Dr. Tugilimana yiyemeje gutaha agatanga umusanzu we mu buvuzi nyuma yo kubona aho igihugu kigana

Dr. Musa Tugilimana, umuganga mukuru ukora ubuvuzi bwo kubaga indwara zitadukanye (Chirurgie Generale), atangaza ko yaretse gukomeza gukorera ubuvuzi bwe i Buryayi aho agiye gutangira kwita ku Banyarwanda batandukanye batabonaga ubuvuzi ashoboye.

Dr. Tugilimana wari umaze imyaka igera kuri 45 akorera ubuvuzi bwo kubaga indwara zirimo na kanseri mu Bubiligi no mu Bufaransa, yafashe iki cyemezo nyuma y’ingendo yagiye akorera mu Rwanda guhera mu 2007, zari zigamije kubaga abadafite ubushobozi.

Icyo gihe yakoranaga n’umuryango w’Abazungu witwa Medecin sans Vacance, aho yazaga mu Rwanda kabiri mu mwaka. Kuva icyo gihe yazaga mu kwa Gatatu no mu kwa Cumi aho yavuraga ibyumweru bibiri uko aje, akabagira mu bitaro bya Kabwayi Kibagabaga.

Dr. Tugilimana yatangiye gukora ubuvuzi bwo kubaga mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya kuko yemeza ko ariho hari ibikoresho bihagije.
Dr. Tugilimana yatangiye gukora ubuvuzi bwo kubaga mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya kuko yemeza ko ariho hari ibikoresho bihagije.

Uko yakomezaga kuza kuvura mu Rwanda niko yabonaga ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwe ari bacye ugereranyije n’umwanya muto yabaga afite, nk’uko yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali Today.

Agira ati: “Natangiye muri 2007 hanyuma mbona ko ntashobora kuvura abantu bose kuko iyo mvuze ko nza kabiri mu mwaka ni ibyumweru bibiri. Ni ukuvuga no ku bantu baza kwisuzumisha ababagwa ni bacye cyane.

Ku buryo naravuze nti noneho abazungu narabavuye, narabakoreye kandi n’ubu ndacyabakorera ariko ntago bakeneye abaganga nka hano mu Rwanda cyangwa se muri Afurika hose.”

Dr. Tugirimana uvuga ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi, yemeza ko kuri we yumva yagasabye imbabazi Abanyarwanda kubera yatinze kugaruka mu Rwanda gusangira no gufasha Abanyarwanda ubumenyi igihugu cyamuhesheje.

Aha Dr. Tugilimana yari kubaga umurwayi indwara y'umwingo, imwe mu byo azobereyemo.
Aha Dr. Tugilimana yari kubaga umurwayi indwara y’umwingo, imwe mu byo azobereyemo.

Uyu mugabo usheshe akanguhe, yemeza ko afite impamyabushobozi zihanitse zitandukanye mu byo kubaga indwara zirimo amara, amagufa, igifu n’umwingo akavura impyiko n’imiyoboro yayo, na kanseri.

Akemeza ko ubushobozi n’ubumenyi afite buzafasha Abanyarwanda ku nzego zitandukanye bakeneye ubufasha bwe bari basanzwe bajya kwivuriza hanze, kuko yamaze kugaruka gukorera mu Rwanda aho azajya avura mu mezi icyenda buri mwaka.

Igitekerezo cyo kugaruka mu Rwanda yagikomeje ubwo yageraga ku ivuriro rya La Croix du Sud rixwi nko kwa “Nyirinkwaya,” kuko yasanze rifite buri kimwe yari afite agikorera ubuvuzi bwe i Burayi.

Avuga ko kuba iri vuriro riri ku rwego mpuzamahanga n’abarikoramo byamuteye ingabo mu bitugu, akiyemeza kwimurira ubuvuzi bwe mu Rwanda.

Mu buvuzi bwe mu bice bibiri, harimo igice cyo gufasha abatishoboye n’abadafite ubushobozi, aho akorana n’umuryango w’abaganga w’Ababiligi batagira ikiruhuko (Medecins sans Vacances). Ubwo buvuzi abukora mu bitaro bya Leta aho abagira ubuntu abarwaye indwara zitandukanye.

Ubundi buvuzi akora ni ubw;umuntu ku giti cye wishoboye kandi udakeneye kujya kwivuriza hanze, aho afitanye amasezerano y’ubufatanya n’ivuriro rya La Croix du Sud. Muri ibi bitaro niho yasanze uburyo bwo kubaga ibice byo mu nda badasatuye umuntu.

Dr. Tugilimana yizera ko buri Munyarwanda wese uba hanze ari cyo gihe cyo kugira umusanzu atanga ku gihugu cye, niyo waba atari uwo kugaruka burundu ariko agashaka umwanya wo kujya afasha Abanyarwanda.

Dr. Tugirimana wemeza ko u Rwanda ruhagaze neza mu rwego rw’isi mu buvuzi, kubera ubwisungane mu buvuzi (Mituel de Sante), yemeza ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira igihugu cyabo kuko hari ibyo yasanze mu buvuzi atatekerezaga ko byaba bihakorerwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Bandika KAGBAYI NTABWO ARI KABWAYI

MUTAMA yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Ni umuganga mwiza, mutanzeho ubuhamya kuko yambaze mu gihe gito namumenye kandi narishimye.

Eulade BUDENGERI yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Njye namwisabiraga inimero ya telefone niba bishoboka! Imana ikomeze kumuha imbaraga.

yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

uyu musaza yagize igitekerezo cyiza pe aje abanyarwanda bari bamukeneye arakoze cyane Imana imwongerere kurama no kuramuka. Murakoze

mukamurenzi chantal yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

uyu musaza yagize igitekerezo cyiza pe aje abanyarwanda bari bamukeneye arakoze cyane Imana imwongerere kurama no kuramuka. Murakoze

mukamurenzi chantal yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Uyu musaza arabyumva byahatari nanjye ndifuza kumenya nka we

UWINEZA Jean baptiste JIZZO yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ni byiza ko umuntu ataha iyo ashaje kuko iyi mbeho na pension ntiyari kuzayikira muri maison de retraite

yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

D.TUGIRIMANA Musa azagerageze akore descente no mu bitaro bya Ruhengeri na Rwamagana kuko naho arakenewe kuko ubwo bumenyi bukenewe n’abandi ba specialist b’ibyo bitaro tumaze kuvuga kuko abarwayi b’izo ndwara avura naho barahaboneka bityo azaba atanze umusanzu mu mibereho y’abanyarwanda nkuko intego z’ikinyagihumbi z’ibiteganya na Vision ya EDPRS 2.

N.P.C yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

mwakoze kutubwira iby’uyu mu specialist, gusa atashye amaze gusaza, ariko azafatanya n’abandi da! GUsa mwakabije kwamamaza kwa Nyirinkwaya, kuko siho hari churgie iteye imbere, hariya hari pediatrics and obst&Gyn!
ubwo rero yitwifatira turahazi.

kaka yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ohhhhhhhh , uyu musaza ankoze ahantu mukunze ntamuzi.Dr Tugirimana Imana yaguhaye aka kazina yabibonye.Abanyarwanda tugirimana koko.Ngwino utange umusanzu wawe ureke abiriza Kagame kururimi rwabo ukagirango nicyo kibazo abanyarwanda bafite

Analyst yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

1. Nabagiye mu bitaro bya Kabgayi na Kibagabaga, sinabagiye muri CHUK.

2. nkorana n’umuryango w’Ababirigi (si uw’Abanyarwanda) batagira ikiruhuko (Médecins Sans Vacances).

Ndabashimiye.

Tugilimana Musa yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka