Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) cyitabiriye ibikorwa biri mu cyumweru cyahariwe kwita ku bashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane ku isi hose mu 2021 (World Investor Week), aho mu Rwanda byateguwe n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ku bufatanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (...)
Umuyobozi wa Banki y’Abaturage (BPR), Maurice K. Toroitich, avuga ko kuba KCB yaraguze imigabane muri BPR bizafasha abakiriya b’iyi Banki bajyaga kurangura mu mahanga kutongera kugendana amafaranga, ahubwo bazajya bagendana ikarita ya Visa Card.
Abarokotse Jenoside bahagarariye imiryango icumi babumbiwemo mu Mirenge ya Tumba, Mukura, Maraba na Ruhashya mu Karere ka Huye, bahuguwe ku kwihangira imirimo, kandi bavuga ko ibyo bize bizabafasha guhindura ubuzima.
Buri mwaka, inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeza inguzanyo n’amafaranga y’ingengo y’imari ya Leta, aba agenewe gukoreshwa muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative (MINICOM) ivuga ko ifungwa ry’imipaka y’ibihugu kubera icyorezo cya Covid-19 kuva muri 2020, byateye inganda z’u Rwanda kwishakamo ibisubizo, bituma umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongera kugera kuri 20.6% mu gihembwe cya kabiri cya 2021.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mabanki n’imari yateguwe n’urugaga rw’amabanki muri Nigeria.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, arageza ijambo ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mabanki n’imari yateguwe n’urugaga rw’amabanki muri Nigeria.
Mu gihe abaturage bahabwa akazi ko gukora amaterasi bishimira ko bibafasha kubona amafaranga, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi arabasaba kutayapfusha ubusa, ahubwo bakayagira igishoro.
Banki ya Kigali(BK Plc) yagiranye amasezerano y’indi myaka itatu na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, muri gahunda isanzweho (yitwa Chevening) yo gufasha Abanyarwanda kwiga muri icyo gihugu.
Ubuyobozi bwa Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) bwatangaje ko bwamaze kwegukana imigabane ingana na 62,06% ikigo cy’ishoramari cya Atlas Mara Ltd cyari gifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR).
Ubushakashatsi bw’Ikigo cyigenga gikora inyigo kuri gahunda za Leta (IPAR), bugaragaza ko ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali n’uturere dutandatu tuwunganira, bwagabanutse ku rugero rwa 50% kuva muri Werurwe 2020 kugera muri Gashyantare 2021, bigatuma ubushomeri bwiyongera kuva kuri 13% kugera kuri 22%.
Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) yatangaje mu ruhame ko Hoteli ebyiri z’i Kigali zashyizwe mu cyamunara, bigakekwa ko imwe mu mpamvu yo kuzigurisha mu cyamunara yaba ari ingaruka imikorere y’amahoteli yagizweho n’icyorezo cya COVID-19.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko Abanyekongo bemerewe kuzana ibicuruzwa mu Rwanda nk’uko abaturage bo mu Rwanda babijyana muri Congo, akavuga ko uwakwanga ko byinjira mu Rwanda yaba afite ikibazo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko udusoko duto dukunze kuremera mu nkengero z’umujyi wa Muhanga dufunze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’imipaka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma bwangiye Abanyarwanda basanzwe bakorerayo kimwe n’abajyanayo ibicuruzwa kwambuka umupaka.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko n’ubwo uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo guhera tariki ya 17 Nyakanga ndetse ibikorwa by’ubucuruzi bikazaba bifunze, ngo hari inganda zizakomeza gukora.
Uruganda rwa Ferrari rwo mu Butaliyani rusanzwe rukora imodoka zihenze, rwerekanye imyenda yarwo ya mbere rwakoze.
Mu gihe hari ibiciro byo gutwara abagenzi byashyizweho bisaba abafite kampani zitwara abagenzi kugarurira abagenzi, hari abakora ingendo bavuga ko ibyo biceri batabigarurirwa na bo bakagira isoni zo kubisaba.
Banki ya Kigali n’Ikigo Inkomoko Entrepreneur Development byafunguye irushanwa ngarukamwaka rya gatanu ryiswe "BK-Urumuri", aho 25 ba mbere bahabwa amahugurwa yo guteza imbere ubucuruzi, hakavamo n’abahabwa inguzanyo izishyurwa hatariho inyungu.
Abagore bagize Koperative yitwa “Umuzabibu Mwiza” biyeguriye ububoshyi bw’imyenda n’imitako, bakoresheje ubudodo buva mu bwoya bw’intama n’inkwavu batunganya. Uyu mwuga ngo watumye bava mu bwigunge no gusabiriza, imibereho irushaho kuba myiza.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) gitangaza ko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, bufite amahirwe yo kuzahuka muri 2021 n’ubwo bukomeje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, icyo kigega kigatanga inama yo gushakira iki gice cy’umugabane w’Afurika inkingo za Covid-19 (...)
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko kigiye kongerera u Rwanda igihe cyo kwishyura umwenda w’Amadolari miliyoni 42 mu gihe cya mbere kingana n’amezi atandatu.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 8 Mata 2021, abacururiza mu isoko mu mujyi i Huye basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi, hasigara abacuruza ibiribwa, na bo hakaba hagomba gukora kimwe cya kabiri (1/2) cyabo.
Ikigega ITERAMBERE FUND cyatangijwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, kikaba gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT).
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) ryatangaje ko uruganda rukora Sima yo kubakisha mu Rwanda, Cimerwa PLC, rwungutse Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari imwe na Miliyoni 950 ariko habaho igabanuka ry’inyungu ku mugabane wagabanutse ku ijanisha rya 43% bitewe n’uko sosiyete yahuye n’ibihe bitoroshye mu mpera (...)
BK Group Plc ikubiyemo ibigo bya Banki ya Kigali, BK Insurance, BKTechouse na BK Capital yamenyesheje abakiriya bayo ko yungutse miliyari 38.4 Frw mu mwaka wa 2020.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko kuba utubari tudafungura biterwa n’uko uwanyoye inzoga bidashoboka ko yakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yiteguye kongera amafaranga itanga ku mishinga igamije gukwirakwiza amazi meza mu baturage. Umukesha Amandine, inzobere mu bijyanye n’amazi n’isukura muri Banki Nyafurika itsura amajyambere (African Development Bank ‘AfDB’ mu Rwanda, yavuze ko iyo Banki ubusanzwe itajya irenza (...)
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda zo mu Gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu.
Guhera kuri "Rond Point" nini y’Umujyi wa Kigali ukanyura ku nyubako za MIC na CHIC, haruguru hakaba iyo kwa Rubangura, Tropcial Plazza, T2000, hirya hakaba Gare na ’Downtown’, ugaterera kuri La Galette ukanyura ku Isoko ry’Umujyi wa Kigali no muri Karitsiye Mateus na ’Commercial’, aho ni mu Mudugudu witwa Inyarurembo.