Abakora serivisi zijyanye n’ubucuruzi bo mu Karere ka Musanze baravuga ko batatunguwe n’icyemezo cyo kuba ibikorwa by’ubucuruzi bigomba gufunga bitarenze saa kumi n’ebyiri, kuko n’ubundi ngo bari bamaze iminsi izo saha zigera bamaze gufunga imiryango y’aho bakorera, batanguranwa no kugera mu ngo zabo saa moya z’umugoroba.
Abacuruzi basaba kongererwa igihe cyo kwishyura imisoro n’amahoro, byaba na ngombwa bagakurirwaho amande y’ubukererwe, bitewe n’uko muri iyi minsi isoza umwaka bari biteze kubona abaguzi benshi, bikomwa mu nkokora n’icyorezo Covid-19 gikomeje kugaragara.
Umwaka wa 2020 wari witezweho guhindura byinshi mu mpande zose z’ishoramari ry’u Rwanda n’ubucuruzi wihindurije mu gihe gito cyane kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 kugeza magingo aya haracyari abacuruzi batarafungura imiryango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasinyanye amasezerano n’ikigo cy’ubucuruzi Rubavu Investment Company Ltd yo kurangiza kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi mu gihe cy’amezi atandatu.
Tariki ya 13 Kamena 2019 Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel NDAGIJIMANA yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 yari miliyari 2876.9 Frw avuye kuri miliyari 2585.2 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2018/2019, bisobanuye ko ingengo y’imari (…)
Mu gihe abantu bizihiza umunsi mukuru wa Noheli, abacuruza ibiribwa, imyambaro cyangwa ibikoresho by’ibanze bikenerwa muri ibi bihe, baravuga ko abaguzi bagabanutse cyane muri iki gihe ugereranyije n’indi myaka yabanje.
Abaturage bibumbiye muri Koperative ya COCOBEGI mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu baravuga ko bahawe inguzanyo na BDF yo kugura imashini zo kudoda imyenda ikorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) ariko bakaba batazi kuzikoresha.
Leta yashyizeho ikigega cya miliyari 200 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19, abacuruzi bagakangurirwa kukigana ngo bagurizwe kuko amafaranga agihari.
Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) gihamya ko CIMERWA Plc ihagaze neza ku Isoko ry’Imari n’imigabane nubwo imaze igihe gito iryinjiyemo.
Imwe muri gahunda z’imena zo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya covid19, harimo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko imibare y’abandura COVID-19 nikomeza kwiyongera bizateza igihombo ku bucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko abafite umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bashobora kuwucuruza mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo batavuye aho bari, ahubwo bakoranye n’amashyirahamwe n’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bakabafasha.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukubiza 2021.
Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharaanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu basaba ko mu ngengo y’imari ya 2021/2022 bakorerwa imihanda ibafasha mu buhahirane butuma bageza imyaka ku isoko.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) hamwe n’inzego bafatanyije guteza imbere politiki nshya yorohereza ba rwiyemezamirimo, ivuga ko abikorera bazayungukiraho ari abandikishije ubucuruzi bwabo kabone n’iyo bwaba buto cyane.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwateguye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 23 rizabera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 31 Ukuboza 2020.
Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambare (BRD), yatangarije impunzi zose ziri mu Rwanda hamwe n’abaturage b’uturere tuzicumbikiye, ko ibafitiye amafaranga akabakaba muri miliyari icyenda (9,000,000,000Frw), bazajya bafatamo nk’inguzanyo ivanze n’impano, kugira ngo bateze imbere ibikorwa bibabyarira inyungu.
Guhera tariki 1 Ugushyingo 2020, abakorera mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera batangiye gukorana n’ubuyobozi bushya buhagarariye abashoramari barihawe kugira ngo bazaryubake bya kijyambere, nk’uko amasoko amwe yo muri Kigali ameze.
Ubushakashatsi bwiswe ‘FinScope’ bwakozwe muri 2019/2020 n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) hamwe n’abafatanyabikorwa, bugaragaza ko u Rwanda rutuwe n’abafite nibura imyaka 16 y’ubukure barenga miliyoni zirindwi n’ibihumbi 100 (7.1millions).
Birababaje kubaka inzu nziza ikomeye, kugura imodoka cyangwa kurangura ibicuruzwa ukabitangaho akayabo, ariko mu kanya gato nk’ako guhumbya ukabona inkongi y’umuriro ibihinduye umuyonga.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority - RRA) cyatangaje ko abafite ubutunzi bwinshi bazashyirirwaho icyiciro cy’umusoro wihariye, kugira ngo intego yo kuzakusanya miliyari igihumbi na magana atanu na mirongo itandatu n’enye na miliyoni magana ane (1,564,400,000,000 FRW) mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2020/2021 (…)
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, arasaba abakora 50% mu masoko yo mu Ntara y’Amajyepfo kwihangana bagategereza ko inzego nkuru z’igihugu zifata umwanzuro ku cyifuzo cyabo cyo kugabanyirizwa imisoro ugereranyije n’iminsi bakora.
Ikigo cy’imari cyitwa Zigama CSS gihurirwaho n’abakora mu nzego z’umutekano mu Rwanda, cyagabanyije inyungu ku bashaka inguzanyo zo kubaka inzu ya mbere yo guturamo.
Ubu umuntu uri mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ashobora kugura ifi yaturutse mu kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana, akayigura ikiri nzima, yoga mu mazi uko bisanzwe nk’uko yaba iri mu kiyaga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 cyashimiye abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo bitwaye neza kurusha abandi, umwe umwe muri buri Karere.
Umuyobozi wa Koperative Girubuzima Matimba, ikorera mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, y’abagore bongerera agaciro umukamo w’amata bagakuramo amavuta Cyarikora Rosette, avuga ko bafite umushinga wo gukora yawurute (Yoghurt), ariko babuze ubushobozi bwo kubona imashini yabibafashamo.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yashyize ahagaragara raporo yayo ngarukamwaka yerekana ko ibikorwa by’amabanki byateye imbere, nubwo ubukungu muri rusange bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya coronavirus cyageze mu gihugu muri Werurwe 2020.
Abanyarwanda bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bajyana ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, bafite amahirwe yo gukomeza ubucuruzi mu gihe bubahirije amabwiriza mashya yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruratangaza ko Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 23 ryari riteganyijwe kubera i Gikondo kuva tariki ya 21/07/2020 kugeza ku ya 10/08/2020 ryimuriwe kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 31/12/2020.
Perezida Kagame watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda mu mwaka wa 2002, aramutse asuye abapfakazi n’abandi batari bishoboye bo mu Karere ka Gicumbi bahawe inka, bamwereka ingengo y’imari irenga miliyari zirindwi bakoresha buri mwaka.