• Padiri Nsengiyumva agiye koherezwa mu Rwanda azira gutwara imodoka yasinze

    Nyuma yo gutsinda urubanza yaburaniragamo icyemezo cyo koherezwa mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakekwagaho, Padiri Juvénal Nsengiyumva agiye koherezwa mu Rwanda azira gutwara imodoka muri Canada yasinze.



  • Bugesera: Abahesha b’inkiko basabwe gushishoza mu kazi

    Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bo mu karere ka Bugesera barahiye tariki 17/02/2012 basabwe gutanga ubutabera bwihuse, bagashishoza kandi bakagisha inama izindi nzego.



  • Ibibazo by’abagororwa bo muri gereza ya Gikongoro bigiye kwigwaho

    Minisiteri y’ubutabera igiye kwiga ku bibazo by’abagororwa n’imfungwa zo mu ma gereza yo mu karere ka Nyamabage nk’uko byatangajwe n’intumwa ya Leta yungirije ubwo we n’intumwa yari ayoboye basuraga Gereza ya Gikongoro tariki 14/02/2012.



  • Nyagatare: Umwalimu uregwa gukoresha diploma y’impimbano arasabwa gusubiza ayo yahembwe

    Umwarimu wigishaga muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic, Peter Maweu, arasabwa kwishyura akayabo ka miliyoni 25 n’ibihumbi 150 yahembwe ubwo yigishaga kuri iyo kaminuza ariko akaza kuvumburwa ko yakoreshaga impamyabushobozi y’impimbano.



  • ICTR yahawe umuyobozi mushya

    Umucamanza Vagn Joensen ukomoka mu gihugu cya Danemark niwe, tariki 14/02/2012, watorewe kuba perezida mushya w’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).



  • U Rwanda rwashyizeho Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga

    Inama idasanzwe y’Inama Nkuru y’Ubucamanza iyobowe na Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yateranye taliki ya 14 Gashyantare 2012 yemeje ko mu Rwanda hashyirwaho urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga (International crimes chamber of the High Court).



  • Imanza z’inkiko Gacaca za nyuma zirarangirana n’uku kwezi kwa kabiri

    Iburanishwa ry’imanza z’inkiko Gacaca za nyuma ku bacyekwaho uruhare rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigomba kurangirana n’uku kwezi kwa Kabiri, nk’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca rwabitangaje.



  • No muri gereza habamo abagororwa bavutsa uburenganzira bagenzi babo

    Abafungiye muri gereza ya Muhanga bagaragaje ko mu magereza habamo ibyaha bya ruswa ndetse n’ibindi bivutsa uburenganzira abagororwa.



  • Nyagatare: hifashishijwe urubanza rwa ruswa mu biganiro byo kurwanya ruswa

    Mu rwego rw’ibiganiro by’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatere, kuri uyu wa kane tariki/ 09/02/2012, rwaburanishirije imbere y’abaturage urubanza ubushinjacyaha buregamo Rutigerura Innocent icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 30 kugira ngo afunguze umugabo wa (...)



  • Undi Munyarwanda uri muri Amerika ashobora koherezwa mu Rwanda

    Nyuma y’imyaka itanu ashaka ubuhunzi muri Amerika, Umunyarwanda Ndayisaba Jean Wyclif, ashobora koherezwa mu Rwanda kubera ko, tariki 31/01/2012, urukiko rw’ubujurire rwo muri Leta ya Michigan rwanze ubujurire bwe ruvuga ko impamvu atanga yaka ubuhungiro nta shingiro zifite.



  • Gatsibo: Abayobozi banyereje imitungo bakatiwe ibihano

    Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa n’umucungamutungo b’akarere ka Gatsibo, tariki 26/01/2012, bakatiwe ibihano kubera icyaha cyo kunyereza umutungo w’akarere mu myaka ya 2007 na 2008.



  • Ihuriro “Humura” ryishimiye ko Leon Mugesera azanwa mu Rwanda

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bibumbiye mu ihuriro “Humura” baba Ottawa-Gatineau muri Canada banejejwe n’uko Leta ya Canada yafashe icyemezo cyo kohereza Léon Mugesera mu Rwanda akanyuzwa imbere y’ubutabera.



  • “Mugesera azoherezwa mu Rwanda nta kabuza” - Karugarama

    Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama, aremeza ko Leon Mugesera agomba kugezwa imbere y’ubutabera bw’u Rwanda nta kabuza, kuko ubushobozi bwose yari afite bwo kuburanira ukutoherezwa kwe bwanzwe n’ubutabera bwa Canada.



  • Impapuro zishinja Uwinkindi zashyikirijwe ubushinjacyaha bw’u Rwanda

    Umushinjacyaha wa Repuburika, Martin Ngoga, aratangaza ko Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha, kuri uyu wa Mbere rwashyikirije ubushinjacyaha bw’u Rwanda impapuro zishinja za Jean Uwinkindi.



  • Urubanza rwa Ntaganda na Uwimana ruzasubukurwa ku wa mbere

    Tariki 16/01/2012 nibwo Ntaganda Bernard, Uwimana Nkusi Agnes na Mukakibibi Saidath bazasubira imbere y’urukiko ry’ikirenga bisobanura ku byaha bashinjwa.



