RBC yateye utwatsi iby’uko hari abo amasengesho akiza SIDA

Abakora muri serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda banyomoza abirirwa bavuga ko bakize virusi itera SIDA burundu, ahubwo bakemeza ko iyo ndwara idakira.

Sangwayire ukora muri RBC yemeza ko nta muntu mu Rwanda wari wakira SIDA
Sangwayire ukora muri RBC yemeza ko nta muntu mu Rwanda wari wakira SIDA

Igishoboka ngo ni uko iyo virusi ishobora kugabanuka cyane mu maraso, bagashishikariza abantu kwipimisha, abanduye bagafata imiti neza aho kwizera imbaraga z’amasengesho cyangwa n’indi miti gakondo.

Ni kenshi hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga humvikana abavuga ko bakize SIDA, abandi na bo bakavuga ko bayivura bifashishije ibimera, amasengesho, ubuvuzi gakondo cyangwa izindi mbaraga.

Sangwayire Beata ushinzwe gahunda z’ubujyanama no kwipimisha ku bushake Virusi itera SIDA mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), yemeza ko nta muntu barapima ngo basange yarakize SIDA burundu.

Ati "Nta muganga Minisiteri y’Ubuzima yari yemeza ko avura SIDA. Abo rero bavuga ko bayivura, ayo ni amakuru atari yo. Nta muntu turapima ngo twemeze ko yakize kubera ko yasengewe."

Muganga Rwibasira Gallican, asobanura ko Virusi itera Sida igabanuka cyane mu maraso ariko ko idashiramo burundu.

Muganga Rwibasira we avuga ko SIDA igabanuka cyane mu maraso ariko idashiramo burundu
Muganga Rwibasira we avuga ko SIDA igabanuka cyane mu maraso ariko idashiramo burundu

Yemeza ko ahubwo imiti bafite ari igerageza kugabanya ubukana bwa SIDA ku buryo umuntu ashobora kubaho igihe kirekire kurusha n’utabana na virusi itera SIDA, agashinga urugo akanabyara.

Ati “Imiti dutanga irizewe kandi ikoze neza ku buryo uyinyoye uko bikwiye arambana na Virusi itera SIDA. Rero ibyo bavuga ngo umuntu yarasengewe arakira, mu buryo bwa siyansi njye ntabwo mbyemera, n’abandi baganga muzabibaza wenda ntibazabyemera.

Abo baganga bemeza ko bishoboka ko hari abajya kwipimisha bakabwirwa ko banduye cyangwa bakabwirwa ko batanduye, hakaba n’ubwo umuntu yahabwa ibisubizo bitari ibye.

Abaganga bagira inama abantu yo kwipimisha inshuro irenze imwe kuko hari aho umuntu yajya ngo ntibayibone ahandi bakayibona bitewe n’ibikoresho byifashishijwe, umuntu akaba ari ho yahera yibwira ko yayikize, nyamara atari byo.

Kugeza ubu, Virusi itera Sida ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo. Ubushakashatsi bugamije gushakisha umuti cyangwa urukingo rwayo bukomeje gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Wowe witwa Mungwakuzwe,soma inkuru ya Gatera.Niba ushaka ko twemera ko Pastors bakora ibitangaza,banza utwereke umuntu bazuye cyangwa uwaremaye bakijije, nibuze umwe .Duhe address z’uwo muntu basengeye agakira uburema hano I Kigali.Nibwo twemera ibyo uvuga.

Bahati yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

Ndasaba aba kristu bose bakize, kujya kwipimisha no gusaba ibipapuro byo kwa muganga kugirango ba TOMA bisomere Imana yacu Ntihinyuzwa kandi Ntibeshya

mugabo yanditse ku itariki ya: 10-10-2018  →  Musubize

Abemera ko Pastors basengera abarwayi bagakira,biterwa no kutamenya neza Bible.Muli Matayo 10:8,ntabwo havuga gusa "gukiza indwara".Ahubwo havuga ko abakristu nyakuri bazakiza indwara,ariko "bakazura" n’abantu.
Twese abemera imana,nta Pastor numwe twari twabona "azura" abapfuye.Nyamara abigishwa ba Yesu barabikoraga,ndetse bagakiza n’abaremaye.Pastors bavuga gusa ko bakiza indwara zitaboneka nka Sida.
Kuki se badakiza "ibigaragara" (Ubumuga,abahumye,abapfuye,etc...)??? Ni imitwe bateka gusa ngo barye amafaranga y’injiji.
Muli 1 Abakorinto 13:8,Pawulo yasize ahanuye ko "ibitangaza" byari kuvaho,Abakristu nyakuri bakarangwa n’URUKUNDO gusa.Uko bigaragara,muli iki gihe nta MUKRISTU ukirangwa no Kuzura abantu,kubakiza uburema cyangwa indwara nkuko byahozeho mu kinyejana cya mbere (first century).

Gatera yanditse ku itariki ya: 10-10-2018  →  Musubize

Kuba mutabyemera se bibuza ukuri kuba ukuri? Kuva na kera abishingikiriza siyansi ni abemera gato. Amabanga y’Imana ntasobanurwa na siyansi.Umuhanga nyawe ni umenya ko atazi byose.Imana isingizwe.

Mungwakuzwe yanditse ku itariki ya: 10-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka