Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa cyenda, imodoka ebyiri zari ziparitse mu igaraje ry’uwitwa Mushimire riri i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, zahiye zirakongoka.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abifuza gukora ibizamini bibahesha impushya z’agateganyo, iza burundu n’izisumbuye zo gutwara ibinyabiziga bemerewe kwiyandikisha guhera kuri uyu wa Gatandatu.
Ubwo Guverineri John Rwangombwa yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, yakomoje no ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro kimaze iminsi, dore ko ari ikibazo cyatumye ubushobozi bwa bamwe bwo guhaha bugabanuka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaburiye Imiryango mpuzamahanga yohereje ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ko kutarwanya imitwe yose irimo uwa FDLR, ari ugukemura ikibazo mu buryo bw’igicagate(butuzuye).
Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK Insurance, BK Capital na BK TechHouse byatangaje inyungu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 43 na miliyoni 500 byabonye mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2022.
Abayobozi b’Urugaga rw’abikorera(PSF) mu Karere ka Musanze hamwe n’Umuyobozi wungirije w’ako karere, basuye zimwe mu nganda z’i Kigali n’i Bugesera, basanga hari byinshi bagomba guhahirana aho kwibanda ku bituruka hanze y’Igihugu. Perezida wa PSF mu Karere ka Musanze, Jean Habiyambere avuga ko batumizaga hanze ibikomoka ku (…)
Umuryango uteza imbere Sinema mu Rwanda, Mashariki Festival, watangiye amarushanwa y’Iserukiramuco mpuzamahanga ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, mu nyubako ya Kigali City Tower (KCT).
Umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2022 kuri uyu wa Gatandatu witabiriwe n’Abaminisitiri b’u Rwanda hamwe n’Abahagarariye ibihugu byabo bayobowe na Ambasade ya Congo Brazzaville mu Rwanda.
Abavandimwe batatu bamamaye kubera ibiganiro bagiye batanga mu bihe bitandukanye, bavuyemo umwe witwa Rudakubana Paul, akaba yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 afite imyaka 56 y’ubukure.
Uwitwa Ignatius Kabagambe aherutse gutangaza ku rubuga rwa Twitter ko Camera zipima umuvuduko zamutunguye atubahirije icyapa kimusaba kutarenza 60km/h, agacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50Frw.
Abakoresha umuhanda hafi y’ikiraro cya Nyabarongo gihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo batangiye kugira impungenge ko ubuhahirane no kugenderana byagorana, igihe cyose umuhanda wose wakomeza kwika.
Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) batangije umushinga wo gukusanya ibintu bikozwe muri pulasitike no kubinagura bigakorwamo ibindi bikoresho birimo iby’ubwubatsi.
Abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari bayobowe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço ku wa Gatatu bahuriye mu nama, bafata imyanzuro igamije kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu muganda ngarukakwezi wahariwe Urubyiruko mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, ab’i Kigali bateye ibiti bigera ku 5000 bizakumira isuri ku musozi wa Ryamakomari mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abantu kwirinda kujya ahantu hatera imyuzure mu gihe cy’imvura, cyane cyane mu bice byegereye ruhurura muri Kimisagara, Rwandex, mu Kanogo n’ahitwa ku Mukindo mu Gakiriro ka Gisozi.
Kubahoniyesu Theogène wigaga mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2017, avuga ko we na bagenzi be baguze imigabane y’agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 600Frw muri BK no muri Equity, hashize imyaka ibiri bagabana igishoro n’inyungu birenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900Frw.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko igihe abantu bamaze badakora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga (bafite impushya z’agateganyo) bazacyongererwa, bitewe n’impamvu zitabaturutseho z’uko muri Covid-19 ibi bizamini bitakozwe.
N’ubwo hari inyigo zigaragaza ko ibisiga by’imisambi bikundwa na ba mukerarugendo bikomeje kugabanuka cyane ku Isi, Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yo yagaragaje ko imisambi irimo kwiyongera cyane kuva mu myaka itandatu ishize.
Nyuma y’uko Umuryango w’Abayobozi bakuru (Unity Club), ufatiye imyanzuro irimo uwo kubuza abatujuje imyaka 21 kunywa inzoga, harimo kwigwa Itegeko ribigenga kandi rikumira ko inzoga zaboneka mu buryo bworoshye.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, yakiriye indahiro z’Abashinjacyaha 25 bo ku rwego rwisumbuye, urw’ibanze hamwe n’abagengwa n’amasezerano y’umurimo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera hamwe n’ubw’Ishuri ribanza rya Ngeruka, bashimira abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali kubera inkunga batanze yo kubaka icyumba cy’umukobwa cyatumye abana batongera gusiba ishuri.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ibizamini no Gutanga Impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryatangaje ko kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’agateganyo (permis provisoire) bizajya bikorwa mu mpera z’icyumweru guhera kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Perezida wa Angola, Manuel Gonçalves João Lourenço, akaba ari n’umuhuza mu biganiro bireba umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu mugoroba tariki ya 11 Ugushyingo 2022 ayoboye Inama y’Abaminisitiri irimo kwiga ku ngamba na Politiki zinyuranye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), SSP Réné Irere, yatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere ubukangurambaga bwiswe ’Gerayo Amahoro’, bugiye gutangira gukorwa hirya no hino mu Gihugu.
Umuryango witwa ‘Kina Rwanda’ ukangurira ababyeyi n’abarezi gukina n’abana, wasohoye igitabo kirimo imikino 21 abana n’ababyeyi bazajya basoma ku buntu, bagisanze mu masomero yose mu Gihugu.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), rwujuje Ishuri ry’Imyuga yo kudoda no gusudira mu cyari Gereza ya Rilima mu Karere ka Bugesera, muri gahunda yo gufasha abarangiza ibihano kubona akazi ubwo bazaba bafunguwe.
Umuyobozi Nshingwabikorwa (DEA) w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, arizeza ko umubyigano w’ibinyabiziga muri Remera-Giporoso kugera i Kanombe uzagabanuka, ubwo umuhanda wo muri Niboye uzaba urangije gukorwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bukomeje kwigisha no kugira inama abo mu muryango wa Hakizimana Innocent barimo na nyina, bakaba bari batuye mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera. Abo muri uyu muryango bamaze igihe kirekire basembera nyuma y’uko inzu babagamo itejwe cyamunara, bakanga kwemera (…)
Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Raporo y’umwaka wa 2021/2022 ivuga ko abakozi mu nzego z’ibanze badafata neza ababagana, harimo no kubabwira nabi.