Abajyanama b’ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi barerekerwa uburyo bwa kijyambere bwo guhinga igihingwa runaka hifashishijwe umurima-shuri, nabo bakabigeza ku bandi bahinzi.
Dr Niyibizi Clet ufite umushinga w’ubuhinzi bw’imbuto, soya n’urutoki mu Karere ka Kamonyi, yeretse abahinzi ko guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bishoboka.
Ndayambaje Venuste utuye mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, avuga ko 60,000 Frw yahawe mu Budehe, yamufashije kwikura mu bukene bukabije yabagamo.
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi gihuza Kirehe na Ngoma batangaza ko basigaye babona umusaruro mwinshi nyuma yo kureka guhinga mu kajagari.
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), yabonye umufatanyabikorwa ufite ikoranabuhanga rihuza abahinzi n’izindi serivisi zibaha amakuru atandukanye, harimo n’atangwa n’ikigo NASA cy’Abanyamerika.
Abahinga ibishanga mu karere ka Ngoma bavuga ko kureka ubuhinzi bw’akajagari bagahinga umuceri, bigenda bihindura imibereho yabo aho bahoraga bataka inzara.
Aborozi bo mu Karere ka Kirehe batangaza ko batewe n’icyorezo cy’amasazi yibasira inka zabo, bigatuma zitarisha bityo umukamo w’amata ukagabanuka.
Abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, baravuga ko bugarijwe n’amapfa kubera ko imvura yabuze imyaka ikuma.
Aborozi bo mu Karere ka Kirehe bibasiwe n’indwara yafashe urubingo bagaburiraga amatungo yabo, bigatuma asigaye yicwa n’inzara.
Abahinzi-borozi bifuza ko imiryango n’ibigo bitandukanye bibafasha mu buhinzi byahuza inyigisho bitanga kuko ngo hari ubwo binyuranya bikagora umuhinzi.
Abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo batungwe n’umusaruro w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2016/2017 uzaba ari mwiza, bitandukanye n’uko babitekerezaga.
Abagize Koperative Kopakaki dutegure ihinga Kawa mu Karere ka Karongi bishimiye kuba batazongera kuratirwa uburyohe bwa Kawa bezaga bakayohereza hanze batazi uko imera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwashyize ifumbire y’imborera n’ishwagara mu materasi amaze imyaka itanu adahingwa, kugira ngo bwunganire abanze kuyahinga bitwaje ko ubutaka bwagundutse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwakanguriye abahinzi kwibumbira mu ma koperative, kuko bizabafasha kurwanya igihombo batezwa n’abitwa Abamamyi.
Inzu yubatswe muri Kamonyi yari igenewe kuba ikusanyurizo ry’imboga, imaze imyaka itanu yuzuye itarakoreshwa ibyo yagenewe kuburyo yatangiye no gusaza.
Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko gahunda ya Twigire muhinzi, igenda ihindura imihingire bakabona umusaruro mwiza.
Aborozi bo hirya no hino mu gihugu bavuga ko ubuke bw’amakusanyirizo y’amata, butuma kuyageraho bibafata umwanya munini, amata akangirikira mu nzira ntagurwe.
Abahinga ibigori na Soya mu Karere ka Gatsibo, batangaza ko bagifite imbogamizi zituma ubuhinzi bwabo budatera imbere nk’uko babyifuza.
Abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, bahangayikishijwe n’uburwayi bw’Ikivejuru bumaze imyaka irenga itandatu buteye icyo gihingwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko kwirengagiza gahunda yo guhunika imyaka kw’abahinzi, bishobora kuzateza inzara muri aka Karere.
Abatuye Ngoma baravuga ko Umushinga wo kuhira imyaka kuri hegitari 300 wagejejwe mu murenge wa Rurenge na Remera uzongera umusaruro.
Ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi ritangaza ko gutanga ibihembo ku bafashamyumvire ari kimwe mu bizazamura ubuhinzi.
Urugaga rw’abikorera (PSF) rugiye kumurika ibikorwa by’ihuriro ry’abahinzi-borozi mu rwego rwo kugaragaza umusaruro.
Itsinda ry’abadepite bashinzwe komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano ryagendereye Akarere ka Kirehe risanga inguzanyo imishinga ihabwa na leta ikoreshwa neza.
Abahinzi b’ibihingwa by’umuceri n’ibigori bagiye guhabwa ubumenyi n’ubushobozi bitari bisanzwe mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro, bihaze kandi basagurire amasoko.
Bamwe mu barangije kaminuza mu by’ubuhinzi n’ubworozi bahawe amahugurwa muri gahunda ya Agri BDS, ngo biteguye guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho.
Mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hatangijwe inyubako y’ikigo kizajya gihugura abahinzi, kugira ngo arusheho gukora ubuhinzi bw’umwuga.
Bamwe mu bahinzi ba Kawa bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko badashishikarira kuyinywa kuko baba bishakira amafaranga ayivamo gusa.
Abaturiye umugezi w’Akagera mu Murenge wa Jarama muri Ngoma, bahangayikishijwe n’imvubu zibonera imyaka ndetse zikanabatera mu ngo zabo.
Imvura yiganjemo urubura yaguye muri Kamonyi, ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 01 Ugushyingo 2016, yangije imyaka y’urutoki, Kawa, Ibigori n’ibishyimbo byose bihinze kuri hegitari zisaga 100.