Yitabye Imana amaze ukwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa

Mu cyumweru gishize, Cuthbert Kasikai Majada, umuyobozi wungurije wo mu gace k’ahitwa Chiwara mu gihugu cya Kenya, yitabye Imana amaze kwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa azira kuba yarasambanyije umugore wa mwishywa we.

Mwishywa w’uyu muyobozi, amaze gufatira mu cyuho Kasikai asambanya umugore we, yirinze kugira icyo abikoraho muri ako kanya ahubwo abimbwira abaturanyi be ko uwo mugabo umuvogera urugo agiye kuzamuha gasopo akamwihanangiriza.

Nyuma y’iminsi micye abafashe nibwo igitsina cya Majada cyatangiye kujya gihagarara nticyongera gushobora kugwa, mu gihe cy’ukwezi yaba ari mu mibonano mpuzabitsina cyangwa atayirimo.

Ikinyamakuru Standard media cyandikirwa muri Kenya dukesha iyi nkuru, kivuga ko kuva icyo kibazo kibaye kuri uwo muyobozi yatangiye guhoza umugore we ku nkeke batera akabariro ntanyurwe.

Byaje kugeza n’ubwo hashira igihe cy’isaha yose atarangiza, nabwo yarangiza igitsina cye kikongera kikamuhagurukana.

Ukwezi gushize uyu muyobozi yajyanwe kwa muganga kugira ngo hasuzumwe iby’icyo kibazo cye yari yihariye ariko biranga birananirana, nk’uko Standard media ikomeza ibivuga.

Nyuma y’umunsi umwe ajyanwe mu bitaro yahise agwayo, kuko abaganga bari bananiwe kugira icyo bakora kuri ubwo burwayi bwe. Ariko hirya no hino inkuru yari yabaye kimomo ko uwo muyobozi apfuye azira gusambanya abagore batarabe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 83 )

Iyi Titre yiyi nkuru ni photo mwayihuje ko bitesha agaciro uyu nyakwigendera :

<<Yitabye Imana amaze
ukwezi kose igitsina
cye cyaranze kugwa
kigalitoday.com>>

Eric yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

bacumugani ngo’imbwa,yarashuutwe,irapfa,iyo ubayimbwa.nikobigenda.

asman yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Uyu ni sani abacha perezida wumunyagitugu wa nijeriya mwekutubeshya mutubwizekuri niki cyamwishe ????

Man power yanditse ku itariki ya: 24-03-2021  →  Musubize

Ndicecekeye rwose njyewe ngaho muritwe utarakoze icyaha na mutere ibuye.ahubwo twese bitubere isomo.twige kunyurwa dukundane twirinde twubahane tubane mu mahoro.ibisigaye Imana ituyobore kuko twese twakoze ibyaha nti twashyikira ubwiza bw’Imana.murakoze

Uvuyehasi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Ndicecekeye rwose njyewe ngaho muritwe utarakoze icyaha na mutere ibuye.ahubwo twese bitubere isomo.twige kunyurwa dukundane twirinde twubahane tubane mu mahoro.ibisigaye Imana ituyobore kuko twese twakoze ibyaha nti twashyikira ubwiza bw’Imana.murakoze

Uvuyehasi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

kuki ibyo bitabaviwacu

iran yanditse ku itariki ya: 6-12-2019  →  Musubize

Ariko rwose bavandimwe twakemereye Imana ikaba umugenga w’ubuzima bwacu,tukemera tukayoborwa na Roho wayo ko tuzabasha gutsinda ibi byose tubona ko bikomeye.nidukomere ku isengesho naho ubundi rwose nitudasenga tubikuye k’umutima dupfuye duhagaze birarangiye.Imana idufashe.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

abantu bubu bitwaje ngo kiriziya yakuye kirazira, bitum’abantu batakigira na kimwe baziririza, ariko indahiro ni ndakambur’abishwa, gusambany’umugore w’umwishwa n’amahano pe!!

isaac MANIRIHO yanditse ku itariki ya: 6-08-2018  →  Musubize

Mureke dutekereze neza dukore ibikwiriye

HABIMANA Alphonse yanditse ku itariki ya: 25-12-2018  →  Musubize

Kuki atahaye gasopo nuwo mugorewe?kandi iyo yangira uwo muyobozi byari gushoboka?,
ese ubwo ntiyaciye urwumwe (urwakibera)

Iradukunda seth yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

:-).......Esi ni kuki abantu bamwe baca urwumwe (urwakibera) kuki uwo mugabo atahaye gasopo umugorewe watanze... silent of his husband,abayara bahaye gasopo bose ,kuko uyo uwomugore yangira uwo muyobozi ntacyo yarikuba

Iradukunda seth yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

N’abandi bameze nkawe barebereho maze bibabere isomo

MUSEMAKWERI yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

yabonye isomo.abantu batanyurwa nabo bashakanye nicyo gihano kibakwiye.

emma yanditse ku itariki ya: 10-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka