Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwa Spina Bifida, bamwe bita indwara yo kumera umurizo, barasaba ubufasha bw’uko abana babo babasha kujya babavuriza ku bwisungane mu kwivuza bwa mituweli (mutuelle de santé).
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney aributsa abaturage b’Akarere ka Burera ko umuntu wese uturuka mu bihugu byagaragayemo indwara ya Ebola agomba kwinjira mu Rwanda anyuze ku mipaka, akabanza gusuzumwa iyi ndwara kuko biri mu ngamba zo kuyikumira mu Rwanda.
Benshi mu Banyarwanda bajya bibwira ko indwara y’igicuri idakira. Kigali Today irabagezaho amakuru atandukanye ajyanye n’indwara y’igicuri yifashishije inzobere kuri iyo ndwara ndetse n’imbuga zitandukanye za interneti.
Umuryango ’Ndera nkure mubyeyi’ urasaba ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo kandi bakabakurikirana umunsi ku munsi, kugira ngo babarinde kugwingira ku mubiri, no mu bwonko.
Indwara y’umuhaha ni indwara mbi ishobora gusigira umuntu ubumuga bwo kutumva, kandi yibasira 85% by’abana bari munsi y’imyaka itatu nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.passeportsante.net.
Ku mashuri ya "New Explorers Girls Academy (NEGA)" ry’Abayislamu i Gashora mu Bugesera, hamwe na GS Rambura Filles (Saint Rosaire) muri Nyabihu ry’Abagatolika, kwiga birakomeje ariko bashobewe.
Ababyeyi barerera mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire Rambura/Fille riri mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu batewe impungenge n’indwara y’amayobera ifata abana babo, bakagaragaza ibimenyetso byo kugagara mu mavi n’amaguru ku buryo uwo ifata atabasha kwigenza n’amaguru.
Minisiteri y’ubuzima MINISANTE yongeye gusaba Abaturarwanda gukaza ingamba zo gukumira ko icyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye bemeje ko icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda.
Uwimana (izina yahawe), umubyeyi wo mu karere ka Ruhango avuga ko umugabo we yamutaye nyuma y’uko arwaye indwara yo kujojoba (Fistula) amaze kubyara umwana wa kabiri, akaba yari ayimaranye imyaka 18.
Vitiligo ni indwara ikunze kwibasira igice runaka cyo ku mubiri w’umuntu ikarangwa n’amabara aza ku ruhu, ari ho yakuye izina “ibibara”.
Urubuga rwa Interineti www.medicalnewstoday.com rusobanura ko Osteoporosis ari indwara y’amagufa iboneka mu mubiri igihe habaye gutakaza amagufa, kuba ari mato, cyangwa byombi. Ibyo bigira ingaruka zo kudakomera kw’amagufa ku buryo umuntu avunika ku buryo bworoshye, hakaba igihe umuntu atsikira gato akavunika ku buryo bukabije.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), buvuga ko Raporo yo mu mwaka wa 2016, yagaragaje ko muri uwo mwaka mu Rwanda habaruwe abasaga 2,200 bishwe n’indwara z’ubuhumekero.
Claudine Kabeza asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi i Rwamagana. Ni n’umunyeshuri muri kaminuza yo mu Budage.
Umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, Rusanganwa André, avuga ko ibibazo bya Politiki biri hagati y’ibihugu bitabuza indwara kubyambukiranya bityo ko bigomba gufatanya mu kuzikumira.
Ashimwe Christine watorewe kuba umunyamuryango wa komite yo kurwanya indwara yo kuvura gukabije kw’amaraso izwi nka ‘Thrombosis’, atangaza ko kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, imaze guhitana abagore batanu.
Muri rusange, kanseri ni indwara ihangayikishije isi kuko ari imwe mu ndwara ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi, aho umuntu umwe mu bantu 10 yicwa na yo.
Hari abantu benshi bavuga ko bazi indwara y’umwijima (Hépatite) ariko bakagorwa no gutandukanya iyo mu bwoko bwa B n’iyo mu bwoko bwa C zikunze gufata abantu.
Pélagie Nyirakamana, Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yarwaje umwana Bwaki muri 2016 agera ku rwego rwo kuba atarashoboraga no kuzamura akaboko cyagwa gutambuka neza.
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’ubuzima bw’umubyeyi bwagaragaje ko hari indwara ebyiri zihitana ababyeyi benshi batwite ku isi kurusha izindi.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC kiravuga ko hari bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero bafite ubwandu bw’agakoko gatera sida banga cyangwa bahagarika gufata imiti igabanya ubukana bitwaje ko bazasenga Imana ikabakiza.
Icyegeranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku ndwara ya Malariya giherutse kumurikwa muri 2016 kigaragaza ko umwana umwe ku isi buri minota ibiri aba yishwe na Malariya.
Kanseri y’igitsina cy’abagabo ni indwara itandura yahozeho kuva kera ariko Abanyarwanda ntibayimenya. Iyo urebye ibimenyetso byayo usanga yaba ariyo bitaga Uburagaza. Iyi ndwara ngo ikunze kwibasira abagabo bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko imibare iri hejuru cyane ugereranyije n’uko buhagaze mu bihugu (...)
Kenshi abantu bumva ijambo ikinyabibiri, ariko bamwe ntibasobanukirwa niba bibaho cyangwa niba bitabaho.
Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuganga n’iry’ubuforomo muri Kaminuza y’u Rwanda, bari mu gikorwa cyo gusuzuma indwara zitandura ku buntu, mu Karere ka Huye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko u Rwanda rwageze ku ntego y’isi ya 90-90-90 mu kurwanya SIDA, iyo ntego ikaba yagombaga kugerwaho bitarenze umwaka wa 2020.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bwitwa ‘Autisme’ bashima amahugurwa bahawe yo kubitaho mu rugo buri munsi iyo bavuye ku ishuri ribafasha muri icyo kibazo.
Igituntu ni indwara iri mu zica abantu benshi ku isi ari yo mpamvu u Rwanda rwahagurukiye kukirwanya mu gukora ubukangurambaga mu baturage no kuzana imiti mishya ikivura.
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa bemeza ko kutita ku isuku y’amenyo bishobora guteza umuntu uburwayi bw’umutima n’izindi ndwara zitandukanye.
Muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’indwara y’umwijima, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), iratangaza ko mu gihe cy’imyaka itanu ubwandu bwa virusi itera Hépatite C buzaba bwaragabanutse ku buryo bugaragara.