MTN yateye inkunga ishuri ribanza rya Gashike riri mu Ruhango
Sosiyete y’itumanaho ya MTN yiyemeje ko igiye gufasha ishuri ribanza rya Gashike riri mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango kuzamura uburezi bwaryo kuko bigaragara ko rifite amikoro macye.
Ibinyujije muri gahunda yayo yise 21 days 0f y’ello care ifite insanganyamatsiko igira iti “investing in education for all”, ubuyobozi bwa MTN bwatangiye iki gikorwa tariki 21/06/2012, ubwo MTN yateraga iri shuri inkunga y’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri.
MTN yagiye ku kigo cy’amashuri abanza cya Gashike ifite gahunda yo kububakira ibyumba by’amashuri bitatu bifite agaciro gasaga amafaranga miliyoni ebyiri, ariko bamaze kubona uko inyubako z’iri shuri rishaje bahise biyemeza ko inkunga yabo bagiye gushaka uko bayongera; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa MTN mu Rwanda, Khaled Mikkaki.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gashike, Jean Pierre Habimana, yashimiye inkunga bagenewe na MTN, avuga ko iri shuri nabo nk’abarezi ryari ribateye ubwoba kuko rishaje cyane.
Uretse kutagira aho abana bigira banafite ikibazo cy’intebe z’abanyeshuri kuko batagira aho bicara rimwe na rimwe ugasanga mu ishuri abana biga bacucitse cyane.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, avuga ko kuba bataravuguruye iri shuri rimaze gusaza cyane byatewe n’uko akarere kaba gafite ibikorwa byinshi kandi nabyo bigomba gukemurwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwizera ko buhoro buhoro babifashijwe n’abafaterankunga nka MTN ibimburiye abandi muri icyi gikorwa, inyubako z’iri shyuri zizavugururwa.
Muri gahunda yayo yise 21 days 0f y’ello care MTN yafashije ibigo byinshi by’amashuri mu buryo butandukanye burimo gukwirakwiza ibitabo, gutanga za mudasobwa n’ibindi.
Ishuri ribanza rya Gashike ryashinzwe mu mwaka w’1942. Ubu ryigwamo n’abana bagera kuri 546; kandi ubuyobozi bwaryo buvuga ko nubwo bafite icyibazo cy’imyigire bitabuza abanyeshuri babo gutsinda neza ibizamini bya Leta.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|