Umuryango Uyisenga ni Imanzi usanga habayeho ubufatanye bw’ababyeyi, abarezi n’ubuyobozi, ibibazo bituma abana bata ishuri byakemuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko mu bana basaga 3780 mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari barataye ishuri, 2500 bamaze kurisubizwamo.
Abarimu bigisha muri Ecole Secondare de Kigoma, baravuga ko umunsi w’umurimo ubabera umwanya mwiza wo kwisuzuma bareba niba intego bihaye barazigezeho.
Umuyobozi wa Hamburg Marines services company, Peter Kramer, aratangaza ko yiteguye kongera inkunga atera u Rwanda mu bikorwa by’uburezi.
Umwalimu wo mu Karere ka Nyamagabe yafashije gusubira mu ishuri abana umunani bari barataye ishuri bakajya kuba mayibobo mu isentere y’ubucuruzi ya Mushubi.
Bamwe mu banyeshuri bakerewe kugera kugera ku bigo by’amashuri babujijwe kubyinjiramo nyamara bo bavuga ko ari akarengane kuko bakerewe kubera impamvu ngo zifatika.
Uwitonze Beatrice w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rutsiro yagaruriwe mu nzira agiye gukorera amafaranga amafaranga mu Karere ka Muhanga ataye ishuri.
Bamwe mu banyeshuri barangije ibiruhuko, bavuze ko baraye mu nzira kubera kubura imodoka zibageza ku bigo bigaho.
Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB batangije uburyo bworohereza umunyeshuri usaba kwemererwa kwiga muri iyo kaminuza agahita asabira icyarimwe no kwemererwa guhabwa inguzanyo.
Mu karere ka Gicumbi hatangijwe umushinga “Mureke Dusome”, ugamije kuzamura ireme ry’uburezi cyane ku bana bo mu mashuri abanza n’abarezi hamwe n’ababyeyi.
Ishuri ry’umuziki ry’Ikigo giteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro mu Rwanda (WDA), ryatangiye imikoranire n’Ishuri ryigisha umuziki muri Canada, bashaka kugira umuziki mpuzamahanga.
Abakobwa 24 batsinze neza mu byiciro binyuranye by’amashuri basabwe n’abayobozi batandukanye gukomeza kubera abandi urugero mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Abatuye Akagari ka Marimba mu Karere ka Gatsibobiyubakiye ibyumba bitatu by’amashuri, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cyari kibarembeje cy’abana bataga ishuri.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iributsa ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu guhashya ikibazo cy’abana bata ishuri, kuko abarenga 50% batagera mu yisumbuye.
Abakozi bakorera kuri kontaro muri kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko bategereje imishahara y’ukwezi kwa Gashyantare ariko amaso yaheze mu kirere.
Perezida Kagame wasuye Akarere ka Rubavu akaganira n’abaturage, yabajije abayobozi b’akarere impamvu amashuri yubakwa ariko abana ntibayajyemo.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke n’abanza, baraburirwa ko kutita kuri gahunda y’ “Inkongoro y’umwana” bishobora kubaviramo gukurikiranwa mu rwego rw’amategeko.
Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) ku bufatanye n’ibigo binyuranye by’imari bafashije abanyeshuri kubona inguzanyo ya za mudasobwa zizabafasha mu myigire yabo.
Abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda ishami rya Huye na Gisagara barasabwa gukoresha ubumenyi bahawe.
Abarezi bo mu Karere ka Gakenke barasaba kwongererwa amasaha bigishamo isomo ry’Igifaranga kugira ngo abana bazamuke bafite ubumenyi bungana mu ndimi.
Ngango Etienne, umugabo w’imyaka 45 utuye mu Karere ka Ruhango, yafashe icyemezo cyo kujya kwiga amashuri abanza kugira ngo ajijuke, yiteze imbere.
Abayobozi b’amashuli mu Karere ka Ngororero bavuga ko imiterere y’Akarere, ubukene bw’amashuli n’imbangukiragutabara zikiri nke ari byo bituma bagikoresha ingobyi gakondo.
Abahagarariye kaminuza zo mu Rwanda na zimwe mu z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bariga uburyo bazamura ireme ry’uburezi zitanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo burashimira umutwe w’Inkeragutabara wabubakiye ibyumba 49 mu mezi ane birimo 43 byigwamo n’abana.
Imbuto Foundation yahembye abakobwa 17 batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka wa 2015 bo mu turere twa Rulindo na Gakenke.
Abana b’impunzi baturuka mu Nkambi z’Abakongomani barishimira guhabwa amahirwe yo kwiga mu Rwanda kugeza mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Komiseri mukuru w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface asanga gushinga kaminuza atari ubucuruzi ahubwo ari ukubaka igihugu.
Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare ruhereree mu Karere ka Nyagatare, buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubusinzi kigaragara mu banyeshuri bahiga.
Abarangije kwiga imyuga mu Ishuri (VTC) rya Mpanda ryo mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bigiye kongerera agaciro impamyabumenyi z’ayisumbuye basanganywe, bakiteza imbere.
Umuryango Mpuzamahanga uharanira ishoramari ry’igihe kirambye (Gen. Next Foundation) uratangaza ko ugiye gushora imari mu bikorwa by’uburezi mu Rwanda ngo kuko hakiri icyuho.