Mu gihe cyo gukorera Kawa bisaba kongeramo ifumbire mvaruganda kandi hari abahinzi batabikoraga cyangwa bagashyiramo nke kuko batabonaga amafaranga yo kuyigura. Mu rwego rwo kuborohereza kubona ifumbire mvaruganda, ubu basigaye bahabwa ifumbire bazishyura ari uko bagurishije ikawa ikiguzi cyayo kigakatwa ku giciro cy’ibitumbwe.
Abaholandi bayobowe na Christian Robergen wungirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuholandi, basuye umuhinzi mworozi Ruzibiza Jean Claude, ufite kampani yitwa Rwanda Best ikora ibijyanye n’ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi biyemeza gukorana nawe mu gusakaza ubuhinzi bwa kijyambere mu baturage.
Abahinzi bo mu mirenge yose igize akarere ka Gatsibo, barasabwa kwitabira gahunda yo kwibumbira hamwe mu matsinda ya twigire muhinzi, kugira ngo babashe kugezwaho inyongeramusaruro ku buryo bworoshye bityo n’umusaruro wabo urusheho kwiyongera.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera bemeza ko imbuto y’ibishyimbo by’imishingiriro bahawe n’umuryango w’ubuhinzi AGRA (Alliance for a Green Revolution Agriculture) wazamuye umusaruro wikuba inshuro eshatu babona amafaranga biteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Bosenibamwe Aime, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo mu muganda wo gukorera umurima wa kawa ungana na hegitari 22 kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 /11/2014.
Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera baturiye ikirunga cya Muhabura batanganza ko umusaruro w’ibirayi wiyongereye kurusha mbere ngo buryo hari aho wikubye hafi inshuro ebyiri bitewe no gufumbira mu buryo bukwiye ndetse n’ikirere kikaba cyarabaye cyiza.
Abahinzi bo mu ntara y’Iburasirazuba barasabwa kurushaho guhinga igihingwa cya Soya kuko umusaruro bakweza wose ufite isoko rikomeye ry’Uruganda “Mount Meru Soyco” ruri mu karere ka Kayonza, rukaba rukora amavuta muri iki gihingwa cya Soya.
Abahinzi b’igihingwa cya kawa bo mu Kagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura ho mu Karere ka Gatsibo, batangaza ko umusaruro bakura mu buhinzi bwa Kawa bwabo utuma babasha kwikenura bakiteza imbere bo n’imiryango yabo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) itangaza ko kongera ingengo y’imari yagenerwaga ubuhinzi n’ubworozi byagiriye abahinzi akamaro, kuko bashoboye kwiteza imbere n’ibyo bahinga bikiyongera mu bwinshi.
Abahinzi ba kawa mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara, barakangurirwa kwita ku gukoresha ifumbire mvaruganda bahabwa ntibayijyane mu bundi buhinzi, kugira ngo umusaruro wiyongere kurushaho.
Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara biteze umusaruro mwiza bitewe n’ingamba bafashe zo kuruvugurura.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko kuri ubu ubuhinzi bw’ibitoki mu Rwanda buhagaze neza, nyuma y’aho hakozwe amavugurura n’ubukangurambaga ku ndwara ya kirabiranya yari yarateje abahinzi igihombo kuva yaduka mu mwaka wa 2006.
Abaturage bo mu kagari Nyabigugu mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inzara kuko bahinga ntibeze bitewe n’udusimba twitwa ifuku, ducengera mu butaka tukangiza imyaka yabo.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera bitabiriye gahunda yo guhunika imyaka mu kigega cya Koperative KOVAPANYA, baravuga ko iyi gahunda ibafasha kudahura n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Umuyobozi wa IFAD ku isi, Kamayo Mwanzi, aherekejwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana bishimiye uburyo ibikorwa uwo mushinga ufashamo u Rwanda mu karere ka Kirehe bikorwa neza ariko hanengwa ubwoko bw’imbuto y’umuceri ihingwa.
Abahinzi ba kawa bo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi barasabwa kuyikorera neza no kongera ubuso ihinzeho kuko aribwo izatanga umusaruro mwiza bakabasha kwiteza imbere.
Mu karere ka Nyabihu hagiye kongerwa hegitari 288 ku buso bw’ubutaka buhinzeho icyayi mu rwego rw’ishoramari. Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere ndetse n’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu (Nyabihu Tea Factory) butahweye kugaragaza ko uru ruganda rwatunganyaga icyayi gike cyane ugereranije n’ubushobozi bwarwo.
Nyuma y’igihe kitagera ku kwezi, abahinga mu gishanga cya Bishenyi gihuza imirenge ya Runda na Rugarika bateye imbuto ya Soya; hatangiye kugaragaramo udusimba tumeze nk’iminyorogoto bita “mukondo w’inyana” cyangwa “mille pattes”; turi kwangiza imbuto yatewe mu mirima.
Umuyobozi w’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi (IFAD), Kanayo Nwanze uri mu ruzinduko mu Rwanda rwo kureba uburyo ikigega ayobora cyakomeza kunganira ubuhinzi; ajya inama y’uburyo ubuhinzi n’ubworozi byatanga umusaruro uhagije abenegihugu hakanasaguka ibyoherezwa ku masoko.
Umunsi w’ibiribwa ku isi wizihijwe abanyarwanda basabwa uruhare rwabo mu kongera ubuso bw’imirima yuhirwa, mu rwego rwo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere kijya giteza igihombo abahinzi kubera izuba ryinshi.
Abacuruzi b’ifumbire ya Nkunganire bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko abahinzi batakiyigura kuko gahunda yo gutanga imbuto yo gutera ku buntu yahagaze.
Mu gihe mu Karere ka Karongi ari ho hagaragaye igitoki kinini gipima ibiro muri 250, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi buhangayikishijwe na bamwe mu baturage bagitsimbaraye ku myumvire ya kera bagifite intoki bigoye gutandukanya n’amasaka.
Inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge ziva mw’ishyamba rya Nyungwe zonera abaturage batuye umurenge wa Kitabi bigatuma batagira icyo babasha gusarura mu mirima yabo bikagira n’ingaruka mu kwishyurira mituweli no mu mibereho yo mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
Bamwe mubahinzi batuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke, by’umwihariko abatuye mu tugari twa Sereri na Gasiza, bararira ayo kwarika bitewe n’imvura yaguye kuwa kane tariki 16/10/2014 ikabangiririza imyaka bari barahinze kuri hegitari zirenga eshanu.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), burasaba abahinzi b’imyumbati kutihutira gukoresha imbuto y’imyumbati bazanirwa na ba rwiyemezamirimo, nyuma y’aho muri aka karere hagaragariye indwara y’imyumbati yishwe Kabore.
Mu murenge wa Gatare hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihingwa ry’icyayi, igikorwa kije mu kunganira no gutera ingabo mu bitugu abahinzi bicyayi, nyuma y’uko byagaragaye ko umusaruro w’icyayi uteri wifashe neza mu mezi yashize.
Nkundimana Richard utuye mu mudugudu wa Kavumu, Akagali ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza yinjiza amafaranga miliyoni buri kwezi ayakuye mu buhinzi bwa kijyambere bw’urutoki akubahiriza inama ahabwa n’impuguke mu buhinzi.
Abahinzi barenga 100 bo mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma bibumbiye muri koperative bagiye guhinga imboga n’imbuto kuri hegitari enye ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera.
Mu gihe mu gihugu cy’u Rwanda hariho gahunda yo gushishikariza abantu guhinga imirima yose mu rwego rwo kurwanya inzara no kwihaza mu biribwa, mu karere ka Huye haracyaboneka ibishanga biri ku buso butari butoya bidahinze.
Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri koperative ya COPRORIZ Ntende, baremeza ko uburyo bushya bwo guhinga kijyambere hakoreshejwe imashini zabugenewe bizatuma umusaruro wabo wiyongera ndetse n’ibikorwa byabo by’ubuhinzi bikihuta.