Huye: Minisitiri w’ubuzima ntiyishimye isuku n’uburyo ibitaro bya Kaminuza bicungwa

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Binagwaho Agnès, uyu munsi tariki ya 6/6/2013 yasuye ibitaro bya Kaminuza by’i Butare. Amaze kuzenguruka mu mazu mashyashya yubatswe muri ibi bitaro, ndetse no mu maserivisi asanzwe akora, yavuze ko atishimiye isuku yahasanze ndetse n’uburyo ibi bitaro bicungwa.

Minisitiri yagize ati “uko nasanze ibi bitaro ntibikwiranye no kuba ari ibitaro by’icyitegererezo: isuku, uko bacunga ibikoresho bafite. Ntabwo bakoresha ibikoresho byose bagejejweho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Hari ibikoresho bimaze amezi arenga 5 bidakoreshwa.

Sinishimiye na busa uko nahasanze (I’m totally disappointed).”
Yunzemo ati “Icyo nsaba ubuyobozi bw’ibi bitaro, ni uko ibi byose bihinduka, atari ejo, ahubwo uyu munsi.

Ushobora guhabwa ibikoresho byose, ariko utabikoresheje uko bikwiye, ntunabigirire isuku, ntabwo biba bikwiye. Ibi ni ibitaro bya kaminuza, bigomba gutanga urugero rwiza muri byose. Ku bw’ibyo, hagomba kubaho impinduka zikomeye muri ibi bitaro (drastic change).”

Icyatumye Minisitiri atishimira isuku yasanze muri ibi bitaro, ni uko hari aho yagiye yinjira agasanga hari umwanda, urugero na hamwe mu ho abakora muri ibi bitaro bambarira, ahabikwa ibikoresho by’isuku, ahagenewe gukaraba intoki hatari isabune yo kwifashisha, …

Mu bikoresho Minisitiri atishimiye ko ibi bitaro byagejejweho nyamara ntibibikoreshe, harimo icyuma gipima mu mubiri imbere (scanner).

Nyamara ngo iki cyuma kimaze imyaka ibiri kigejejwe kuri ibi bitaro, ndetse n’umwaka gitewe aho kigomba gukoresherezwa (installations).

Minisitiri Binagwaho agaragaza ahari umwanda atishimiye.
Minisitiri Binagwaho agaragaza ahari umwanda atishimiye.

Dr. Musemakweri André, umuyobozi w’ibitaro bya kaminuza, yavuze ko kuba hari ibikoresho bataratangira kwifashisha biterwa n’uko hari ibindi bikenewe gukoreshwa hamwe bitaraza. Ibi byose bikaba biterwa n’abantu bagiye bahabwa amasoko yo kubizana nyamara ntibabizanire igihe.

Yagize ati “nka scanner, kuba itaratangira gukoreshwa, twari tutarabona moteri yo kuyikoresha igihe umuriro wa EWSA ugiye, kandi iyi mashini igomba kuba icanye igihe cyose. Icyakora muri iyi minsi ni bwo yaje. Turateganya kuyishyiraho bidatinze, hanyuma hakarebwa n’ukuntu imirasire ya scanner itagira icyo itwara abandi bantu baba bari mu bitaro, hafi y’aho giteye.”

Ibyo byose rero ngo nibimara gutungana, n’uwahawe isoko ryo kuzana ibikoresho bizajya byifashishwa mu gukoresha iki cyuma akabizana, kizahita gitangira gukoreshwa. Dr. Musemakweri ati “ku itariki ya 1 Nyakanga kiriya cyuma kizaba gikora.”

Naho ku bijyanye n’isuku, Dr. Musemakweri yavuze ko aho Minisitiri yasanze umwanda ari ahantu hatagerwa n’abantu benshi, ku buryo bo batajyaga bibuka kuhareba. Icyakora, ngo guhera uyu munsi nta ho bazongera gusiga batarebye.

