Banki ya Kigali yahaye inguzanyo zitagira inyungu zisaga miliyoni 25Frw ba rwiyemezamirimo batandatu batsinze muri gahunda ngarukamwaka ya BK Urumuri, amarushanwa abaye ku nshuro ya gatanu.
Nk’uko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka kuri za miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi, n’abagore bo mu Rwanda bagezweho n’izo ngaruka ku buryo bukomeye. Bamwe mu bagore bari mu buhinzi, no mu bindi bikorwa byarahombye cyane ku buryo bageze aho bakenera guhabwa inkunga y’amikoro, kugira ngo bongere bashobore gukora.
Intumwa za Banki y’Isi zikomeje kugirira uruzinduko hirya no hino mu Rwanda, zisura bimwe mu bikorwa remezo iyo Banki yateyemo inkunga u Rwanda, aho izo ntumwa zishimira uburyo ibyo bikorwa remezo biri kwifashishwa mu kuzamura uburezi mu Rwanda.
Impuguke mu by’Ubukungu irasobanura impamvu amabanki y’ubucuruzi yungukira Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) amafaranga angana na 5% by’inguzanyo iba yayahaye, ariko abakiriya bajya gusaba inguzanyo muri ayo mabanki, bo bakayungukira arenze 18% by’amafaranga bahawe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifashishije ikoranabuhanga, yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubukungu COMESA yabaye ku nshuro ya 21.
Ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) cyashimiye abasora bo mu byiciro bitandukanye, mu muhango ngarukamwa wabaye ku nshuro ya 19, ukaba waritabiriwe n’Abayobozi Bakuru barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ikigo cy’ishoramari BK Group Plc gihuza Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance hamwe na BK Tech House, cyatangaje inyungu cyabonye mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2021, ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na miliyoni 700 (ahwanye na miliyoni 36 n’ibihumbi 600 by’amadolari ya Amerika).
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) yatangaje ko yongereye inguzanyo zidasabirwa ingwate iha abantu ku giti cyabo (Personal Loan), kuva ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 itarenzaga kugera kuri miliyoni 30.
Abacuruzi baciriritse baragaragaza ko batarasobanukirwa impamvu bagomba gutanga inyemezabwishyu ya EBM kuko basanzwe bafite imisoro bishyura ijyanye n’icyiciro barimo cy’abadafite igishoro kiri hejuru.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangiye igenzura ry’ibiciro by’amata y’inyange ku isoko, nyuma y’aho ubuyobozi bw’uruganda Inyange rutunganya amata n’ibiyakomoka, rutangarije ko rutazamuye ibiciro, ahubwo rugasaba ko ababizamuye bakurikiranwa.
Ubuyobozi bw’uruganda, Inyange, rutunganya amata n’ibiyakomokaho bwatangaje ko butigeze buhindura ibiciro by’amata nk’uko bamwe babyitwaza bakazamura ibiciro, bugasaba inzego zibishinzwe gukurikirana ababikora.
Nyuma y’uko abari abanyamuryango ba Ejo Heza bitabye Imana, imiryango yabo igahabwa amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 250 yo kubafata mu mugongo, abasigaye bavuga ko batari barigeze bumva akamaro ka Ejo Heza, ariko ko na bo bagiye kuyitabira.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratanganza ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 abakora mu rwego rw’ubuzima bazatangirana n’Ikigo cy’imari cyabo cyo kuzigama no kuguriza, Umuganga Sacco.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangiye gushyikiriza amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima(Life insurance) ku bazungura b’abahoze ari abanyamuryango bari bariteganyirije muri gahunda ya Ejo Heza bakitaba Imana.
Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 55 z’Amayero (ararenga Amafaranga y’u Rwanda miliyari 55), mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19. Aya mafaranga azacungwa na Banki ya Kigali (BK Plc) hamwe na KCB-Rwanda.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, mu mpera z’icyumweru gishize batashye Hotel yubatswe n’uwahoze ari umwarimukazi afatanyije n’umugabo we.
Mu cyumweru cya mbere cyahariwe ibigo by’imari iciriritse muri Afurika kirimo kubera i Kigali mu Rwanda, ibigo by’imari iciriritse (MFIs), byahamagariwe gufata ibibazo by’ubukungu bihari, bikabihinduramo amahirwe.
Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) cyitabiriye ibikorwa biri mu cyumweru cyahariwe kwita ku bashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane ku isi hose mu 2021 (World Investor Week), aho mu Rwanda byateguwe n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ku bufatanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (…)
Umuyobozi wa Banki y’Abaturage (BPR), Maurice K. Toroitich, avuga ko kuba KCB yaraguze imigabane muri BPR bizafasha abakiriya b’iyi Banki bajyaga kurangura mu mahanga kutongera kugendana amafaranga, ahubwo bazajya bagendana ikarita ya Visa Card.
Abarokotse Jenoside bahagarariye imiryango icumi babumbiwemo mu Mirenge ya Tumba, Mukura, Maraba na Ruhashya mu Karere ka Huye, bahuguwe ku kwihangira imirimo, kandi bavuga ko ibyo bize bizabafasha guhindura ubuzima.
Buri mwaka, inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeza inguzanyo n’amafaranga y’ingengo y’imari ya Leta, aba agenewe gukoreshwa muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative (MINICOM) ivuga ko ifungwa ry’imipaka y’ibihugu kubera icyorezo cya Covid-19 kuva muri 2020, byateye inganda z’u Rwanda kwishakamo ibisubizo, bituma umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongera kugera kuri 20.6% mu gihembwe cya kabiri cya 2021.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mabanki n’imari yateguwe n’urugaga rw’amabanki muri Nigeria.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, arageza ijambo ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mabanki n’imari yateguwe n’urugaga rw’amabanki muri Nigeria.
Mu gihe abaturage bahabwa akazi ko gukora amaterasi bishimira ko bibafasha kubona amafaranga, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi arabasaba kutayapfusha ubusa, ahubwo bakayagira igishoro.
Banki ya Kigali(BK Plc) yagiranye amasezerano y’indi myaka itatu na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, muri gahunda isanzweho (yitwa Chevening) yo gufasha Abanyarwanda kwiga muri icyo gihugu.
Ubuyobozi bwa Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) bwatangaje ko bwamaze kwegukana imigabane ingana na 62,06% ikigo cy’ishoramari cya Atlas Mara Ltd cyari gifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR).
Ubushakashatsi bw’Ikigo cyigenga gikora inyigo kuri gahunda za Leta (IPAR), bugaragaza ko ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali n’uturere dutandatu tuwunganira, bwagabanutse ku rugero rwa 50% kuva muri Werurwe 2020 kugera muri Gashyantare 2021, bigatuma ubushomeri bwiyongera kuva kuri 13% kugera kuri 22%.
Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) yatangaje mu ruhame ko Hoteli ebyiri z’i Kigali zashyizwe mu cyamunara, bigakekwa ko imwe mu mpamvu yo kuzigurisha mu cyamunara yaba ari ingaruka imikorere y’amahoteli yagizweho n’icyorezo cya COVID-19.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko Abanyekongo bemerewe kuzana ibicuruzwa mu Rwanda nk’uko abaturage bo mu Rwanda babijyana muri Congo, akavuga ko uwakwanga ko byinjira mu Rwanda yaba afite ikibazo.