Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko udusoko duto dukunze kuremera mu nkengero z’umujyi wa Muhanga dufunze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’imipaka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma bwangiye Abanyarwanda basanzwe bakorerayo kimwe n’abajyanayo ibicuruzwa kwambuka umupaka.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko n’ubwo uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo guhera tariki ya 17 Nyakanga ndetse ibikorwa by’ubucuruzi bikazaba bifunze, ngo hari inganda zizakomeza gukora.
Uruganda rwa Ferrari rwo mu Butaliyani rusanzwe rukora imodoka zihenze, rwerekanye imyenda yarwo ya mbere rwakoze.
Mu gihe hari ibiciro byo gutwara abagenzi byashyizweho bisaba abafite kampani zitwara abagenzi kugarurira abagenzi, hari abakora ingendo bavuga ko ibyo biceri batabigarurirwa na bo bakagira isoni zo kubisaba.
Banki ya Kigali n’Ikigo Inkomoko Entrepreneur Development byafunguye irushanwa ngarukamwaka rya gatanu ryiswe "BK-Urumuri", aho 25 ba mbere bahabwa amahugurwa yo guteza imbere ubucuruzi, hakavamo n’abahabwa inguzanyo izishyurwa hatariho inyungu.
Abagore bagize Koperative yitwa “Umuzabibu Mwiza” biyeguriye ububoshyi bw’imyenda n’imitako, bakoresheje ubudodo buva mu bwoya bw’intama n’inkwavu batunganya. Uyu mwuga ngo watumye bava mu bwigunge no gusabiriza, imibereho irushaho kuba myiza.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) gitangaza ko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, bufite amahirwe yo kuzahuka muri 2021 n’ubwo bukomeje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, icyo kigega kigatanga inama yo gushakira iki gice cy’umugabane w’Afurika inkingo za Covid-19 (…)
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko kigiye kongerera u Rwanda igihe cyo kwishyura umwenda w’Amadolari miliyoni 42 mu gihe cya mbere kingana n’amezi atandatu.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 8 Mata 2021, abacururiza mu isoko mu mujyi i Huye basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi, hasigara abacuruza ibiribwa, na bo hakaba hagomba gukora kimwe cya kabiri (1/2) cyabo.
Ikigega ITERAMBERE FUND cyatangijwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, kikaba gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT).
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) ryatangaje ko uruganda rukora Sima yo kubakisha mu Rwanda, Cimerwa PLC, rwungutse Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari imwe na Miliyoni 950 ariko habaho igabanuka ry’inyungu ku mugabane wagabanutse ku ijanisha rya 43% bitewe n’uko sosiyete yahuye n’ibihe bitoroshye mu mpera (…)
BK Group Plc ikubiyemo ibigo bya Banki ya Kigali, BK Insurance, BKTechouse na BK Capital yamenyesheje abakiriya bayo ko yungutse miliyari 38.4 Frw mu mwaka wa 2020.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko kuba utubari tudafungura biterwa n’uko uwanyoye inzoga bidashoboka ko yakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yiteguye kongera amafaranga itanga ku mishinga igamije gukwirakwiza amazi meza mu baturage. Umukesha Amandine, inzobere mu bijyanye n’amazi n’isukura muri Banki Nyafurika itsura amajyambere (African Development Bank ‘AfDB’ mu Rwanda, yavuze ko iyo Banki ubusanzwe itajya irenza (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda zo mu Gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu.
Guhera kuri "Rond Point" nini y’Umujyi wa Kigali ukanyura ku nyubako za MIC na CHIC, haruguru hakaba iyo kwa Rubangura, Tropcial Plazza, T2000, hirya hakaba Gare na ’Downtown’, ugaterera kuri La Galette ukanyura ku Isoko ry’Umujyi wa Kigali no muri Karitsiye Mateus na ’Commercial’, aho ni mu Mudugudu witwa Inyarurembo.
Banki ya Kigali(BK) yatanze umusanzu w’ubwinshingizi bw’ubuvuzi(Mutuelle) hamwe n’ibiribwa ku miryango 100 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba baragezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka ku buryo bukurikira:
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye ko umushinga w’amabwiriza agenga ibigo bikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga (e-Commerce) ukirimo kwigwaho, RURA ikaba ivuga ko ibyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’ayo mabwiriza atari byo.
Guvorinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukorana n’ibihugu bituranye narwo, cyane cyane Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi ndetse no mu karere bukomeze, nyuma y’uko imipaka yari yafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.
Koperative yo kubitsa no kuguriza izwi ku izina rya Umwalimu SACCO yavuze ko iri mu biganiro n’abarimu bigenga bahuye n’imbongamizi zo kwishyura inguzanyo bahawe na koperative biturutse ku ngaruka za COVID-19.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), gitangaza ko ishoramari ryinjije miliyari imwe na miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika muri 2020, rikaba ryaragabanutseho 47.1% ugereranyije n’umwaka wa 2019, aho ryari ryinjije miliyari 2.46 z’Amadolari ya Amerika.
Inzego zihagarariye abikorera hamwe n’ubuyobozi mu bihugu bigize Umuryango w’Ubucuruzi w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo(COMESA), ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021 zahuriye i Kigali zigamije kwemeza politiki imwe y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bacuruzi bato n’abaciriritse(SMEs).
Abakorera muri santere z’ubucuruzi zo mu mirenge yegereye imipaka mu Karere ka Burera, ngo ntibagikora ingendo ndende bajya gushaka ibicuruzwa kure, bitewe n’uko abikorera bo muri aka Karere bagera kuri 76 bishyize hamwe, bakora Ikigo gishinzwe kuhakwirakwiza ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda kandi ku giciro gito.
Guhera kuri uyu wa 15 Mutarama 2021 Abanyarwanda bashobora kujyana ibicuruzwa byabo mu bihugu 34 bya Afurika bishyira mu bikorwa amasezerano y’Isoko Rusange (AfCFTA), agamije guhahirana hagabanyijwe cyangwa hakuweho imisoro kuri za gasutamo.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo imbuto za mbere ziturutse mu Rwanda zageze i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), zikaba zizacuruzwa na sosiyete ikomeye y’ubucuruzi ikorera muri icyo gihugu n’ahandi henshi ku isi ya ‘MAF Carrefour’.
Nyuma y’uko ikwirakwira ry’indwara ya Coronavirus ryatumye hashyirwaho gahunda ya Guma Mu Karere, abacuruzi b’i Huye baravuga ko ubucuruzi buri gucumbagira, ariko hakaba n’abatekereza ko Guma Mu Karere yari ikenewe.
Gahunda yo kuvugurura santere z’ubucuruzi zo mu Karere ka Musanze iribanda ku kuvugurura inzu zishaje no gusiga amarangi asa. Iki gikorwa abacuruzi n’abafite inzu muri santere, bagitangiye kuva mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2020, nyuma y’uko zimwe mu nzu zari zarashaje, kubera kumara igihe zitavugururwa, izindi zisize (…)
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021 rimenyesha abantu bose ko guhera ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021, igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli gihindutse.