Abahinzi bo mu Karere ka Kayonza bari bafashe ubwishingizi bw’imyaka bavuga ko nyuma y’umwaka urenga bakiri kugerwaho n’ingaruka zo kuba umwishingizi atarabishyuriye kandi bararumbije.
Abahinzi b’urusenda bibumbiye amatsinda agizwe n’urubyiruko rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri rwo mu karere ka Bugesera baratangaza ko bagiye kongera imbaraga mu buhinzi bwarwo kuko basanze ruteza imbere abaruhinga.
Mu Kagari ka Bunge, umurenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru hagiye kubakwa uruganda rutonora rukanaronga kawa, mu rwego rwo korohereza abahinzi ba kawa bajyaga bakora urugendo rurerure bagemura kawa yabo mu Murenge wa Nyagisozi.
Nyuma y’uko Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kongera umusaruro hakoreshejwe amafumbire (IFDC/International Fertilizer development Center) gitangirije ubukangurambaga mu gukoresha amafumbire ndetse abacuruza inyongeramusaruro bakaba basabwa kugira imirima y’icyitegererezo berekeramo abahinzi, bamwe muri aba bacuruzi bavuga ko (...)
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko badashaka gukura ibirayi mu murima kubera igiciro gito bahabwa, bagasaba ko leta yacyongera kikagera ku mafaranga 120 ku kilo.
Bamwe mu bagore bibumbiye muri koperative “Nyampinga” ikorera mu Kagari ka Bunge mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru, baratangaza ko nyuma y’aho bamenyeye gukorera kawa neza, ubu ngo biteje imbere kandi bakaba bakomeje ibikorwa by’iterambere.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Ngororero bakomeje kwinubira igiciro bahabwa ku musaruro w’icyayi bagurirwa n’uruganda rwa Rubaya rugitunganya.
Nyuma y’uko Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kongera umusaruro hakoreshejwe amafumbire IFDC (International Fertiliser development Center) gishyiriyeho gahunda yo kwegurira abikorera ku giti cyabo ubucuruzi bw’amafumbire n’izindi nyongeramusaruro, aba barasabwa kugira imirima y’icyitegererezo ifasha abahinzi gusobanukirwa (...)
Abagize koperative ihinga ibitoki mu Murenge wa Rukumberi, Akagari ka Rubago baravuga ko niba ntagikozwe ngo ubujura buhari bucike intoki zabo zigiye kurimbuka kubera kutazikorera bitewe n’uko ntacyo basaruramo kubera abajura.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yahatangije gahunda yo gusimbuza imyumbati yarwaye indwara ya “Kabore” indi mishya iri kuvanwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kugira ngo hasibwe icyuho n’igihombo cyasizwe n’iyafashwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira, arasaba abahinzi ko gahunda yo kuhira imyaka imusozi ku buso buto bayigira iyabo kugira ngo bizababere igisubizo cyo kongera umusaruro.
Impuke zo mu Rwanda n’izo mu mahanga n’abakora ubucuruzi bw’ibihingwa bihinduwe hifashishijwe ikoranabuhanga, bahuriye mu nama i Kigali biga uburyo umusaruro wo mu Rwanda wagera ku rundi rwego rw’ikoranabuhanga mu kuwuteza imbere.
Top Service yatsindiye isoko ryo kugemura inyongeramusaruro mu Karere ka Gakenke iravuga ko ishobora kudatanga ifumbire mu gihembwe cy’ihinga gitaha mu gihe yaba itishyuwe iyo yatanze mu gihembwe gishize.
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Bigega mu Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza amarira ni yose bataka ko bateweme urutoki rwari rubatungiye imiryango ariko ntibagire icyo bahabwaa.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe n’abandi bahahira ibitoki muri ako karere bahangayikishijwe n’ihenda ry’ibitoki n’ubuke bwabyo bikomeje kuba inzitizi mu mirire.
Abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bishyiriyeho ikigo cy’imari bise “Impamba sacco”, bakemeza ko kiri kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko abaturage bakoresha ifumbire mu buhinzi bwabo bakiri bake, hakaba hari ingamba zo kurushaho kubakangurira kuyikoresha ndetse no kurushaho kuyibegereza.
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu mushinga wayo witwa PSP ukorana n’abahinzi na za banki, yashyizeho amafaranga angana na miliyoni 36 z’amadolari y’Amerika y’impano ku bahinzi, ndetse yiyemeza gaharanira ko abahinzi baba ab’umwuga, bagatanga umusaruro mwinshi ushoboka kandi ufite ireme.
Gashugi Céléstin utuye mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma avuga ko ibiti 30 bya Makadamiya yahinze bimuha amafaranga ahoraho buri kwezi atajya munsi y’ibihumbi 80.
Abahinzi basanzwe bamenyereye indwara zimwe na zimwe zikunda gufata ibirayi bakaba bazi n’uko bazirwanya ariko batangaza hari indi ndwara nshya yadutse mu birayi kugeza ubu bataramenya neza.
Karegeya Appolinaire ni umuhinzi mworozi wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nyange umaze imyaka isaga 20 ahinga ibirayi. Yemeza ko ubuhinzi bukozwe neza, abahinzi nabo baba abakire nk’uko nawe amaze kugera kuri urwo rwego.
Mu karere ka Kamonyi muri iki gihembwe cy’ihinga A hagaragaye uburwayi bwa Kabore n’ubwa Mozayike bwibasiye igihingwa cy’imyumbati, ku buryo irenga 90% yose yari ihinze ku buso bwa hegitari ibihumbi 15 yarwaye yose mu mwaka ushize wa 2014.
Viviane Mukampore, umuhinzi wabigize umwuga wo mu karere ka Huye, aratangaza ko ubuhinzi bushobora gutunga umuntu aramutse abugize umwuga.
Mu igenamigambi ry’akarere ka Ngororero, ingo 51,240 zingana na 70% by’ingo zose zituye aka karere zigomba kuzaba zikoresha imbuto z’indobanure kandi bakazihinga ku buso buhujwe hakurikijwe igihingwa cyatoranyijwe muri buri gace.
Abahinzi b’ibirayi mu ntara y’amajyaruguru batangaza ko isoko rya Nyagahinga riherereye mu murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ribagoboka cyane kuko ariho bakura imbuto y’ibirayi bahinga bagasagurira amasoko atandukanye yo mu Rwanda no hanze yarwo.
Nkundimana Valens, utuye mu kagari ka Migendezo, umurenge wa Cyinzuzi, akarere ka Rulindo, umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye, akaba avuga ko we na bagenzi be bafite ibyo bakora ariko nta bushobozi bafite.
Abahinzi bo mu Karere ka Ruhango cyane cyane abahuye n’indwara ya Kabore yibasiye imyumbati yabo yose igakurirwa hasi, barahamya ko ikibazo bahuye nacyo gishobora kubonerwa umuti.
Abahinzi b’ibobere bo mu Murenge wa Kibungo mu Kagari ka Mahango baravuga ko icyo batazibagirwa muri uyu mwaka wa 2014 ari igihombo cy’imbuto y’ibobere bari bakomoye.
Abaturage batuye mu Karere ka Gicumbi baravuga ko muri uyu mwaka wa 2014 barangije bahuye n’ikibazo cy’inzara kubera ko imvura yabangirije imyaka.
Kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kuboza 2014, igiciro cy’ibirayi ku masoko hirya no hino mu Rwanda cyagaragaye nk’icyari kiri hasi ugereranije no mu myaka yabanje, ibi bikaba biterwa n’ingamba zafashwe mu kuzamura umusaruro w’ibirayi.