Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), irahamagarira urubyiruko gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi, kubera ko bwunguka kandi nta wabugiyemo wicuza, ahubwo bakurikira inyungu ibubamo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu gihe cy’imyaka itatu rwakoze dosiye 12,840 z’abana bikekwa ko basambanyijwe, bakabikorerwa n’abantu bari mu byiciro byose.
Imibare ya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iragaragaza ko imvura ikaze yaguye mu ijoro rya tariki 23 na 24 Mata 2022, yahitanye ubuzima bw’abaturage 11, ikomeretsa 13.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu myaka itatu ishize rwakoze dosiye 21, ku bantu baregwa gushaka kugurisha ibinyabiziga bitari ibyabo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko tariki 21 Mata 2022, rwafashe abantu babiri mu Mujyi wa Kigali bari bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo.
Ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Banki ya Kigali ya Kigali (BK), yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa BK ruherereye ku cyicaro gikuru cyayo mu Mujyi wa Kigali, hibukwa abahoze ari abakozi bayo 15 bishwe (…)
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko impamvu umuganda rusange wigijwe imbere ukaba ugiye gukorwa igihe udasanzwe ukorerwaho, ari ukugira ngo hatabarwe ibintu byinshi birimo kwangirika.
Ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri kigizwe n’abarimu 45, baje kwigisha Igifaransa.
Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge no kurengera umuguzi (RICA), kivuga ko abacuruzi bafite inshingano zo gukora neza batanga amakuru ku byo bacuruza, kugira ngo abaguzi babagana bagure ibifite ubuziranenge.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, cyerekanye imodoka y’uruganda rwa NBG Ltd yafatiwemo amakarito 500 y’imiheha ya pulasitiki.
Abanyeshuri bo ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu baravuga ko babangamirwa no kutagira aho bidagadurira hahagije. Ubusanzwe abana iyo bari ku ishuri uretse amasomo bakurikirana ariko bagira n’umwanya wo kuruhuka, akenshi bakawukoresha bakina imikino itandukanye, ituma barushaho (…)
Abagera kuri 66% by’abarangiza mu mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), bashobora kubona imirimo cyangwa bakayihangira mu mezi atandatu ya nyuma yo kurangiza amasomo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kivuga ko nta muntu n’umwe wemerewe kwamamaza imuti n’inyunganiramirire atabiherewe uburenganzira, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko imirenge ikora ku muhanda uhuza Akarere ka Bugesera, Nyanza na Ngoma, barishimira ko watumye barushaho guhahirana n’abaturanyi babo.
Abunganira Leta mu mategeko barasaba ko bajya bagenerwa igihembo (amafaranga y’ikurikirana rubanza) igihe batsinze urubanza, nk’uko bigenda ku bandi banyamategeko bigenga, bayagenerwa iyo batsinze imanza.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biratangaza ko hari amahirwe menshi atandukanye, mu kuba Perezida Kagame yarasuye ibihugu bya Jamaica na Barbados, nka bimwe mu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza uzwi nka Commonwealth.
Uburyo Stanislas Simugomwa wakoraga muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo yicwe, byatumye abura uko ahungira ahitwaga muri CND ariho hari hafi, biba ngombwa ko ajya i Kabgayi.
Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga y’ishuri ku biga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 30%, icyo cyemezo ngo kikaba kigomba gutangirana n’igihembwe cya gatatu, biteganyijwe ko kizatangira ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022.
Mu gihe harimo kwibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Urubyiruko n’Umuco hamwe n’Ibigo bya Leta bahuriye mu nyubako bakoreramo, bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, Polisi yafashe abagabo bane bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byifashishwa mu kubaka iminara y’itumanaho bifite agaciro ka Miliyoni 11.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), irasaba amahanga gufatanya n’u Rwanda mu guhana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abahanga mu bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bavuga ko ibitagikoreshwa iyo bibitswe cyangwa bikajugunywa ahatarabugenewe, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu cyangwa bikangiza ibidukikije muri rusange.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yasobanuye uko ubukana bw’amabwiriza ya Juvenal Habyarimana akiri Minisitiri w’Ingabo ari kimwe mu ntandaro za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyamategeko ba Leta barasabwa kurushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga, kugira ngo zibafashe kurushaho kunoza akazi kabo, hirindwa amakosa amwe n’amwe bashobora gukora bikaba byashora Leta mu manza.
Mu gihe mu Rwanda no ku Isi muri rusange hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo, Perezida Paul Kagana na Madamu we, Jeanette Kagame, bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banacana urumuri rw’icyizere.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye ibicuruzwa bitemewe byafashwe mu gihe cy’iminsi ibiri, birimo ibiribwa, ibinyobwa ndetse n’imiti, bifite agaciro ka 39.891.473 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe mu Rwanda bitegura gutangira kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), buratangaza ko abagera ku bihumbi 80 aribo bazafasha abashobora kugaragaraho ihungabana.
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, mu Rwanda hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu mashuri, rizafasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kwiga neza.