  • “Gutinda kohereza Mugesera mu Rwanda ni ugushinyagurira Abanyarwanda” - Ngoga

    Umushinjacyaha mukuru wa Repuburika, Martin Ngoga, agereranya igikorwa cy’urukiko rwa Quebec cyo kwanga ko Leon Mugesera yoherezwa mu Rwanda ku munota wa nyuma nk’igitutsi ku barokotse Jenoside yo mu Rwanda.



  • Urukiko rwa Nyagatare rwemeje ko Mugisha na Baziki baba barekuwe

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, tariki 13/01/2012, rwategetse ko Mugisha David Livingston, ushinzwe ibiro by’ubutaka n’imiturire mu karere ka Nyagatare na rwiyemzamirimo Baziki Eugene ukekwaho ubufatanyacyaha na Mugisha barekurwa bakazakurikiranwa bari hanze.



  • Abaturage bari k

    Gatsibo: Abaturage bizera abayobozi bo hejuru

    Mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Gatsibo, tariki 10/01/2012, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe imiyoborere myiza, ambasaderi Fatuma Ndangiza, ari kumwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo batunguwe no kubona umubare munini w’abaturage bashaka ko (...)



  • Nyagatare: Abanyeshuri 8 basabiwe gufungwa imyaka 5 kubera ubujura

    Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, uyu munsi, bwasabiye abanyeshuri umunani bahoze biga mu rwunge rw’amashuri rwa Muhura mu karere ka Gatsibo igifungo cy’imyaka itanu kubera icyaha bakekwaho cyo kwiba ibikoresho bitandukanye birimo za mudasobwa ku matariki atandukanye y’umwaka ushize.



  • Nyamagabe: ari mu maboko ya polisi kubera gutanga ruswa y’ibihumbi 20

    Nyuma yo guha umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe ruswa y’amafaranga ibihumbi 20 akayanga, Sekamonyo Vedaste, kuva tariki 22/12/2011, acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.



  • Cyanzayire na Rugege bahererekanije ububasha

    Ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga, uyu munsi, habaye igikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati ya Perezida ucyuye igihe ku buyobozi bw’uru rukiko, Aloysie Cyanzayire na Perezida mushya, Professor Sam Rugege.



  • Abasenateri bagiye gukora ubuvugizi ku bibazo byo muri gereza ya Rilima

    Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwandan, Bizimana Jean Damascene, ejo, yatangaje ko komisiyo ayoboye igiye gukorera ubuvugizi ibibazo bijyanye n’ubutabera by’abafungiye muri gereza ya Rilima ndetse n’abakora ibihano nsimbura gifungo y’imirimo ifitiye igihugu akamaro mu (...)



  • Abavoka barasabwa kuzirikana ibanga ry’akazi

    Athanase Rutabingwa, uhagarariye Urugaga rw’Abavoka b’umwuga mu Rwanda, arabasaba gukomeza kuzirikana ibanga ry’akazi ryo kudapfa gutangaza ibyo avoka yaganiriye n’umukiriya mu gihe atari mu rubanza.



  • Cyanzayire yashimiwe ku mugaragaro n’abakozi bakoranye

    Ejo, abakozi bakoranye mu rwego rw’ubutabera hamwe n’abandi bayobozi batandukanye muri guverinoma bakoreye Aloysie Cyanzayire, wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, umuhango wo kumusezera banamushimira uburyo yaranzwe n’imikorere myiza.



  • « Hari abafunguwe batabikwiye » - Alain Bernard Mukuralinda

    Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru, Alain Bernard Mukuralinda, tariki 06/12/2011, yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza ibinyoma by’abavuga ko gushyira mu bikorwa iteka rya minisitiri numero 169/08.11 ryo ku wa 23/11/2011 rishyiraho abagororwa bagomba gufungurwa by’agateganyo byahagaritswe.



  • TPIR irasaba ONU gushaka ibihugu byakira abagizwe abere

    Ibiro ntaramakuru Hirondelle byanditse ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rusaba akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye gushaka ibihugu byakira abagizwe abere n’urwo rukiko.



  • Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye burundu Niyonizera Claudien

    Ejo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Cyanzayire Aloysie, yafashe icyemezo cyo kwirukana mu kazi burundu umucamanza Niyonizera Claudien wari umucamanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana kubera amakosa akomeye yakoze.



  • Gbagbo yitabye urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye

    Uyu munsi, Laurent Gbagbo, wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yitabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye (ICC).



  • Fatou Bensouda azasimbura Luis Moreno-Ocampo

    Fatou Bensouda ukomoka mu gihugu cya Gambiya niwe uzasimbura Luis Moreno-Ocampo ku mwanya w’umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga rw’i Lahaye (ICC).



  • Umuganga wa Michael Jackson yasabiwe imyaka ine y’igifungo

    Tariki 23/11/2011 ubushinjacyaha bwasabiye umuganga wa Michael Jackson, Conrad Murray, igifungo cy’imyaka itatu kubera uburangare yagize mu kuvura nyakwigendera Jackson.



Izindi nkuru: