Bugesera: Abahinzi b’urusenda ngo bagiye kurushyiramo ingufu kuko byagaragaye ko rwateje imbere benshi

Abahinzi b’urusenda bibumbiye amatsinda agizwe n’urubyiruko rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri rwo mu karere ka Bugesera baratangaza ko bagiye kongera imbaraga mu buhinzi bwarwo kuko basanze ruteza imbere abaruhinga.

Ibi babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 30/1/2015 ubwo bahuzwaga n’abacuruzi barwo ndetse banerekwa ubushakashatsi bwakozwe kuri icyo gihingwa.

Abahinzi b'urusenda barimo kurwitaho.
Abahinzi b’urusenda barimo kurwitaho.

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) bwagaragaje ko igihingwa cy’urusenda gihangana n’imihindagurikire y’ikirere, cyane rugahangana n’izuba ndetse ntirurushya kwitabwaho.

Uyu muryango ukaba warabubiyehamwe urubyiruko rusaga 400 rwo mu karere ka Bugesera maze rwibumbira mu makoperative ahinga urusenda, bakaba bahujwe n’abaguzi barwo maze berekwa ibyiza byo guhinga urusenda.

Ruganji Diogene, umuhuzabikorwa w'umuryango nyafurika w'ivugabutumwa.
Ruganji Diogene, umuhuzabikorwa w’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa.

Ruganji Diogene n’umuhuzabikorwa w’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa aravuga impamvu bahisemo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi bw’urusenda.

Agira ati “Kuri ubu urusenda rufite isoko haba hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga kandi nta bantu benshi baruhinga. Ibi rero nibyo bituma dukangurira uru rubyiruko kuruhinga kuko rutanga inyungu nyinshi”.

Nyuma yo kubona isoko ry’umusaruro wabo, abo bahinzi kandi ngo bakazahabwa ubumenyi mubuhinzi bwarwo, bahabwa imbuto nziza, ifumbire ndetse bakora urugendoshuri mubahinzi barwo bateye imbere nk’uko bivugwa na Tuyizere Egide umukozi wa AEE ushinzwe gukurikiranira hafi abo bahinzi b’urusenda.

Ati “Kuri ubu mu karere ka Bugesera habonetse imbuto y’urusenda yitwa brid eyes chili iberanye nako karere, ikaba yarazanwe n’isosiyete ya PEBEC izajya irugemura ku mugabane w’iburayi n’amerika ndetse n’ahandi”.

Iyi sosiyete kandi ikaba yemeranyijwe nabo bahinzi kuzabaha imbuto, inyongeramusaruro ndetse imiti yica udukoko kugirango abo bahinzi bitabire gukomeza kuruhinga.

Uru rubyiruko ngo nyuma yo kubona ko rushyikiwe, rugiye kongera ingufu mu buhinzi bw’urusenda dore ko byagaragaye ko hari benshi rwateje imbere nk’uko bivugwa na Muyizere Doti umuhinzi w’urusenda wo mu murenge wa Rilima.

Ati “Biragaragara ko twitaweho kandi ibi biraduha ingufu kuko twabonye abaguzi b’urusenda bahari akaba ariyo mpamvu twiteguye kuzamura umusaruro kugirango rukomeze kuduteza imbere nk’uko byagaragaye kubaruhinze mbere”.

Kugeza ubu mu karere ka Bugesera harabarirwa hegitari zirenga 50 zihinzeho urusenda, abahinzi barwo kandi barateganyirizwa gushyirirwaho ubwanikiro bwarwo bugezweho, aho abaguzi barwo bazajya barusanga bitabagoye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe neza nagirango mbasabe numero za telephone z’abahinzi b urusenda ndashaka Toni 15

Ndayiringiye Aimable yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Mwiriwe nagirango mbasabe numero de telephone z’abahinzi b urusenda nagirango narangije urusenda rungana na Toni 3

Alias yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka