Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo batangaza ko bafite akanyamuneza nyuma yo kuruhuka urugendo rurenga isaha bakoraga bajya gushaka amazi meza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buhamya ko mu igenzura bakoze basanze hari imiryango ibarirwa mu bihumbi 11 itagira ubwiherero bigatuma abayigize biherera mu bisambu.
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa bakangurira abantu kwisuzumisha amenyo nibura rimwe mu mwaka kuko akenshi aba afite ibibazo.
Imbuto Foundation yateguye agatabo gakubiyemo inyigisho ku buzima bw’imyororokere, kazafasha ababyeyi kuganiriza abana hagamijwe guhashya ikibazo cy’inda zitateganyijwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yahaye ibikoresho binyuranye abajyana b’ubuzima, inabashimira umurimo mwiza bakora wo kwita ku baturage aho batuye,ikavuga ko kubashima bikwiye kuba umuco.
Ministeri y’Ubuzima(MINISANTE) iravuga ko ikeneye abafatanyabikorwa bayifasha kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA, cyane cyane mu rubyiruko.
Abana babarirwa mu 12.662 bo mu Karere ka Musanze bapimwe muri bo abagera ku 104 bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Umuryango “Hope for Rwanda” ukorera mu karere ka Gasabo ibikorwa byo kwita ku bana baterwa inda zitateganyijwe, urabakangurira kumenya amategeko abarengera ntibakomeze guhohoterwa.
Abaturage b’Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gukoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba bitera abana babo inzoka zo mu nda.
Abafasha b’abaganga mu ngo barahamagarirwa kugira ubwitange n’urukundo bityo bakita uko bikwiye ku barwaye indwara zitandura kandi zidakira.
Ababyeyi babyarira mu bitaro bya Mibirizi babangamiwe no kurara babyiganira ku gitanda kimwe ari benshi, aho bahangayikishijwe n’umutekano wabo igihe batwite.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira abantu kwisuzumisha indwara z’umutima kuko hari umubare munini wabazirwaye batabizi.
Inzego zitandukanye zita ku buzima zirakangurira Abanyarwanda gukomeza kurwanya akato gahabwa abafite virusi itera SIDA kuko nabo ari abantu nk’abandi.
Abarwayi bajya kwivuriza ku bitaro bikuru bya Rwamagana bavuga ko bahabwa serivisi mbi ku buryo bashobora kumara iminsi ibiri bataravurwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bahangayikishijwe no kutabona aho bagurira imiti kuko nta farumasi ihaba.
Abahanga mu by’imiti (Pharmacists) bibumbiye mu ihuriro ryabo bise ‘RCPU’, baritezeho ibisubizo by’ibibazo bahuraga na byo, ngo kuko rizabafasha kungurana ibitekerezo biganisha ku iterambere ryabo.
Igikorwa cyo gusuzuma abana basa n’aho batarwaye (Medical Checkup) ngo gituma hagaragara uburwayi ababyeyi batabonaga bityo umwana akavurwa atarazahara.
Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, mu Karere ka Ngororero ku bitaro bya Muhororo haratangizwa ibikorwa bya "Army Week."
Abakurikirana iby’ubuzima bavuga ko icyorezo cya SIDA kigihari, bagakangurira urubyiruko n’abandi bantu gukomeza gukoresha agakingirizo ngo bayirinde banakumire ubwandu bushya.
U Rwanda rwahawe icyangombwa mpuzamahanga gihanitse mu byangombwa byemerera ibihugu serivisi zo gufashisha indembe amaraso, biturutse ku bwiyongere budasanzwe bw’udushashi tw’amaraso rubona buri mwaka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yaciye ikoreshwa rya telefoni zigendanwa ku baganga n’abandi batanga serivisi z’ubuzima mu masaha y’akazi.
Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bafunguye ikigo cy’amahugurwa ku butabazi bw’abakomerekeye ku rugamba n’abandi bose bagize impanuka.
Mu minsi ibiri umuryango Starkey umaze uvura indwara z’amatwi mu karere ka Nyamagabe, muri 386 basanze 181 muri bo bakeneye inyunganirangingo.
Abakangurambaga b’urungano mu kurwanya SIDA bakorana n’Urugaga nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA (RRP+) bahawe ibikoresho bizabafasha kuzuza inshingano zabo.
Amafiriti n’imigati batetse bigahindura isura ngo ni ibyo kwirindwa cyane kuko ririya bara ryijimye ari ikimenyetso cy’ubumara bwitwa acrylamide butera indwara ya kanseri.
Abagize inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara baratangaza ko mu mezi atandatu nta mwana uzaba akigaragaraho indwara ziterwa n’imirire mibi.
Abatuye kagari ka Kiyanzi Umurenge wa Nyamugari muri Kirehe, barishimira bishyize hamwe biyubakira ivuriro rihagaze Miliyoni 51Frw, kugira ngo biyegereze serivisi z’ubuvuzi.
Abaturage batuye mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko hari igihe ababyeyi batwite, bapfa bataragera kwa muganga kubera gutinda kw’imbangukiragutabara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko buhangayikishijwe n’umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda bataragera ku myaka 19.
Abaturage batandukanye bivuriza ku Kigo nderabuzima cya Mukarange kiri muri Kayonza barinubira serivisi mbi bahabwa n’iryo vuriro.