Nyanza: Umwarimu yacakiwe akekwaho gukopeza ikizamini cya Leta

Umwarimu witwa CITO Sylvestre yafatiwe muri Local ya 16 mu kigo cy’ibizamini cya Lycée ya Nyanza mu karere ka Nyanza akekwaho gukopeza umunyeshuli mu kizamini cya Leta cy’isomo ryo kwihangira imirimo (Entrepreneurship).

Ibi byabaye tariki 4/11/2013 saa yine za mu gitondo ubwo uyu mwarimu yafatanwaga urupapuro ruriho ibisubizo by’ikibazo cya 15 amaze kubyoherereza umunyeshuli witwa Nkurunziza Yves ufite nimero imuranga ya 0201051 ACC 074 muri ibi bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuli wa 2013.

Nyuma yo gutahurwa, CITO Syvestre ukomoka muri Congo yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano nazo zimucumbikira kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza nk’uko ubuyobozi bwaho bwabyemereye umunyamakuru wa Kigali Today ukorera muri aka karere.

Ubuyobozi bwa polisi ikorera mu karere ka Nyanza buvuga ko uyu mwarimu nawe ubwe yiyemerera ko yafashwe akopeza umunyeshuli ikibazo cya 15 ngo kuko cyari cyamunaniye kukibonera igisubizo.

Afatwa yabanje kubihakana ariko amenyeshejwe ko hagiye gukorwa iperereza ryimbutse ngo yashyize yemera ko iyo nyandiko ari iye ndetse abisabira n’imbabazi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka