Rulindo: Barasaba ko isoko rya Shyorongi risakarwa bundi bushya

Abarema isoko rya Shyorongi mu Karere ka Rulindo, baravuga ko iryo soko rikomeje kuva ibicuruzwa byabo bikangirika ari nako bikomeje kubateza ibihombo mu mikorere yabo.

Barasaba ko ababishinzwe basana iryo soko
Barasaba ko ababishinzwe basana iryo soko

Bavuga ko iryo soko byitwa ko risakaye, nyamara bakaba banyagirwa nk’abari hanze, ibicuruzwa byabo bikangizwa n’amazi ndetse bikabura n’abaguzi. Barasaba ko ubuyobozi bwabumva bukabakemurira icyo kibazo dore ko ngo bamaze igihe kirekire bakigaragaza ariko ntigikemurwe.

Umwe mu bacururiza muri iryo soko witwa Nirere Immaculée, yagize ati “Isoko ryacu ndicururizamo pe, ariko muri ibi bihe by’imvura ibicuruzwa byacu birangirika kubera isoko riva, kandi ugasanga abayobozi ntacyo bitayeho. Bimaze igihe kirekire cyane, dutanga raporo turabivuga hose, tunatangira n’imisoro ku gihe, ariko ntagihinduka ngo risakarwe. Turasaba ko baryubaka neza tugakorera ahantu hazima”.

Arongera ati “Nkanjye ncuruza ibitenge, iyo kinyagiwe nta muntu ukigura kirangirika, ni ukuvuga ngo iri bara ry’umutuku ririvanga n’umweru bigahinduka imikori, igitenge urakirangura ibihumbi 11 ukakigurisha ibihumbi 10, urinjira imvura ikagwa ugahambira ugataha n’ejo bikagenda bityo, ugasanga umaze icyumweru udakora kandi imisoro yo ntihagarara”.

Mukankubana Jaqueline, we yagize ati “Ndi umuntu uhahira muri iryo soko ariko iyo imvura iguye amazi aruzura agakora ibidendezi, hose harava usanga tugenda turwana no guhunga ibiziba n’ibyondo, ibicuruzwa biranyagirwa bikangirika, abantu bakanyagirwa.Hashize igihe kinini tubivuga ariko banze kutwumva”.

Umwe mu basaza bararira iryo soko, ati “Isoko ryo ryarasambutse mu mpande zose, imvura iragwa amazi akaryuzura, hose rirava ni ugushakisha uko barisana kuko birakabije, igisigaye ni ukugwa”.

Iyo imvura iguye aho bacururiza hareka amazi
Iyo imvura iguye aho bacururiza hareka amazi

Nyuma yo kumva abo baturage, umunyamakuru wa Kigali Today yanyarukiye muri iryo soko asanga ryuzuye ibidendezi by’amazi avanze n’icyondo kiva ku nyubako y’iryo soko.

Uko kuva kw’iryo soko rirema by’umwihariko ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu, guturuka ku mabati yamaze gusaza aratoboka, aho imvura igwa ikanyagira abantu, ab’inkwakuzi bakiruka bajya kugama ku mabutike ari munsi yaryo.

Biragaragara ko uko kunyagirwa ari bimwe mu bikomeje kuryangiza cyane, ku buryo na sima ari iyubatse hasi no ku nkuta yamaze kuvaho hasigara icyondo ari na cyo gikomeje guteza umwanda muri iryo soko, imvura yaba yaguye ku munsi ukurikiraho ntirireme kubera iyo sayo y’icyondo.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, avuga ko icyo kibazo yakimenye, hakaba haramaze gukorwa inyigo, hashakwa na rwiyemezamirimo wo kurisana.

Ati “Ni ibisanzwe ko ibikorwa remezo byubakwa hakaba hari n’aho bigera bikangirika. Icyo kibazo cy’isoko rya Shyorongi turakizi, Umurenge urimo iri soko wakoze Raporo aho ababishinzwe bamaze gusuzuma neza iyo Raporo, dufite rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gusana ibikorwa remezo bitandukanye byagiye byangirika, ni yo nzira yo gukemura icyo kibazo cy’iryo soko”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka