Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko umushinga wa PASP wafashije abahinzi n’aborozi gufata neza umusaruro no kuwongerera agaciro.
Koperative Tuzamurane yo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara ifite umwihariko wo kumisha inanasi z’umwimerere (Organic). Buri kwezi itunganya toni ebyiri z’inanasi zumye zivuye muri toni 40 z’inanasi mbisi, zikagurishwa mu Bufaransa.
Abakene batuye i Ngeri mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru basanzwe bafashwa n’Umuryango Compassion, uyu muryango wabahaye inka batangira kwibona bavuye mu bukene, abandi batangira kubona ingo zabo zasusurutse.
Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bihingwa mu Rwanda, ariko iyo itarinzwe indwara n’ibyonnyi bikunze kuyibasira ntitanga umusaruro mwiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ishizwe ubukungu Manzi Theogene, avuga ko nta mpungenge z’inzara bafite nubwo hegitari 390.5 zatewe ibigori ntibyamera kubera izuba, ndetse n’izindi 53.8 zigaterwa imyaka ikazamo udusimba bita imikondo y’inyana (Milliapodes).
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guharanira imirire myiza, Umuryango AEE watanze ibiti 2,080 bya avoka byo gutera muri Huye na Nyaruguru, biba bikeya kuko byifuzwaga na benshi.
Bamwe mu bagore batunze ingo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko inka bagabiwe muri gahunda ya Girinka zabakuye ku guca inshuro, ubu bakaba ari abakire bitunze.
Imiryango 833 yo mu Karere ka Nyagatare irimo iyagaragayemo imirire mibi yahawe ibiti by’imbuto ihabwa n’inyigisho zo gutegura indyo yuzuye, naho imiryango 200 yorozwa amatungo magufi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza, bavuga ko batajya barya imbuto kuko byabagoraga kubona ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa ngo batere, none icyo kibazo ngo kikaba kigiye gukemuka kuko hari umushinga ugiye kubaha ingemwe.
Mu gihe Leta yashyizeho gahunda ya Girinka mu rwego rwo kuvana abaturage mu bukene, ubu umubare munini w’Abanyarwanda ukaba utunze inka, hari abagorwa no gusobanukirwa ubwoko bw’inka batunze bikaba byadindiza umusaruro zitanga bitewe no kudahabwa ibyo zikeneye.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irashishikariza abaturage kwitabira ubworozi bw’inkoko zo mu bwoko bwa SASO, nibura buri muryango ukagira inkoko eshanu mu rwego rwo kurwanya imirire mibi hagamijwe iterambere.
Ubuhinzi bw’urusenda cyane cyane urwoherezwa mu mahanga buragenda bwiyongera, ariko buracyahura n’imbogamizi zitandukanye, zituma umuhinzi ashobora kutabona amafaranga yaruteganyagamo ajya kwiyemeza kuruhinga.
Aborozi bo mu Karere ka Rubavu bakenera ibiryo by’amatungo bizwi nka ‘drêche’ biva mu ruganda rwa Bralirwa rukorera mu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko bibona umugabo bigasiba undi bitewe n’ubucuruzi buri mu kigo cya SOSERGI kibigurisha.
Amafi ni ikiribwa kigenda cyitabirwa cyane, bitewe n’uko hari abantu bavuga ko batagikunda kurya inyama zitukura, ahubwo bakarya amafi kuko yo afatwa nk’inyama z’umweru. Icyakora abayagura bagaragaza impungenge ku giciro cyayo kuko bavuga ko kiri hejuru.
Impuguke mu by’ubworozi bw’amatungo zivuga ko mu bituma inka zorowe zimererwa neza, harimo kuba zitagenerwa amazi cyangwa ngo ziyahatirwe nk’uko aborozi benshi babigenza, ahubwo ko ibyiza ari uko inka zegerezwa amazi, aho ziyashakiye zigasomaho.
Abacuruzi b’isambaza mu mujyi Kamembe baratangaza ko babonye igisubizo cyo kubika umusaruro w’isambaza usanzwe uboneka mu kiyaga cya Kivu.
Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, batangiye kwitabira guhinga ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa ‘Fer’, bivugwa ko bifasha mu kurwanya imirire mibi kuko bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare barifuza nkunganire mu bwatsi bw’amatungo kuko ngo imbuto yabwo ihenze itakwigonderwa na buri wese.
Umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP), ku wa 6 Ukwakira 2020 watangije igihembwe cyo guhinga ubwatsi bw’amatungo.
Leta y’u Buyapani ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), yahaye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) imbuto z’imboga zaguzwe amadolari ya Amerika ibihumbi 950, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 900.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Gatare mu Karere ka Gisagara, barishimira urugomero rw’amazi rwa Mushaduka rwatumye bava kuri toni ebyiri kuri hegitari bakaba basigaye barenza eshanu.
Abahinzi bo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Buyoga n’ituranye na wo, bavuga ko batangiye kubona umusaruro ndetse ko biteguye utubutse w’ibihingwa byoherezwa hanze kubera urugomero bubakiwe rutuma buhira imyaka yabo.
Nkongwa idasanzwe (Armyworm) ni icyonnyi cyibasira cyane cyane ibigori ariko inarya ibimera birenga 80, ikaba itandukanye na nkongwa yari imenyerewe uhereye ku miterere yayo n’uburyo yona.
Mu minsi yashize ibice by’igihugu byibasiwe n’ibiza birimo amazi y’imvura yaguye ari nyinshi ku buryo budasanzwe yibangiza imyaka mu mirima n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwifuza ko hasubizwaho kantine yahoze mu byuzi by’amafi bya Kigembe (abahaturiye bazi ku izina rya Rwabisemanyi), MINAGRI yo igashaka ko ubushakashatsi mu gutuma haboneka umusaruro uhagije w’amafi ari bwo bwabanza guhabwa imbaraga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko bwatangije gahunda yo gutuburira imbuto y’ibirayi muri ako karere, ku buryo abahinzi babyo bose bazajya babasha kuyibona bitabasabye kujya kuyihaha mu tundi turere.
Abakorera Umuryango ADENYA (Association pour le Developpement de Nyabimata) ukora umurimo wo gutubura imbuto y’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko babonye amakoperative manini bafatanya mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi, hamwe na sitasiyo ya RAB ya Nyamagabe na yo itubura imbuto y’ibirayi bahaza Amajyepfo yose.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere Rugaju Alex, avuga ko kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bitakomye mu nkokora gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Imiryango 112 y’abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo irimo ibice bibiri, abahatujwe muri 2019 bakaba bashinja abahabatanze, kwanga gusangira na bo umusaruro ukomoka ku nkoko zahawe uwo mudugudu.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yemereye abahinzi b’ibirayi bibumbiye muri Koperative IABNDI ubufasha bwo guhunika imbuto kugira ngo igabanuke guhenda.