Amafiriti n’imigati batetse bigahindura isura ngo ni ibyo kwirindwa cyane kuko ririya bara ryijimye ari ikimenyetso cy’ubumara bwitwa acrylamide butera indwara ya kanseri.
Abagize inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara baratangaza ko mu mezi atandatu nta mwana uzaba akigaragaraho indwara ziterwa n’imirire mibi.
Abatuye kagari ka Kiyanzi Umurenge wa Nyamugari muri Kirehe, barishimira bishyize hamwe biyubakira ivuriro rihagaze Miliyoni 51Frw, kugira ngo biyegereze serivisi z’ubuvuzi.
Abaturage batuye mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko hari igihe ababyeyi batwite, bapfa bataragera kwa muganga kubera gutinda kw’imbangukiragutabara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko buhangayikishijwe n’umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda bataragera ku myaka 19.
Abaturage batandukanye bivuriza ku Kigo nderabuzima cya Mukarange kiri muri Kayonza barinubira serivisi mbi bahabwa n’iryo vuriro.
Abagore bo mu Karere ka Karongi bavuga ko abenshi mu bagabo badakozwa ibyo kubaherekeza mu gihe bagiye gupimisha inda batwite.
Mu karere ka Ngororero abana 572 baracyafite indwara ziterwa n’imirire mibi, ababyeyi bakagawa kutita ku mirire y’abana kandi batabuze ubushobozi.
Imbangukiragutabara yahawe ikigo nderabuzima cya Rususa mu Karere ka Ngororero imaze imyaka irindwi idakoreshwa kuko basanze idashoboye kugenda mu misozi yaho.
Nyuma yo gutozwa,intore zikora muri serivisi z’ubuvuzi mu turere twa Huye na Gisagara zivuga ko ntawe uzongera kwinubira serivisi mbi kwa muganga.
Abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, bamaze imyaka ine basiragira ku mafaranga bahombejwe n’ubuyobozi asaga Miliyoni 40RWf.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanije na Ministeri y’ubuzima (MINISANTE) batangiye igikorwa cyo gutanga amaraso kuko ngo abarwayi bayakeneye kwa muganga ari benshi.
Bamwe mu baturage bivuriza ku bitaro bya Shyira barishimira ko bari kubakirwa ibitaro ahitwa Vunga bizabaruhura ingendo ndende bakoraga.
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko kubura inzitiramibu bararamo biri gutuma bibasirwa n’indwara ya Malaria kandi bitari bikwiye.
Kantengwa Leocadie wo mu Karere ka Ngoma arasaba ubufasha ngo abashe kujya mu Buhinde kwivuza indwara y’impyiko amaranye igihe.
Umuganga w’Umubiligi ukorera ku bitaro bya Kabgayi ari kubaka ibitaro by’amaso mu murenge wa Runda muri Kamonyi bizunganira ibya Kabgayi.
Abaturage b’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro batangaza ko umubyeyi ubyariye mu rugo acibwa ibihumbi 10RWf, ibintu bafata nk’akarengane bakorerwa.
Ababyeyi bo mu Karere ka Burera baratangaza ko gusobanukirwa akamaro no gutegura indyo yuzuye, byabafashije kuko batakirwaza indwara zituruka ku mirire mibi.
Abakora muri serivisi z’ubuvuzi bo mu Karere ka Kirehe, basoje itorero ry’Impeshakurama, batangaza ko ibyo barikuyemo bizabafasha kurushaho guha serivisi nziza ababagana.
Abaforomo n’ababyaza bavuga ko bakiri bake bikababangamira mu kazi kabo kuko ngo bituma bakora amasaha menshi bikabavuna.
Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba yemereye abajyanama b’ubuzima b’i Kinazi n’i Rusatira mu Karere ka Huye ko bazafashwa kugira amashanyarazi mu ngo zabo.
Abaturage bo mu karere ka Burera baratangaza ko kurwara ukarembera murugo babiheruka mbere y’imyaka itanu ishize, bataregerezwa ibigo nderabuzima bihagije.
Nyuma y’imyaka ibiri ADRA Rwanda itangije umushinga wo kwita ku mirire y’abana, umubare w’abafite ikibazo cy’imirire mibi wagabanutseho 8%.
Abakora muri serivisi z’ubuzima mu Karere ka Rusizi baravuga ko mu itorero bazahabonera umuti ukemura ibibazo bya serivizi mbi bavugwaho.
Ububyeyi wo mu Karere ka Kayonza ufite abana bafite ubumuga bw’uruhu ahamya ko abangamiwe n’abaturanyi bahora bamuha akato kubera abo bana.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye abakora mu rwego rw’ubuzima kwegera abaturage, babagira inama zo gukumira indwara, gutanga mutuweri n’isuku.
Minisiteri y’ubuzima irahamagarira abanyarwanda bataripimisha SIDA, kwipimisha bakamenyua uko bahagaze, kuko byagaragaye ko abagore 24%, n’abagabo 16% bataripimisha.
Novartis, uruganda rwo mu Busuwisi rukora imiti, rugiye kujya rugeza imiti ya Kanseri, indwara z’umutima, indwara z’ubuhumekero na diabeti mu Rwanda, kuri make.
Abagezweho na gahunda yo kurwanya indwara y’igicuri mu Karere ka Rutsiro biyemeje gusobanurira bagenzi babo bacyumva ko iterwa n’amashitani.
Abaturiye ibitaro bya Ruhengeri bagorwaga no kujya gushaka abaganga b’inzobere mu bitaro by’i Kigali begerejwe serivisi z’ubuvuzi bukorwa n’izo nzobere.