“Kenyatta University” yasabwe ibisobanuro n’abanyamategeko bo muri Kenya ku kayabo k’amafaranga imaze gushora mu Rwanda nyamara itaruzuza ibisabwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burabuza abayobozi b’ibigo by’amashuri bitanga imibare idahuye n’abanyeshuri bafite ku bigo, bagamije guhabwa amafaranga menshi yo gukoresha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataye ishuri batararisubizwamo ari 800 mu 3780.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kwitwararika bagatanga urugero ku bandi birinda ingeso mbi.
Muganza baravuga ko ishuri ry’incuke begerejwe rizarinda abana babo ubuzererezi bagakura bakunze ishuri bityo ntihazabeho ikibazo cyo guta amashuri kigaragara ubu.
Abatuye mu Karere ka Bugesera barizihiza imyaka 22 u Rwanda rwibohoye bishimira amashuri yisumbuye 36, mu gihe mbere habarizwaga rimwe.
Abana bagize amahuriro akora ubukangurambaga ku burengenzira bw’abana mu karere ka Nyaruguru, biyemeje ko mu myaka ibiri nta mwana uzaba atiga.
Urubyiruko 430 rugizwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu mahanga ndetse n’abigaga mu Rwanda bagize amanota meza mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye muri 2015, bibukijwe ko uko u Rwanda ruzamera biri mu maboko yabo.
Abarangiza mu mashuri y’imyuga VTC, barasaba kugirirwa icyizere kuko nabo bashoboye, bagasaba abantu kureka umuco wo gutumiza ibintu mu mahanga.
Abanyeshuri baturutse mu bihugu 13 bya Afurika bamaze kwandikira Carnegie Mellon ishami ryo mu Rwanda bayisaba kuhigira icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri siyansi n’ikoranabuhanga.
Abanyeshuri batorewe guhagararira abandi mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC South) barasabwa kuzamura umubare w’abanyeshuri bitabira gahunda z’ishuri.
Ishuri ryigenga ryari ryatangijwe i Buhabwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ryahagaritswe kubera ko ryatangiye mu buryo butemewe.
Abanyeshuri barangije muri za kaminuza zitandukanye muri EAC basaba ko impamyabumenyi zabo zemerwa ku isoko ry’umurimo nta yandi mananiza.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu giteza Imbere Ubumenyingiro, WDA, bwatangaje ko mu Rwanda hakenewe abanyeshuri bazakemura ibibazo bigaragara ku isoko ry’umurimo.
Umuryango MasterCard Foundation, wahaye Kaminuza ya Carnegie Mellon-Rwanda, inkunga ya miliyari 7,8Frw, azafasha abanyeshuri batishoboye kwiga ikoranabuhanga.
Abayobozi b’amashuri y’imyuga mu turere twa Nyagatare na Gatsibo barasaba ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro WDA gukuraho urujijo mu kubona abarimu.
Ikigo cy’Abanyakoreya y’Epfo cy’Iterambere (KOICA) cyeguriye IPRC Kigali ikigo gikorerwamo ubucuruzi n’amahugurwa kitwa RZ Manna gifite agaciro k’ibihumbi 900$ bingana na miliyoni 702,4Frw.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko hafashwe ingamba zikarishye kugira ngo hakumirwe ikibazo cy’abana bata ishuri.
Akarere ka Nyamasheke butangaza ko buri gukora igenzura ryimbitse ngo hamenyekane umubare nyakuri w’abana bataye ishuri, kugira ngo bagarurwe mu ishuri.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi biyemeje gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’abana bata amashuri.
Abarimu 1000 bo mu turere dutandukanye tw’igihugu batangiye guhabwa mudasobwa na modem, bizabafasha gufasha abandi barimu kwihugura mu bumenyi bw’icyongereza.
Ababyeyi bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi baravuga ko irari ry’amafaranga riri ku isonga mu rituma abana guta amashuri.
Abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko ubushakashashatsi bwari bukwiye kwitabwaho n’abafata ibyemezo cyangwa baherekeza Abaturarwanda mu iterambere.
Amashuri y’inshuke mu Karere ka Kamonyi, akoresha umusanzu w’ababyeyi arasabirwa inkunga ya leta, kuko agaragaza ubushobozi buke bwo kubona ibikenewe byose.
Bamwe mu bafite impamyabumenyi za kaminuza bari abashomeri bakemererwa kwiga guteka muri IPRC - South, batishyura, biteguye kuzahanga umurimo ushingiye ku byo barimo kwigishwa.
Gahunda yo kwigisha abanyeshuri indimi hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni zigendandwa yatumwe bashishikarira gukurikira gusoma no kwandika ikorohereza n’abarimu.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) isanga gutoza urubyiruko iby’imiyoborere bakayikurana, byabafasha kuzavamo abayobozi beza b’ahazaza.
Umunyeshuri witwa Ishimwe Frolence wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabare muri Ngoma, yaguye mu kigega cy’amazi yavomagamo ahita apfa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko mu bana 5.001, bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari barataye ishuri, 3.710 bamaze kurisubizwamo.
Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA), igiye kubaka ishuri ry’ubuvuzi ku cyicaro cyayo giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo.