Abanyamadini n’amatorero baravuga ko hari abatinya kuvuga ku buzima bw’imyororokere uko bikwiye kubera ko bafatwa nk’ibirara muri sosiyete, bitewe n’uko amagambo bisaba ko akoreshwa, ari amwe adakunze gukoreshwa ahandi.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abo mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bakimara kumenya amakuru y’ikurwaho ry’imisoro ya gasutamo ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi, batangiye gutekereza uburyo bashobora kubyaza ayo mahirwe umusaruro, baza ku isoko ryo mu Rwanda bagamije gufatanya (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko mu myaka 20 ishize mu Rwanda impfu z’abana zagabanutse ku kigereranyo kirenga 80%, aho zavuye ku 196 zikagera kuri 45%, ku bana 1,000 baba bavutse ari bazima.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, Banki ya Kigali (BK) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imari (International Finance Corporation - IFC), agamije gufasha abacuruzi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutseho 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.
Ku bufatanye basanzwe bafitanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yo kwegera abakozi mu bigo bitandukanye, mu rwego rwo kuborohereza kugira inzu zabo, binyuze muri Gira Iwawe.
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri barangije muri Green Hills Academy (GHA), ku nshuro ya 20 kuva iryo shuri ryashingwa, ashimira abiga muri icyo kigo muri rusange, kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), irahamagarira abagize Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB), guhagurukira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera ko bishobora kugira ingaruka mu Rwanda rw’ubu n’urw’ejo hazaza.
Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Bugesera, biyemeje kwigisha urubyiruko amateka, ubukana, n’ubugome byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo na rwo rurusheho kuyamagana.
Mu gihe ibisubizo by’ikoranabuhanga bimaze guhindura byinshi mu buzima bw’Abanyarwanda, Banki ya Kigali (BK) ikomeje urugendo rwo guhanga udushya, hagamijwe korohereza abakiliya bayo, kubona serivisi mu buryo buboroheye.
Abana bafite ubumuga bagiye kubakirwa amashuri yihariye, afite ibyangombwa byose bikenerwa byaborohereza mu kwiga, kubera ko kutayagira ngo hari abo bikoma mu nkokora bigatuma bareka ishuri.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abaturage bagituye muri metero 400 uvuye ku kimoteri cya Nduba bagiye guhabwa ingurane y’ibyabo, mu gihe hagitekerezwa uko imyanda yabyazwa umusaruro bitabangamiye ibidukikije.
Abafite ubumuga barasaba ko barushaho kwegerezwa insimburangingo n’inyunganirangingo, ku buryo babibonera ku rwego rw’Akarere kandi ku bwisungane mu kwivuza (Mituweli), kuko ahenshi bazibona bibahenze.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, nibwo i Kigali hasinywe amasezerano ya nyuma yemeza icyicaro gikuru cy’ikigo gishinzwe iby’imiti muri Afurika (African Medicine Agency/AMA), kigomba kuba mu Rwanda.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, barasaba ko bajya batumirwa mu nteko z’abaturage mu mirenge, kugira ngo na bo bagire uruhare mu bitekerezo bitangwa.
BK TecHouse yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Africa AeTrade Group azafasha abakiriya bayo kugera ku isoko rusange rya Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga.
Inzego zifite aho zihuriye n’umutekano mu Rwanda, zirimo guhabwa amahugurwa ku iyubahirizwa ry’amategeko mu gihe cy’intambara, kugira ngo mu gihe bari mu bikorwa bya gisirikare barusheho kuyubahiriza.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije, ku wa Mbere tariki 05 Kamena 2023, hahise hatangizwa gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.
Abanyeshuri 1274 bo mushuri abanza n’ayisumbuye bitabiriye amarushanwa yo kwandika ibitekerezo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, aho 48 muri bo bahembewe kuba barayatsinze neza kurusha abandi.
Urubyiruko by’umwihariko abari bararangije amashuri yisumbuye bakabura ubushobozi, barishimira amahirwe bahawe n’umuryango mpuzamahanga utera inkunga urubyiruko binyuze mu nguzanyo babaha (CHANCEN International), yabishyuriye bagashobora gukomeza amashuri yabo ya Kaminuza, kuko byongeye kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.
Abashoramari batandukanye mu Rwanda baravuga ko kwitinya no kutagira ubumenyi buhagije ku isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), ari kimwe mu mbogamizi zituma batarashobora kuryibonamo ku bwinshi.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko isesengura ry’agateganyo, rigaragaza ko hakenewe Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 296 kugira ngo basubiranye ibyangijwe n’ibiza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yahakanye amakuru avuga ko ahantu hacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza hagaragaye indwara ya Kolera, yemeza ko kugeza ubu nta hantu hacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza haragaragara icyo cyorezo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba inzego zitandukanye zibifite mu nshingano, ko zabagenera ingengo y’imari yihariye muri serivisi z’ubuzima, kubera ko bahura n’ibibazo bitandukanye batigeze bateganyiriza.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kiratangaza ko imirimo y’umushinga wo gusana no kwagura imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo igeze ku musozo, ikazarangira itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari 62.
Abagizweho ingaruka n’ibiza barahamagarira abantu bagituye mu manegeka kuyavamo, mbere y’uko bahuriramo n’akaga nk’agaheruka kugwira ibihumbi by’Abanyarwanda, bari batuye mu duce dutandukanye tw’Igihugu.
Ubwo yari yagiye gusura no gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero, Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko nk’ababyeyi babazaniye ubutumwa bwo kubakomeza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022, bwerekanye ko mu Rwanda abakozi batandukanye bakorera mu biro, bugarijwe n’umubyibuho ukabije.
N’ubwo bishimira ko umusaruro w’icyayi wazamutse, abahinzi b’icyayi barasaba koroherezwa kugira ngo nabo bashobore kukinywa, kubera ko bababazwa no kugihinga ariko ntibashobore kukinywa, bitewe n’uko inganda zacyo zifunga amapaki manini ahenze, bakifuza ko zafunga na duto duhendutse.
Banki ya Kigali (BK) yatashye ishami ryubatswe mu buryo bugezweho riherereye mu Giporoso, mu Murenge wa Remera mu nyubako ya Sar Motor.