Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka, aho Mazutu itagomba kurenza 1,368Frw kuri litiro naho Lisansi ikaba 1,359Frw kuri litiro, bikaba bizatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa nk’uko byakorwaga mbere, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse imihango ngo ntizarenza amasaha abiri.
Ubuyobozi bukuru bwa Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (RFL) bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi, buratangaza ko nta bice by’umubiri bikurwa mu murambo iyo ugiye gusuzumwa, kuko ibyo bice nabyo biba byapfuye, ngo ntabwo byashyirwa mu muntu muzima nk’uko hari ababitekereza.
Mu gihe hasigaye gusa igihe kitarenze amezi abiri ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante) wa 2021-2022 urangire, Akarere ka Gisagara kamaze kwesa uwo umuhigo 100%.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irasaba abahawe impamyabushobozi muri ArtRwanda Ubuhanzi, gukomeza indangagaciro ziranga Abanyarwanda, bibanda cyane ku bihangano byerekano umuco wabo, kugira ngo bigaragazwe mu ruhando mpuzamahanga.
Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abatuye isi muri rusange, batangiye igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022.
Icyizere amahanga agirira u Rwanda, cyatumye ibihugu binyuranye bisuzumisha dosiye zisaga 50 z’ibimenyetso bya gihanga, muri Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory), bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi.
Ubuyobozi bukuru bw’Urukiko rw’Ikirenga buravuga ko ibibazo byagaragaye mu micire y’imanza birimo kuvugutirwa umuti, kugira ngo bizafashe mu gutuma imanza zirushaho gucibwa neza hatangwa ubutabera bwuzuye ku baturarwanda.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), irasaba abanyamategeko ba Leta kurushaho kwibanda ku masezerano y’ubwubatsi ibigo bya Leta bigirana na ba rwiyemezamirimo, kugira ngo birusheho gufasha Leta kutajya mu manza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko n’ubwo bimaze kugaragara ko ari izingiro ry’ubumenyi n’ubukerarugendo, ariko hakiri ibigomba kwitabwaho bikibangamira umutekano.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko muri Politiki nshya igenga umwuga w’itangazamakuru hazagenwa uburyo ryahabwa ubushobozi bwaba ubuturutse muri Leta cyangwa mu bafatanyabikorwa. Ibi ngo bizarifasha kurushaho kugira uruhare mu gutanga umusanzu waryo mu kubaka Igihugu, kuko rizaba ribonye ubushobozi (…)
Abakora mu rwego rw’ubuzima baravuga ko mu gihe imishahara wabo yanyuzwa muri Muganga Sacco, byabafasha kurushaho kwiteza imbere kuko byatuma abanyamuryango barushaho kugirirwa icyizere.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baturiye uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze, baravuga ko bishimira ko kuva rwatangira gukora babonye amazi meza.
Abatuye mu Karere ka Bugesera baravuga ko biteguye gufatanyiriza hamwe n’abajyanama b’akarere, mu rwego rwo kugira ngo bashobore kwesa imihigo itareswa.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu cyumweru cyatangiye tariki 14 kugera 20 Werurwe 2022, ibyaha by’ubujura aribyo byaje ku isonga kurusha ibindi byose byakozwe muri icyo cyumweru.
Mu gihe cy’icyumweru abadepite mu Nteko Inshinga Amategeko bari muri gahunda yo gusura uturere n’Umujyi wa Kigali, baravuga ko kutagira amazi meza n’imihanda idatunganye cyangwa itanahari, ari bimwe mu bibazo bikomeye mu turere bamaze gusura.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), iratangaza ko nta kigo cya Leta kizongera gukoresha ikizamini cy’akazi cyanditse hatifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo koroheraza abapiganirwa imyanya y’akazi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iravuga ko bidakwiye ko hari Amavuriro y’ibanze (Poste de Santé), yakwishyuza 100% umuturage ufite ubwisungane mu kwivuza (mituweli) igihe hari serivisi akeneye kw’ivuriro.
Abagenzi batega moto mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’abamotari batemera gukoresha mubazi mu masaha y’ijoro bagamije kubahenda. Nyuma y’inama yabaye tariki 25 Gashyantare 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bamenyeshejwe imyanzuro mishya irimo uvuga ko mubazi zigomba (…)
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko utugari twose dukora ku mipaka twubakiwe amavuriro y’ibanze (Poste de Santé), akaba ubu akora neza.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFFET), iratangaza ko u Rwanda rwishimira ibyo rumaze kungukira mu kuba umunyamuryango wa Commonwealth (ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza), mu myaka 14 rumazemo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, u Rwanda rwizihije umunsi ngarukamwaka w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, uzwi nka ‘Commonwealth Day 2022’.
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda no muri Afurika hahembwe ibigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera byabaye indashyikirwa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Umuhango wo guhemba ibyo bigo wabereye i Kigali tariki 11 Werurwe 2022, uteguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu (…)
Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe kwita ku muco mu mashuri, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022, Minisiteri y’Uburezi yongeye kwibutsa ko gutoza umuco abana ari inshingano z’abarezi n’abayobozi.
Mu gihe hasigaye igiye cy’amezi atarenze atatu kugira ngo umwaka wa 2021-2022 w’ubwisungane mu kwivuza urangire, uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali nitwo twa nyuma mu gutanga mituweli.
Ku wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022, mu Mujyi wa Kigali muri Car Free zone (Imbuga City Walk), habereye imurika ry’inkuru zishushanyije hagamijwe gukundisha abantu umuco wo gusoma, ndetse abafite impano barimo n’abana bashishikarizwa kwandika inkuru zishushanyije, kuko zitambutsa ubutumwa neza kandi zitarambira abasomyi.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, aratangaza ko ikigo cy’imari abereye umuyobozi, kizahemba umushinga uzagaragaza agashya, w’umukobwa uri mu bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), zivuga ko indwara y’igicuri itandura ngo ive ku muntu ijye ku wundi nk’uko benshi babivuga, kuko ari indwara nk’izindi zose z’umutwe.
Ubwo ku Isi hose hizihizwaga ku nshuro ya 47 Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bifatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera kwizihiza uwo munsi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko u Rwanda rumaze iminsi mu biganiro n’igihugu cya Repabulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku ikoreshwa rya jeto ku bantu bambuka umupaka bahaturiye.