Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, yakanguriye abahinzi baterwa inkunga n’ umushinga uyishamikiyeho witwa PASP, gutekereza ku mishinga y’ubuhinzi izabagirira akamaro, ikazanakagirira abazabakomokaho.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko bishoboka ko mu 2030 izaba ishobora guhaza abaturage bose, nubwo abashonje barushaho kwiyongera.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko atumva urubyiruko rwiga ubuhinzi ariko rugashakira akazi i Kigali rusize ubutaka mu cyaro.
Litiro ibihumbi 17 z’amata yagemurwaga mu ruganda rw’amata rwa Mukamira yabuze isoko, none biteye ikibazo aborozi bo mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero na Rubavu.
Sendika y’abahinzi mu Rwanda “Ingabo” iravuga ko igiye gutangiza gahunda y’uturima shuri ku gihingwa cy’urutoki kugira ngo kirusheho gutanga umusaruro.
Hagati y’imirenge ya Rukomo, Gatunda na Karama hagiye kubakwa urugomero ruzatanga Kilowati 740 z’amashanyarazi, rukazanifashishwa mu kuhira imyaka.
Maniragaba Léonard yinjiza asaga ibihumbi 300 ku kwezi nyuma yo gushora amafaranga ibihumbi 60Frw atangirira ku nkoko 30.
Nyuma yo kwirara mu mirima y’icyayi bakakirandura kubera umujinya w’imicungire idahwitse y’amakoperative yabo, abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko ubuso bwo kugihingaho butangiye kuba buke nyuma y’aho ibibazo bikemukiye bakongera kugihinga.
Abahinzi b’ibirayi barinubira akajagari kagaragara mu icuruzwa ry’ibirayi, aho bemeza ko ubujura bukorerwa mu makoperative bubateza ibihombo kubera abamamyi.
Abahinzi b’ibigori bavuga ko umusaruro wabo utabona isoko neza kubera kutagira ubwanikiro bugezweho butuma bikundwa n’inganda zo mu Rwanda.
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batazi ko nkunganire ibaho ndetse batazi n’aho itangirwa.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabajije abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) niba byashoboka ko buri rugo rwo mu Rwanda rutera byibura igiti kimwe cy’Avoka.
Abahinzi bo hirya no hino mu gihugu bakomeje kwinubira ko inyongeramusaruro zitabagereraho igihe bigatuma bahinga buri wese yirwanyeho bikagira ingaruka ku musaruro.
Abashinzwe ubworozi mu mirenge itandukanye yo mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko abafashamyumvire mu bworozi badahabwa agaciro, bigatuma ubworozi budatera imbere.
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kirimbi gihuza imirenge ya Macuba na kirimbi yo mu Karere ka Nyamasheke, babuze isoko bari barijejwe n’umushoramari.
Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) ivuga ko yifuza kubona ibiciro by’ibiribwa bidahindagurika nk’uko iby’inzoga bidakunze guhindagurika mu bihe by’izuba n’imvura.
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bari bafite imirima mu gishanga cya Bugarama ariko bakaza kuyamburwa ntibazi ikizatunga imiryango yabo.
Abahinzi bo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, bari mu gahinda nyuma y’uko bari babonye umusaruro mwinshi w’ibijumba, ariko bikaba birimo kwangirika kubera ko babiburiye isoko.
Perezida Paul Kagame avuga ko atarumva impamvu ibihugu bya Afurika bitakwitunganyiriza umusaruro w’ubuhinzi ubwabyo bigakorana.
Perezida Paul Kagame yaraye yitabiriye umuhango wo gushyikiriza igihembo cya "Africa Food Prize" gihabwa abantu bitangiye iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika.
Imishinga y’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi ngo ikunze guhomba ariko abahanga bakarugira inama yo kudacika intege ahubwo rugahatiriza kuko igeraho igatanga inyungu.
Abahinzi b’ibirayi b’i Nyaruguru barifuza ko imbuto y’ibirayi bitukura yadutse iwabo yatuburwa nk’izindi mbuto z’ibirayi zemewe, kugira ngo na yo bajye bayihinga.
Mu Rwanda hatangiye inama mpuzamanga igamije kwiga uko ubuhinzi muri Afurika bwatezwa imbere kugira ngo umusaruro uzamuke ndetse n’imirimo ibukomokaho ikiyongera.
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n’umusaruro w’ingano n’ibigori bejeje, wangirikira mu bubiko kubera kubura uwubagurira, n’umuguzi ubonetse akabagurira ku giciro gito.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), binyuze mu mushinga“National Agriculture Assurence” uyishamikiyeho, iri muri gahunda y’ubukangurambaga mu gufasha aborozi gushinganisha amatungo maremare.
Abayobozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko ibigori bituruka Uganda byishe isoko ryo mu Rwanda kubera ibiciro bito babiguraho.
I Kigali hazahurira ibihangange muri politiki birimo Kofi Annan wayoboye Umuryango w’Abibumbye (UN), Al Gore wigeze kuba Visi Perezida wa Amerika na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko abacuruzi bahenda abahinzi ku musaruro w’ibigori bagiye guhanwa bikomeye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) gitangaza ko muri uyu mwaka imboga, imbuto n’indabo bimaze kwinjiriza u Rwanda miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari 17 z’Amanyarwanda.