Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kugira ngo borore inka zitanga umukamo hari byinshi bikwiye kuvugururwa, harimo n’igiciro cy’amata kuko igihari kitajyanye n’ibyo bashora mu bworozi bwabo.
Mu bumva bavuga Kinigi cyangwa bahageze, ntawe ushidikanya ko ako gace ari ho kigega cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda, ndetse n’ushaka kugura ibirayi wese ijambo rimuzamo mbere ni “Ndashaka kugura ibirayi, ariko ni mumpe Kinigi”.
Umuryango wa ‘TechnoServe’ ugiye gufasha abahinzi b’ikawa mu Karere ka Nyamasheke hasimburwa ibiti ibihumbi 100, bikazafasha akarere nibura gutera ibiti bishya bigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200.
Koperative y’Abacuruzi b’inyongeramusaruro bo mu Karere ka Nyamagabe (Kopabinya), iherutse gutaha ikigo yubatse cyo gucururizamo inyongeramusaruro zikenerwa muri ako karere.
Aborozi b’inka mu Karere ka Nyagatare barasaba Leta kubashyiriraho Nkunganire ku mbuto y’ubwatsi bw’amatungo no ku mashini zibusarura zikanabutunganya.
Mu gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), gikomeje gukora ubushakashatsi mu kongera imbuto nshya z’ibirayi, icyo kigo kirimo no guhugurira abahinzi gutubura imbuto, kugira ngo haboneke imbuto nziza kandi zihagije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), burakangurira abahinzi kwihutisha ibikorwa byo gutera imbuto ku ma site atandukanye ahujweho ubutaka, ku buryo nibura impera z’icyumweru gitaha, bazaba barangije iyo mirimo, kugira ngo babone uko bakurikizaho (...)
Abaturage bo mu turere 15 mu tugize igihugu, bagiye gufashwa kwihaza mu biribwa no kuzahura ubukungu, binyuze mu mushinga wo kuboroza amatungo magufi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burashimira abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Coko, uburyo bakomeje kongerera kawa yabo uburyohe ikaba ikomeje gutsinda amarushanwa mpuzamahanga, agamije gusuzuma uburyohe bwa kawa.
Abahinga mu gishanga cy’Urwonjya mu Mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, barifuza kubakirwa ubuhunikiro bw’imbuto y’ibirayi ndetse n’ubwanikiro bw’ibigori, kubera umusaruro mwinshi bagira.
Niyonsenga Jeanne wakoreraga ubworozi bw’ingurube mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yabuhagaritse kubera ibihombo yagiriyemo kubera indwara ya Muryamo yishe izo yari atunze zose.
Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa, arasaba abahinzi batuye aho imvura igwa bihagije gutangira gutera, kuko izagwa mu gihe gitoya, nyamara ibihingwa nk’ibigori birimo guterwa muri iki gihembwe cy’ihinga bikeneye imvura y’igihe kirekire.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirimo kwiga uko imiti ivura amatungo yarumwe n’isazi ya Tsetse yashyirwaho Nkunganire, bitewe n’uko ihenze byagora bamwe mu borozi kuyigondera.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), cyatangije umushinga wo koroza abaturage bakennye amatungo magufiya, ari yo ihene, intama, ingurube n’inkoko.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare barifuza ko bafashwa mu kubona amazi mu nzuri kuko kenshi igihe cy’impeshyi amatungo yabo abura amazi yo kunywa, kubera ko valley dams zabafashaga zasibamye.
Gahunda yo gutera inka intanga mu Karere ka Gicumbi, ni kimwe mu bikomeje kongera amatungo atanga umukamo ushimishije, aho ku munsi litiro z’amata zikamwa zigeze ku 101,700 mu gihe mu myaka ishize by’umwihariko mu mwaka wa 2017, ku munsi hakamwaga litiro ibihumbi 56.
Abaturage bahinga icyayi mu Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baravuga ko basabwe kwishyura imisoro y’ubutaka bwa Leta buhinzeho icyayi mu bishanga, bakifuza ko iyo misoro yakurwaho kuko igihe icyo ari cyo cyose Leta yashakaubwo butaka bayibusubiza.
Nyuma y’igerageza ry’ubuhinzi bw’inkeri ryari rimaze amezi atandatu rikorerwa mu turere dutandukanye tw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) hamwe n’Umushinga uterwa inkunga n’Abaholandi ‘HortInvest’, bemeje ko icyo gihingwa kigiye gutezwa imbere kuko ari imari ishyushye.
Bamwe mu bahinga umuceri mu gishanga Rusuri-Rwamuginga-Cyarubare, ubwanikiro bw’umuceri bwababanye butoya ku buryo usanga banitse mu muhanda, ibinyabiziga bikawukandagira, bakaba bifuza kubakirwa ubwanikiro bwagutse.
Abahinzi mu Itara y’Iburasirazuba bavuga ko guhindagurika kw’ibiciro by’imyaka ku isoko biri ku isonga mu gutuma bamwe batitabira guhunika umusaruro.
Beterave ni igihingwa kibarirwa mu binyabijumba n’ubwo ubusanzwe ari uruboga. Kuri beterave itukura ikunze guhingwa mu Rwanda, ari nayo iyi nkuru yibandaho, igice cyo hasi cyangwa se ikijumba cyayo ni cyo kiribwa, mu gihe hari n’ubundi bwoko bwa beterave buribwa amababi gusa.
Aborozi b’inka bagenda bigishwa uburyo bwo guhunika ubwatsi bw’amatungo, bavuga ko babonye kubikora bifitiye akamaro amatungo mu mpeshyi, ariko ko basanze kubigeraho bihenze.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko umusaruro w’ibigori w’iki gihembwe cy’ihinga n’uboneka, abaturage batazongera kuwuhendwaho kubera ubufatanye bw’inzego bugamije ko umuturage ahabwa igiciro cyagenwe na Leta, aho kuba icyishyirirwaho n’abamamyi.
Nyuma y’uko abahinzi bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe batahwemye kugaragaza icyifuzo cyo kugezwaho ishwagara ihagije itanahenze kugira ngo babashe kweza, bagiye kujya bayihabwa kuri nkunganire.
Ku wa Gatanu tariki 02 Nyakanga 2021 mu gitondo nibwo byatangajwe ko amafi apima toni zirenga 109 yo muri kareremba mu Kiyaga cya Muhazi yapfuye.
Mu kiyaga cya Muhazi giherereye mu Karere ka Rwamagana haravugwa ikibazo cy’amafi menshi yororerwa muri icyo kiyaga yapfuye. Abafite amafi yororerwa muri icyo kiyaga baravuga ko ayapfuye abarirwa muri toni 100 akaba ngo yazize imihindagurikire y’amazi.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera baratangaza ko bagiye kurushaho kongera umusaruro, babone uko bihaza mu biribwa banasagurire amasoko, bitewe n’ubwoko bushya bw’imbuto y’Ibishyimbo, bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku wa kane tariki 24 Kamena 2021.
Umubyeyi wo mu Karere ka Gisagara ufite uruhinja rw’amezi abiri arishimira ko yagiye gutombora inka muri gahunda ya Girinka agatombora iyaraye ibyaye.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu Karere ka Ruhango bagabiye uwari umusirikare mu ngabo za (RPA) zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko ubucuruzi bw’amata bukorwa mu kajagari, biri mu bikoma mu nkokora ubuziranenge bwayo, ndetse n’ingano y’umukamo iba ikenewe ngo atunganywe neza kandi anongererwe agaciro ntiboneke uko bikwiye.