Sobanukirwa impamvu impfizi z’inka, ihene n’intama zimosa

Aborozi ni bo babisobanura neza kuko bajya babona ikimasa (inka y’ingabo) cyangwa isekurume y’ihene n’intama, byihumuriza ku nda y’amaganga (igitsina cy’ingore). Iki gikorwa ni cyo abantu bita ’kumosa’.

Ikimasa gikunze guhita kirarama kikareba hejuru kimeze nk’ikirimo gushinyika (guseka), ariko uko kuzamura amazuru biba ari ukwiyegereza impumuro y’amatembabuzi cyavanye ku nda y’amaganga y’ingore, kugira ngo idahuhwa n’umuyaga itarumvikana neza.

Iyo mpumuro idasanzwe y’inyamaswa y’ingore iyo ihuriranye n’uko iri mu gihe cy’uburumbuke, igera kuri ngenzi zayo zikamenya ko yarinze, yifuza kwima(guhura n’impfizi).

Muganga w’amatungo (Veterinaire) mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, Nsabiyaremye Cyprien, avuga ko kumosa bikorwa n’ikimasa kigamije gukurura impumuro y’imisemburo itangwa n’ingore yarinze.

Nsabiyaremye yakomeje agira ati "Impfizi iyo ikubise izuru ku nda y’amaganga y’ingore ikumva ko ya misemburo yo kurinda yaje, igikorwa gikurikiraho ni uko ihita iyurira (ikayimya)".

Ikigaragaza ko inka, ihene, intama cyangwa indi nyamaswa yarinze, ni uko impfizi igerageza kuyurira ntihunge ahubwo igahagarara, gusa hakaba n’igihe imisemburo yo kurinda iba yaje ariko itarabyumva, icyo gihe bikaba ngombwa kwanga ko impfizi iyurira.

Nsabiyaremye avuga ko habaho n’igihe inyagazi cyangwa inyana na yo ikora igikorwa cyo kumosa ngenzi yayo, yakumva ya misemburo yo kurinda na yo igahita iyurira, mu rwego rwo kugaragariza umushumba cyangwa impfizi iri hafi aho, ko iyo nyamaswa yarinze.

Icyo gihe nyiri itungo ryarinze amenya ko agomba kujya kuribangurira (kurishakira impfizi) cyangwa kuriteza intanga, niba ari byo yahisemo.

Kurinda bisobanura ko inyamaswa y’ingore iba yifunguye agasabo k’intanga(ovaire) hakavamo intanga imwe, igasohoka igana muri nyababyeyi aho iza gutegerereza intanga ngabo, kugira ngo yiyunge na yo zihite zikora igi(fécondation), ari ryo rikurira mu nda rikavamo umwana, cyangwa rikabanza kwisatura(nidation) rikazavamo abana benshi.

Iyo inyamaswa y’ingore imaze kwima, intanga ngabo yihuse cyane kurusha izindi iragenda ikinjira muri ya yindi y’ingore, ako kanya rya gi rikozwe rigahita rikora igishishwa gikomeye ku buryo nta yindi ntanga yakongera kwinjiramo.

Inyamaswa y’ingore yarinze, uretse kuba wayibwirwa n’uko ngenzi zayo zirimo kuyurira cyangwa na yo yurira izindi, icyo gihe iba ifite ubushyuhe, yabuze amahoro ku buryo no kuryama bitayorohera, hakaba n’igihe yabira buri kanya kandi ikaba idashobora kurisha(kurya) neza nk’uko byari isanzwe.

Urubuga rw’amakuru rwitwa thevillager.com rwo muri Namibia rukomeza ruvuga ko iyo inka isanzwe ikamwa hanyuma ikarinda, icyo gihe umukamo yatangaga uragabanuka cyane.

Iyo itungo ryarinze ntiribone impfizi cyangwa ngo riterwe intanga, nyuma y’amasaha 18 biba birangiye, rikazongera kurinda nyuma y’iminsi ibarirwa hagati ya 18 na 24 iyo ari inka, ndetse n’iminsi 17 ku ntama na 19 ku ihene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

None ko tumenyereye ko iyo umugore cyangwa umukobwa bari mu burumbuke ntihaboneke gusama nyuma haboneka imihango, ku marungo yavuzwe haruguru yo bigenda bite ese yantanga iba yarekuwe hanyuma ntihure n’intangangabo birangira bite?

Alias yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Nonese inka iyo yarinze byumvikanira mumuhumuro

Kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

ntumvabikaze mubwirekubantu.mulakoze

turinayo yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka