Fidel Rwigamba wari Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gashyantare 2023 azize uburwayi.
Ikigo cy’imari cyitwa Jali Finance kivuga ko gifite gahunda yo gukura mu bukene abanyarwanda barenga ibihumbi 10. Ngo ku ikubitiro, iki kigo cyiteguye gufasha urubyiruko rurenga ibihumbi 2000 ruri mu bushomeri, kubona moto zikoreshwa n’amashanyarazi.
Koperative ADARWA ikora ikanacuruza ibikomoka ku mbaho n’ibyuma mu Gakiriro ka Gisozi, ivuga ko itaramenya icyateye inkongi mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2023, n’ubwo impamvu ikekwa ikomeje kuba umuriro w’amashanyarazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Enabel), barasaba abaturage baganaga ibitaro n’ibigo Nderabuzima biri kure y’aho batuye, guhinira hafi kuko begerejwe ubuvuzi.
Umubyeyi ufite umwana wavukanye ikibazo cy’amara n’impyiko biri hanze arasaba abagiraneza kumuha intwererano ishobora kuba ari iya nyuma, kugira ngo abone amafaranga y’urugendo n’ibizabatunga mu gihe yitegura gusubira kumuvuza mu Buhinde.
Ikigo ‘Construck’ gishamikiye kuri sosiyete ya NPD (imwe mu bigize Crystal Ventures) cyamurikiye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’Umujyi wa Kigali, imashini 31 n’imodoka 30 zifashishwa mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) hamwe n’Umujyi wa Kigali, byaburiye ibigo by’abikorera ko bizahanirwa kudaha abakozi babyo ibyo bemererwa n’amategeko.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu birindwi bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yategetse impande zose zishyamiranye mu Burasirazuba bwa Congo (DRC), guhagarika imirwano byihuse hagatangira ibiganiro.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, General James Kabarebe yasobanuye uburyo barwanye n’intare bari mu gihe kibi cyo kwirukanwa na Leta ya Uganda, bagera mu Rwanda na rwo rukabihakana.
Hashize amezi make BK itangije ubwoko bushya bw’ inguzanyo yise ‘Home Equity loan’, aho abakiliya b’iyi banki bashobora guhabwa amafaranga yo gukoresha ibintu bitandukanye nko kuvugurura inzu no kugura ibinyabiziga.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yasubije Urubyiruko rwamusabye kugira icyo u Rwanda rukora kugira ngo ruhagarike ubwicanyi bubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bivugwa ko ari Jenoside.
Abaturage b’Akarere ka Kicukiro bizihije Umunsi w’Intwari bataha ibikorwa bitandukanye bikoreye, birimo imihanda, amarerero n’uturima tw’imboga.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) cyatangaje Iteganyagihe ry’ukwezi kwa Gashyantare 2023 gutangira kuri uyu wa Gatatu, rigaragaza ko mu Rwanda hazagwa imvura nk’isanzwe igwa mu mezi ya Gashyantare.
Icyegeranyo cya 2022 cy’Umuryango Transparency International (Corruption Perceptions Index/CPI) cyahaye u Rwanda amanota 51% ku Isi mu bijyanye no kutagira ruswa, mu gihe muri 2018 rwari rwagize 56. U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 54 mu bihugu 180 byakorewemo ubwo bushakashatsi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya barimo Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Aya ni amagambo atangira ikiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, asobanura iby’umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utifashe neza biturutse ahanini ku mutwe wa M23.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubumenyi bw’Isanzure (NASA), kivuga ko cyabonye ishusho idasanzwe ku mubumbe wa Mars, imeze nk’uko umuntu yashushanya inyamaswa y’ikirura (bear).
Ihuriro ry’agize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira no kurwanya Ruswa (APNAC-RWANDA), rivuga ko abantu bafite imitungo ariko batayiyandikishaho barimo gushakirwa ibihano.
Umuryango ’Ripple Effect’ (wahoze witwa Send a Cow) wemereye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ko uzavana mu bukene abarenga 750,000 bo mu turere 16 kugeza mu mwaka wa 2030.
BK Group yatangije Umuryango witwa BK Foundation uteza imbere imibereho myiza, ukaba ugiye kongerera imbaraga gahunda zari zisanzwe zunganira Leta mu bijyanye n’Uburezi, Guhanga udushya no Kubungabunga ibidukikije.
U Rwanda rwatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 (saa kumi n’imwe n’iminota itatu), indege y’intambara ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yongeye kuvogera ikirere cyarwo, hanyuma iraraswa.
Arikiyepisikopi w’Umujyi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda hamwe n’inshuti n’abavandimwe ba Prof Kalisa Mbanda, watabarutse ku itariki 13 Mutarama 2023, bamushimira kuba agiye Kiliziya yubakaga y’i Mugote i Rutongo muri Rulindo, imaze gusakarwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana, asigiye abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) umurage wo kumenya ibyatsi byose bibaho ku Isi, ndetse no kubibyaza umusaruro.
Umushinga Green Gicumbi w’Ikigega cya Leta cy’Ibidukikije (FONERWA), uratanga icyizere ko mu myaka icyenda iri imbere, muri ako Karere hazaba hamaze kuboneka ibiti byavamo imbaho n’amapoto y’amashanyarazi, nyuma yo gusazura hegitare zirenga 1700 z’amashyamba y’Abaturage.
Ntabwo bikunze kugaragara ko muri korari z’iki gihe haboneka ibicurangisho bya gakondo birimo ibyitwa ipendo n’igondera, ariko muri korali yitwa Impanda y’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda barabikoresha.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na bamwe mu baturage bawo, bavuga ko indabo zikwiye gusimbuzwa imboga n’imbuto mu ngo, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Umushinga ’Green Gicumbi’ w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA) werekanye imidugudu ifite imisarani itanga ifumbire, hamwe n’ibigega byo mu butaka bifatirwamo amazi y’imvura yose akavomwa nk’ava mu isoko.
Umushinga ’Green Gicumbi’ ukorera muri ako Karere uvuga ko Leta n’abaturage batakomeza guhomba icyayi cyahingwaga mu kibaya cya Mulindi kubera imyuzure, ukaba urimo gufasha abagihinga ku misozi.
Amakoperative afashwa n’Umushinga ’Green Gicumbi’ ategereje umusaruro uhagije w’ibirayi, ibishyimbo n’ingano, ushobora kuziba icyuho cy’uwaturukaga ahandi mu Gihugu no hanze yacyo muri Uganda.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bafite imishinga myiza yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bagiye guhabwa Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 700 bitarenze Werurwe 2023.