Ikigo Nderabuzima cyo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi cyugarjwe n’umwanda wo mu bwiherero budakorerwa isuku bikabangamira abarwayi.
Niyigena Marthe ukora ubuvuzi gakondo, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Shyorongi muri Rulindo, akurikiranyweho urupfu rw’umugabo yavuriraga iwe.
Impuguke mu by’imirire Dynaparm batangaza ko mu gihe umuntu yateguye neza amafunguro, ibiryo byamurinda indwara kandi bikanamubera umuti.
Madame Jeannette Kagame yahawe igihembo n’umuryango Team Heart, kubera uruhare rwe mu bikorwa bya kimuntu.
Imirire mibi mu Rwanda yagabanutse kuva ku kigero cya 51% muri 2005 kugera kuri 38% uyu mwaka, nk’uko bitangazwa n’imibare iheruka.
Madame Jeannette Kagame atangaza ko bidasobanutse kuba mu muvuduko isi iri kugenderaho hari indwara zigihitana ubuzima bwa benshi zitaracibwa burundu.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho avuga ko u Rwanda nirutangira gukoresha drones (utudege duto), ubutabazi buzajya bugera ku babukeneye byihuse.
Akarere ka Nyamasheke kahaye ibigo nderabuzima byo mu bitaro bya Bushenge na Kibogora, ibikoresho byo kwa muganga by’agaciro karenga miliyoni 135 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhanganye no gutazangera kuba akanyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko 2015-2016 yarangiye gafite 69.4%.
Abaganaga bakora ku bitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke, barasaba kwishyurwa imishahara y’amezi abiri bamaze badahebwa.
Umuhango w’ihererekanyabubasha ry’Ibitaro bya Polisi wabaye kuri uyu wa 26 Mata 2016 aho Polisi y’u Rwanda yabishyikirije Minisiteri y’Ubuzima nk’Ibitaro by’Akarere bya Kacyiru.
Abakecuru n’abasaza bo mu Karere ka Muhanga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barishimira ubuvuzi bagenerwa n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) izaha umuti w’inzoka zo mu nda abana bagera kuri enye muri uku kwezi kwahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.
Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo cya Oshen Healthcare Rwanda Ltd, yo kuyifasha kugenzura no kuyobora ibitaro byitiriwe Umwami Faical.
Abahanga mu buvuzi bwibanda kuri malariya bavuga ko igihugu gishobora kuyirwanya ariko ibihugu bituranyi bitabikoze ngo nta cyo biba bimaze.
Abanyamuryango bagera ku 1000 b’ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA Agahozo), bagiye kuvurwa indwara y’amaso.
Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bifashijwe na Ministeri y’Ingabo hamwe n’iy’Ubuzima, byiteguye impuguke mpuzamahanga mu by’ubuzima kubera ikibazo cya Malaria.
Ubuyobozi bw’AKarere ka Ngororero bwasabye abahatuye kwirinda ikintu cyose kirimo n’umwanda gishobora kubakururira indwara, kandi bafite ubushobozi bwo kuzirinda.
Gisagara nka kamwe mu turere twagaragayemo Malariya nyinshi, abaturage baho barasabwa kujya borohereza abashinzwe gutera imiti yica imibu.
Ikigo nderabuzima cya Kirinda mu Karere ka Karongi cyatashye inyubako nshya kuri uyu wa 04 Mata 2016, cyemeza ko igiye kugifasha kunoza serivisi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba abakangurambaga b’ihungabana kongera ingufu mu kazi kabo muri iki gihe cyo kwibuka kuko rigenda rihindura isura.
Ubushakashatsi bw’ikinyamakuru the Economist bugaragaza ko Abanyafurika bafite ubudahangarwa ku ndwara kurusha Abanyaburayi n’Amerika, bitewe no kwitabira inkingo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, arashishikariza abikorera gushora imari no mu rwego rw’ubuzima kugira ngo bifashe buri Munyarwanda kubone ubuvuzi bwiza.
Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo rurabakangurira gukorera hamwe bityo bibarinde amakosa ashobora gutuma badaha servisi nziza abarwayi.
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kizigisha ubuhanga mu kunoza imitangire y’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Abakorerabushake ba Croix Rouge mu Karere ka Kirehe baravuga ko bagiye kongera ibikorwa by’ubujyanama ku ihungabana nyuma y’amahugurwa bahawe n’uyu muryango ku matariki 21 na 22 Werurwe 2016.
Abakirisitu b’itorero ry’Imana ry’Isezerano Rishya” mu Karere ka Nyamasheke barishimira ko itorero ryabo ryita ku bitunga roho n’ibibungabunga ubuzima bwabo.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana basanga ivuriro bubakirwa rizabakiza imvune baterwaga no kwivuriza kure.
Abashinzwe amasomo mu bigo by’amashuri yisumbuye bikorera mu Karere ka Gatsibo, barashishikarizwa gufatanya n’ababyeyi b’abana babasobanurira ibijyanye n’imyororokerere.
Abarwariye mu Bitaro bya Rwamagana bavuga ko umunsi wahariwe abarwayi ubongerera icyizere kuko basurwa bakanitabwaho, bagasaba ko bitarangirana n’uwo munsi gusa.