Yunzemo ati “ku bijyanye n’ibikoresho bidakora, mbijeje ko uzagaruka mu mezi atatu azasanga impinduka zifuzwa zose zamaze kuba. No kubaka tuzaba twararangije ku buryo nta cyitwa umwanda kizaba kikigaragara hano. (aha dogiteri yerekanaga ahantu hamwe na hamwe hari umucanga, ahandi imbaho, … na byo bigaragara nk’umwanda).”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Njye narwariye mu bitaro bya CHUB mu mwaka ushize muri service ya shiririji, banyakiriye neza bidasanzwe ugereranyije n’ahandi nari nanyuze hose, bafite abaganga bazi gushishoza kuko ubona bakwitayeho cyane rwose narabashimye. Nashimiye kandi abagabo bahaba bagukurikiranira ikibazo iyo uramutse ubonye utanyuzwe, kuko nagiye kwishyura ngiye gutaha barambwira ngo natinze kuza nzagaruke mugitondo, aliko narabahamagaye bazira hejuru, bansekera ubona bashaka kunkemurira ikibazo, kandi nta niminota 10 yashize ntarishyura, nabo ndabashima cyane rwose. ibi bitaro nabirwariyemo ibyumweru bitatu n’iminsi ibiri, sinari ndembye kuko n’amagufa yari yaravunitse ariko mbasha kugenda genda, muby’ukuri nta suku nke nahabonye! najyaga muri za toilette sinumve umunuko namba, douche zimeze neza kandi bakoropa buri kanya,yewe bafite isuku mbabwire kandi njye naraharwariye rwose. uriya mugabo wahuye n’uruva gusenya wahayoboraga yigeze kudusura aje kudusaba kujyaguhinduza mituelle, atubwirana ubwuzu, abaza buri wese niba yarakiriwe akaba anafashwe neza, none natunguwe no kumva ngo haba serivisi mbi! njye ku bwanjye barabeshya. nkurikije abagiye bandika, nasanze bashobora kuba batazi neza ibibera muri ibyo bitaro neza cyangwa basanzwe bifitaniye ibibazo n’ubuyobozi kuko yenda baba bataranyuzwe n’ibyo bifuzaga batabonye, aliko muri make, njye CHUB NDAYISHIMA. uwo muganga waje nawe ubwo yakoraga CHUB azi neza imikorere yaho, nakomereze kubyo mugenzi we yubatse, maze arusheho gukora finissage. murakoze basomyi ba kigali today, muri abantu b’abagabo.

alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Warakoze ministre,uwakwereka muri interne uko hasa toilette ziranuka,uwakwereka aho bita mu masale haraboze ibitaro byaraboze wenda bagiye guhindura.

aisha yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Murakoze Minister,ikibazo gituruka kubuyobozi bw,ibitaro kuri miss management ya DG ANA ADMINISTRATION,Ariko njyembona minister yarakwiye guhindura ubuyoboz,
ahereye kuri Dg Dr.musemakweri atazi icyo akora,atazi gufata icyemezo nakimwe,ugakurikizaho Directeuer Financier azi kurya ruswa yamasoko akaba ariwe andindije ibitaro hagakurikizaho uwitwa ngo ni Admini witwa kagame we numuswa biteye ubwoba kuko ntazi ibyo akora mukazi ke,uwundi ni chef du personnel we akurikiza aho abandi bayobye agakurikira wunve nawe bazi kurya ikigo gusa.birababaje ndunva bose nyakubahwa ministre ico kigo wagindura kuko ntaco kimariye abarwayi.

Amina yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Murakoze Minister.
No muri north tutabakeneye, cyane muri RUHENGERI Hospital kuko ibitagenda neza ni hafi ya byose, ariko dukeneye ko abahagana bafashwa.
be blsd.

MUGISHA Dalton yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Si ibitaro bya Kaminuza gusa azaze arebe i Kibungo uko imitangire y’akazi n’amasoko bitangwa kuko utaziranye na Adm ,HR,Procurement officer , cyangwa n’umwe mubatanga amasoko ntakazi wahabona nta nisoko wahabona.Gusa Director byose abiha umugisha..............Abakozi bo bararangije kuba intagondwa kuko service ziratangwa nabi peeeeeeeeeeee .Muzabikoreho ubushakashatsi peeee

ddddddddddddddd yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Minister wanda yagira icyo ahindura.None se ibitaro akiye uko abyumva mumyumvire ye iciriritse.Yagerekaho n’akageso ko gukunda ifaranga bikaba ibindi... Iyo wongeyeho kurenduka mugufata ibyemezo ndetse no gukerereza ababa bafite ibyo bakora kandi bumva neza bikaba umwaku. Finance za CHUB zo wagirango abakoramo nti bize. Kwiba amafaranga kurya ruswa(Directeur financier bayamufatanye muntoki)guhindura ibyo amafaranga yagenewe gukora .... kutagira plan ...ahaaa CHUB niyo gutabarwa

