Kayonza: Abahinzi baracyagerwaho n’ingaruka zo kuba umwishingizi atarabishyuriye kandi bararumbije

Abahinzi bo mu Karere ka Kayonza bari bafashe ubwishingizi bw’imyaka bavuga ko nyuma y’umwaka urenga bakiri kugerwaho n’ingaruka zo kuba umwishingizi atarabishyuriye kandi bararumbije.

Mu mpera z’umwaka wa 2013 nibwo abo bahinzi bahawe inguzanyo z’amafumbire n’imbuto z’indobanure muri SACCO ariko hava izuba ryinshi ryangiza imyaka yabo. Ikigo cy’ubwishingizi cya SORAS gifatanyije na Micro Insure nibo bari abishingizi kuri iyo myaka, ariko kugeza n’ubu ntibarishyura.

Abaturage bo mu Murenge wa Murama bavuga ko ibyo byabagizeho ingaruka zikomeye haba mu buhinzi no mu buzima busanzwe, kuko umuntu wese wari wafashe ideni rya SACCO ubu adashobora guhabwa inguzanyo mu gihe uwo mwishingizi atarishyura.

Bamwe mu baturage bafashe ubwishingizi bw'imyaka bararumbije ntibagira icyo basarura ariko ntibishyuwe.
Bamwe mu baturage bafashe ubwishingizi bw’imyaka bararumbije ntibagira icyo basarura ariko ntibishyuwe.

Iki kibazo gihuriweho n’abahinzi benshi mu Karere ka Kayonza, kuko uretse abo mu Murenge wa Murama hari n’abo mu yindi mirenge nka Rwinkwavu, Kabare, Ndego, Kabarondo na Mwili bari bafashe ubwo bwishingizi ariko na bo bakaba batarishyuwe kandi bararumbije.

Abo bahinzi ngo bakoze ibishoboka byose kugira ngo beze ariko ntibyabahira nk’uko umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Murama, Ruterana Claire Fontaine abivuga.

Agira ati “Muri 2013 mu kwezi kwa cyenda n’ukwa cumi twashishikarije abahinzi gukoresha imbuto y’indobanure bagakoresha n’ifumbire mvaruganda, SACCO irabaguriza. Aho twahinze ikigori hose twakoresheje ifumbire mvaruganda 100%. Gusa twagize ikibazo cy’izuba umwishingizi avuga ko azatwishyurira ariko nyuma tuza kumva ko bavuze ko batacyishyuriye abaturage”.

Mu Murenge wa Murama honyine SACCO yari yagurije abahinzi miliyoni 40. Kuba umwishingizi atarishyuye kandi bararumbije ngo byatumye bafatwa nka ba bihemu ntibongera kugurizwa amafumbire mu gihembwe cy’ihinga cyakurikiyeho, kandi bafite impungenge ko no mu bihembwe by’ihinga bizakurikiraho bazahura n’icyo kibazo igihe cyose umwishingizi yaba atarabishyurira.

Imbonerahamwe igaragaza imyenda y'ubwishingizi abahinzi bo mu Karere ka Kayonza bafatiwe.
Imbonerahamwe igaragaza imyenda y’ubwishingizi abahinzi bo mu Karere ka Kayonza bafatiwe.

Ndamyumugabe Issa wo mu Kagari ka Nyakanazi abisobanura agira ati “SACCO yafashe ingamba z’uko umuhinzi wese wari waragujije kubera ko umwishingizi atishyuye n’iyo waba uri umunyamuryango ugifite iryo deni ntushobora kugurizwa, ku buryo no mu buhinzi byatugizeho ingaruka ntabwo twabashije kubona ifumbire”.

Akomeza agira ati “N’ubu dufite ikibazo ko no mu kindi gihembwe duteganya kuzahingamo ibigori nibaba bataratwishyurira uriya mwenda bizongera bitugireho ingaruka”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwakurikiranye ikibazo cy’aba bahinzi burananirwa, kigera ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba na bwo nticyabonerwa igisubizo, nyuma cyegurirwa minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI).

Minisitiri Mukeshimana Gerardine avuga ko MINAGRI yavuganye n’ishami rya banki y’isi rya IFC (international finance corporation) kuko ari ryo ryateraga inkunga umwishingizi, kandi ngo ryari ryemeye ko rizishyura ayo mafaranga bitarenze ukwezi kwa mbere ariko kugeza n’ubu ntarishyurwa.

Minisitiri w’ubuhinzi agira ati “Turimo turavugana n’ishami rya banki y’isi rya IFC kuko ari yo yateraga inkunga umwishingizi. IFC rero ni yo tuzi niyo turi kuvugana na yo kugira ngo idufashe kutwishyuriza, iso sosiyete [y’ubwishingizi] na yo yaraje twaranabonanye yemeye ko izishyura”.

Minisitiri w'Ubuhinzi avuga ko bari kuganira n'bagomba kwishyura abaturage ku buryo byanze bikunze bazishyura.
Minisitiri w’Ubuhinzi avuga ko bari kuganira n’bagomba kwishyura abaturage ku buryo byanze bikunze bazishyura.

Minisitiri w’ubuhinzi akomeza avuga ko abagomba kwishyura bari bamwemereye ko batazarenza ukwezi kwa mbere kwa 2015 batarishyura, ariko anavuga ko n’ubwo uko kwezi kwarenze ari kugirana ibiganiro n’abagomba kwishyura ku buryo byanze bikunze ayo mafaranga azishyurwa.

Impamvu yatumye abo bahinzi batishyurwa isa n’iyakomeje kuba urujijo kuko umwishingizi yari yafashe ibipimo kandi ngo byagaragaje neza ko abahinzi nta ruhare bagize mu kurumbya kwa bo yemera ko bazishyurwa.

Kuba abahinzi barijejwe ku ikubitiro ko bazishyurwa nyuma umwishingizi akabigarama ni cyo cyakomeje kubashyira mu rujijo. Gusa amakuru Kigali Today yahawe na bamwe mu bakozi b’Akarere ka Kayonza batifuje ko amazina ya bo atangazwa avuga ko SORAS yanze kwishyura yonyine, kandi ubwo bwishingizi yari ibufatanyije n’ikigo cya Micro Insure bivugwa ko kitagifite ibiro mu Rwanda.

Ku ruhande rwa SORAS nta bintu byinshi bavuga kuri iki kibazo, gusa ubwo twageragezaga kubavugisha mu mpera z’umwaka ushize badutangarije ko kiri mu nzira zo gukemuka mu gihe cya vuba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abahinzi na SACCO bararenganye rwose

MUHIRWA yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Abi bigo by’ubwishingizi byaje bivuga neza ariko byahemukiye abahinzi kuburyo bitumvikana ukuntu batishyuye ese ubundi bwishingizi bagira iyo hari uwabufashe agahura n’ikibazo baramwishyura?guhemukira umuturage barangije kwiyima isoko kandi impande nyinshi zari zishimiye ubwishingizi mubuhinzi.

MUHIRWA yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka