitaro bya mbere mu Rwanda bizwiho ubuvuzi bw’amaso bukomeye nyamara ibi bitaro sibyo bikuru mu gihugu kuko biri ku rwego rw’ibitaro by’uturere.
Tariki 05-13/01/2013, mu masoko yo mu turere dutanu dukunze kwibasirwa n’indwara ya malaria kurusha utundi, hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya iyo ndwara hifashishijwe gukinira abantu karate, biherekejwe n’inyigisho zivuga ku bubi bwa malaria n’uburyo bwo kuyirinda.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bavuga ko kuba kwisiramuza bidakorerwa kuri mituweli bibabangamiye mu gihe benshi mu baturage bamaze kumva akamaro ko kwisiramuza.
Ubugenzuzi bw’imari ya Leta mu karere ka Ngororero bugaragaza ko amafaranga miliyoni abyiri n’ibihumbi 400 yatanzwe n’abaturage mu bwisungane mu kwivuza yarigishijwe n’abayakiriye biganjemo abayobozi b’inzego z’ibanze.
Abaturage bo mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera barishimira kuba begerejwe ikigo nderabuzima, bakaba bagiye kujya bivuriza hafi kuko mbere bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza bigatuma abarwayi barushaho kuremba.
Amafaranga asaga miliyoni ijana ni wo mwenda akarere ka Rutsiro karimo ibitaro bya Murunda bitewe n’uko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ungana n’amafaranga igihumbi yatangwaga na buri munyamuryango mbere y’umwaka w’i 2010 wari mucye.
Ibimina, utugari n’imirenge byo mu karere ka Nyamagabe byitwaye neza mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) byahawe ibihembo mu rwego rwo kubishimira uruhare byagize mu gutuma akarere gatera intambwe mu kwesa imihigo kasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri uyu mwaka wa 2012-2013.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu mwaka wa 2009 bwerekanye ko nibura mu Rwanda abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 60 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda buri mwaka.
Umuyobozi w’Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside (FARG) ku rwego rw’igihugu arasaba abafite uburwayi batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bose gutinyuka bakagana FARG kuko yiteguye kubavuza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, arakangurira abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kongera ingufu mu gukangurira abaturage gutanga imisanzu y’ubwisungane magirirane mu kwivuza izwi nka mitiweli kugira ngo babashe kwivuza.
Abivuriza ku bitaro bya Gihundwe biri mu karere ka Rusizi bavuga ko muri iki gihe serivise bitanga zavuguruwe bitandukanye na mbere ubwo hari abaforomo n’abaganga banengwaga kurangarana abarwayi.
Habura amasaha make ngo Noheri igere (ku mugoroba wa tariki 23/12/2012), ibitaro bya Nyanza byatanze impano zitandukanye z’umunsi mukuru ku bana baharwariye ndetse n’abahavukiye mbere y’uko Noheri igera.
Abaturage bo mu kagari ka Gitwa no mu nkengero zaho bavuga ko ivuriro bubakiwe ribafitiye akamaro, kuko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu n’amaguru kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima kiri hafi.
Bamwe mu barwaza barwarije kubitaro bikuru bya Kibungo n’abakozi b’ibitaro bari bakererewe akazi kuri uyu wa Kane 20/12/2012 bahejejwe hanze y’ ibitaro amasaha abili kubera gukererwa amasaha yagenwe n’ibitaro.
Abaturage batungiye agatoki abari bitabiriye inama ya 10 y’umushyikirano yaberaga i Kigali, bavuga ko abarwayi basigaye barara mu ma koridoro y’ibitaro, kubera ubuto bwabyo, ubwinshi bw’abantu n’imitangire ya serivisi itanoze.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, taliki 14/12/2012, Babyukiye mu gikorwa cyo kwipimisha icyorezo cya SIDA kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse bafate ingamba bazatangirana umwaka wa 2013.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Dr Sareh Niyonzima, avuga ko muri ako karere 90% by’abana bajyanwa kwa muganga babanza kubajyana mu bavuzi ba gihanga ibi bakaba babiterwa n’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi.
Kayiranga wo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi amaze amezi arindwi yarafungiwe ivuriro rye kuko yari yarafatanyije inzu y’ivuriro hamwe n’iyo atuyemo kandi mu mategeko bitemewe.
Nshimiyimana Jean Nepo utuye mu karere ka Rulindo avuga ko ashobora kuvura ya mavunja yananiranye, ayo Abanyarwanda bakunze kuvuga ngo ni amarogano, cyangwa ngo umuntu yayatererejwe n’abazimu.
Mushambo Robert uyobora umuryango w’abanyeshuli biga mu ishuli rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare yemeza ko byinshi bagezeho babikomora kuri bakuru babo bahasanze bityo asaba abanyeshuli bashya gutera ikirenge mu cyabo.
Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga irahugura abakora muri service z’ubuzima mu Ntara y’Uburengerazuba ngo babashe gutanga serivisi nziza ku bantu bafite ubumuga, cyane cyane ku gikorwa cyo kwipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA (VCT).
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko nyuma y’icyumweru kizatangira kuri uyu wa Mbere tariki 03/12/2012, buzaba bwamaze gukemura ibibazo byose byajyaga bigaragara mu kudatangirwa imisanzu y’abakozi ku gihe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) cyane cyane mu birebana n’ubuvuzi.
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Musebeya mu karere ka Nyamagabe bifuza ko hari ibyahinduka muri politiki nshya y’ubwisungane mu kwivuza kuko hari aho bibabera imbogamizi mu kuyishyira mu bikorwa.
Ibitaro bikuru bya Kibungo biratangaza ko abaturage bazanwa muri ibi bitaro bagize impanuka cyangwa abandi baza abarembye badafite mitiweli byatumye bihomba amafaranga miliyoni hafi 9.
Abaturage bo mu mirenge ya Musebeya na Buruhukiro bivuriza ku kigo nderabuzima cya Musebeya, ntibishimira kuba iyo bibaye ngombwa ko boherezwa ku bitaro babohereza i Kaduha, bemeza ko bigoranye kugera kuhagera, aho koherezwa ku bitaro bya Kigeme.
Abasenateri barasaba ko imisanzu ya mutuelle yajya itangwa hakiri kare kugira ngo abayitanze babashe kwivuza badakererewe kandi inzego zose zirebwa n’iyi gahunda zigakora ibishoboka kugira ngo ubushake bwo gutanga ubu bwisungane buhinduke umuco.
Ibitaro bikuru bya Gisirikare bya Kanombe (RMH), bigiye gutangiza uburyo bwihariye bwo kuvura ububabare buturuka ku ndwara zitandukanye, zirimo uburwayi busanzwe n’ihungabana, uburyo bugiye kugezwa bwa mbere mu Rwanda.