KIKI yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

TURASHIMA MINISTER INTABWE ARI KUGENDA ATERA ASURA IBITARO CYANE MUKARERE KACU KAHUYE.ARIKO TUMUSABYE IKINTU KIMWE NKUKO AKOMEZA KUBIGARAGAZA AZASURE NA ZA CENTRE DE SANTE ZO MURI AKA KARERE CYANE RUSATIRA,RANGO,GISHAMVU,RUHASHYA NAHANDI AREBE UKO BACUNGA ABAKOZI NDETSE NISOHORWA RYAMAFARANGA YINJIZWA MURI AYA MAVURIRO.KUKO NAHO IMIKORERE TWAHASANZE ITEYE AGAHINDA NISONI KUBANYARWANDA DUFITE INTUMBERO YEJO HAZAZA.CYAKORA CHUB NAYO YIKOSORE KUKO IRAKABIJE UREBYE SERVICE BATANGA WAKUMIRWA NKA DR MATIYASI UKORA MURI MATERNITE ATAYE AGAHINDA URETSE KO NATAREBA NEZA TUMAZE KUMUFATIRA INGAMBA ARIYA MARINETI YAMBARA BAZASANGA TWARAYAMWAMBITSE KUMATWI KUKO NTIYUMVA KANDI NTACYO AKORA NAKIMWE NEZA.NGE NDAMUSHAKA AHO NZAHURIRA NAWE NZAMUCA HEJURU NSIMBABESHYE KUMVA UMUNTU ABYARA UMWANA AKAGERA AHO APFA KANDI YITWA NGO YARAYE IZAMU BIRABABAJE.UZI KUGIRANGO AKUBWIRENGO WARIBESHYE NTUZI IGIHE WASAMIYE UKIBAZA NIBA ARIWE WAGUTEYE INDA BIKAKUYOBERA.CYAKORA YISUBIREHO NAHO UBUNDI ARARYE ARI MENGE

kayinamura yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

byaba byemewe ko ibigo nderabuzima bifata umunsi wokwibika ko nabajije impamvu bidakorwa bakambwirako bireba ubuyobozi?

charles yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Biragaragara ko ibi bitaro byamunzwe na ruswa n’umwanda atari uwi nyuma gusa ahubwo no mu mitwe yabamwe babiyoboye kugeza ubwo batamenya no kumanaginga ibikoresho bahawe ahubwo bakirirwa mumacukubiri ari nayo mpamvu dusaba ubuyobozi bukuru bw’igihugu guhaguruka bakarengera abaturage bagana biriya bitaro ndetse bugakora ubugenzuzi bwimbitse cyane cyane m’icunga mutungo, mubakozi, kuko bizwi neza ko harimo n’abatarigeze bigira ibyo bahawe gukora cyane cyane abiyita abaganga, abayita abaforomokazi..... mudutabare

Paul yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

YEWE S’IBITARO GUSA NA KAMUZA YAHO NUKO ngaho n’uwuburezi ageragerze,umwanda w’ibutare nagahomamunwa, ariko kwiyemera bakaba abambere, puuuu.

KINGOS yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

ikibazo gituruka kubuyobozi bw,ibitaro kuri miss management ya DG ANA ADMINISTRATION,Ariko njyembona minister yarakwiye guhindura ubuyobozi,nonese niba babona ibikoresho ntibikore habura iki? ikindi bazabaze ibitaro byose biyoborwa na ABASIRIKARE,Ibanga bakoresha,nk,Ibutaro kwa Dr MPUNGA cg INYARUGURU KWA DR SAHAHA,NO KUGISENYI KWA KANYANKORE,usanga uretse nimikorere myiza,yokwakira abarwayi,na Administration ikoranezacyane,Minisante nishyiremo amaraso mashya nahubundi amanyanga abera mubitaro byinshi,abangamira imivurire y,abarwayi.

peco yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Yewe ni hatari pe CHUB ntizigera itera imbere muminsi ishize bafashe Dir Finance arya ruswa baramufunga abantu bati noneho CHUB igiye kugira agahenge none narumvise ngo yararekuwe ashaka kugaruka. urwishe ya nka ruracyayirimo ntaho CHUB ijya ntanaho iva kereka hahindutse management yose guhera kuri DG kugera kuri HR; naho ubundi ntakizigera gikorwa mu iterambere rya CHUB.

katiba yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka