Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko Abanyarwanda batagombye gutungurwa nibabona ibiciro by’ibintu bitandukanye bizamutse, kuko ngo ahanini bizaba bitewe n’intambara ibera mu gihugu cya Ukraine hamwe n’ibihano byafatiwe u Burusiya.
Abasesengura ibijyanye n’ubukungu batangiye kubona ingaruka zizaterwa n’ibihano birimo gufatirwa u Burusiya kubera intambara bwatangije kuri Ukraine, harimo ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro no kubura kw’ibintu by’ibanze mu buzima.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwijeje abakiriya kuborohereza serivisi babagezaho hakoreshejwe ikoranabuhanga, bubasaba kwirinda kugendana amafaranga kuko bigira ingaruka.
Mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, asura amashami y’iyo Banki akorera muri iyo Ntara, yijeje abakiriya bayo Serivisi nshya zibafasha gukoresha neza igihe.
Mu rwego rwo kurandura ubukene bukabije mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024 binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo iy’ingenzi izwi nka VUP (Vision Umurenge Program), Ikigo gishinzwe Guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze(LODA) cyashyizeho ibigenderwaho (inkingi) byatuma abaturage bo mu ngo zifite amikoro make basezera ku (…)
Ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo fatizo cy’inyungu banki z’ubucuruzi zifatiraho amafaranga yayo, mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ryatangiranye n’uyu mwaka.
Abakiriya bajya guhahira mu isoko rya kijyambere rizwi nka Goico Plaza, riherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, n’abaricururizamo, bavuga ko babangamiwe n’uko icyuma kigenewe korohereza abazamuka cyangwa abamanuka muri iyo nyubako, kizwi nka Asanseri, kitagikoreshwa; bikaba bigora abafite intege nke, kuhabonera serivisi mu (…)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), tariki 10 Gashyantare 2022, cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2022. Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ryashyize ahagaragara uburyo gahunda ya Ejo Heza yitabirwa, uturere tugize umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma. Ni nyuma y’uko no muri raporo igaragaza ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwiteganyirize mu kwivuza (Mituelle de santé), utwo turere twakunze kugaragara ku mwanya (…)
Twahirwa Ludovic wamenyekanye cyane ku izina rya Dodo yavukiye mu Majyaruguru ya Uganda ahagana mu 1960, akaba yaravutse ku mpunzi z’Abanyarwanda. Avuga ko yakuze abona inka nk’ikintu cy’ingenzi kuko avuka mu muryango w’abatunzi wari ufite inka nyinshi, aho nta bundi buhanga byamusabye ngo ajye kwiga bwo kuba mu buzima (…)
Nyuma y’imyaka igera kuri itatu ingendo zihuza u Rwanda na Uganda hakoreshejwe umupaka wa Gatuna zarahagaritswe, zongeye gusubukurwa ku wa 31 Mutarama 2022.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangarije ko umupaka wa Gatuna ufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, ibyishimo ni byinshi mu baturage kuko bagiye kubona amahitamo menshi y’ibyo bagura byujuje ubuziranenge kandi bihendutse, ariko hari n’abareba kure bakagira amakenga.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku bufatanye n’inzego z’ibanze, rwatangiye ibikorwa byo kugenzura abacuruzi batubahiriza ibiciro bya Gaz byashyizweho mu Mujyi wa Kigali.
Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO bo hirya no hino mu gihugu bahuguwe n’iyo koperative ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu cy’amahugurwa y’amakoperative, ba rwiyemezamirimo, n’ibigo by’imari iciriritse (RICEM) ku bijyanye no kumenya gutegura no gucunga neza imishinga y’iterambere bakora cyane cyane bifashishije inguzanyo (…)
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO buvuga ko muri iki gihe iyo koperative ihagaze neza mu bijyanye n’imari, dore ko yungutse miliyari zisaga 21 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itatu ishize. Iyi ni imwe mu mpamvu iyi koperative ishingiraho ikomeza gufasha abarimu ari na bo banyamuryango bayo kwiteza imbere.
Mu gihe hirya no hino mu Gihugu abaturage bakomeje kwijujutira izamuka rikabije rya gaz, Ikigo ngenzuramikorere (RURA), cyaburiye abacuruzi batubahiriza ibiciro byashyizweho ko bazabihanirwa.
Abacuruza iby’iminsi mikuru baratangaza ko nta baguzi babonye nk’abo babonaga mbere y’umwaduko wa Covid-19. Mu gihe cy’iminsi mikuru, ubusanzwe abacuruzi batandukanye bakunze kungukira mu babagana muri ibyo bihe kuko baba bagura iby’iminsi mikuru yaba imyambaro cyangwa ibiribwa byo kwizihiza ibirori by’umwaka mushya uba (…)
Mu rwego rwo kwihutisha iterambere hashyigikirwa ishoramari, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ku bufatanye n’abandi baterankunga batandukanye, bashyizeho gahunda yo korohereza abashoramari bifuza gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda aho bahabwa umuriro nta kiguzi. REG ibubakira umuyoboro w’amashanyarazi kugeza ku (…)
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse bikaba bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021.
Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ihuza Goma na Gisenyi bavuga ko bakeneye amafaranga y’ingoboka Leta yageneye kuzahura ubucuruzi kubera icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’ikigega gifasha abashaka inguzanyo kubona ingwate (BDF), buravuga ko bamaze gufasha imishinga hafi ibihumbi 45 mu myaka 10 bamaze bakora.
Urwego ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, igiciro cya gaz mu gihugu hose kimanukaho amafaranga 240frw ku mpuzandengo y’igiciro, ni ukuvuga ko kimanuka kikagera ku 1260Frw ku kilo kimwe.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite ibibazo by’uruhuri mu bucuruzi bwabo bituma bakorera mu gihombo. Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nibwo abaturage batuye mu mujyi wa Goma na Gisenyi boroherejwe gukomeza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nabwo basabwa kugaragaza (…)
Abantu batandukanye bakora mu rwego rw’amakoperative bavuga ko basanga hakenewe kongera imicungire n’imiyoborere myiza muri Koperative zo mu Rwanda, kugira ngo zishobore gutera imbere mu bijyanye no gucunga bizinesi, zibe ibigo bibyara inyungu kandi bikora kinyamwuga.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA bwagaragaje uko ibikorwa byabo by’ubucuruzi byagenze mu mwaka w’ingengo y’imari ushize (guhera mu kwezi k’Ukwakira 2020 kugeza muri Nzeri 2021), bugaragaza ko muri rusange babonye inyungu ishimishije.
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Muhammad Khan, yahuye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ku wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, amwizeza ubufatanye mu guteza imbere ubuhahirane mu ishoramari.
Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda (MKUR) yashyize ibuye ry’ifatizo, ahagiye kubakwa hoteli yitezweho kuzamura urwego rw’ubukerarugendo n’amahugurwa mu bijyanye no kwakira abantu mu gihugu.
Hashize imyaka 13 gahunda ya VUP itangijwe mu Rwanda nk’imwe mu nkingi y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS1). Ni gahunda yaje ije kunganira izindi gahunda za Leta y’u Rwanda ije kurandura ubukene, imirire mibi, kuzana impinduka mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu ndetse no guhangana n’ubukene no kwigira.
Abayobozi bashinzwe Gasutamo mu Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bahuriye mu biganiro bishyiraho ibicuruzwa bikurirwaho imisoro ya gasutamo bigendeye ku ngano bifite.
Inama yahuje ubuyobozi bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’abafatanyabikorwa, bemeje ko ku mupaka wa Rusizi II hubakwa inyubako ihuriweho n’impande zombi (One Stop border Post).