Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko ubushyuhe bukabije bumazeho iminsi cyane cyane i Kigali, bwatewe n’uko hashize iminsi haka izuba ryinshi kandi nta mvura igwa.
Ku Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Yvonne Idamange Iryamugwiza kongererwa igihano yakatiwe muri 2021, kuva ku myaka 15 kugera kuri 21 bitewe n’ibyaha akurikiranyweho.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), Aimable Gahigi avuga ko n’ubwo ibice bimwe by’Igihugu bimaze iminsi byakamo izuba rikabije, imvura y’itumba igiye kuhagaruka.
Bamwe mu Banyarwanda b’Abametisi (bavutse ku banyamahanga b’uruhu rwera), bavuga ko imibereho mibi y’abana bavuka muri ubu buryo yatumye bashinga imiryango ikora ubuvugizi, ku buryo nabo babona uburenganzira bwabo, harimo kumenya aho ba se baherereye.
Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika (Africa CDC), cyashyizeho ingamba zigamije impinduramatwara mu buzima, aho gisaba abafite ikoranabuhanga bose kwitabira iyo gahunda.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye(Village Urugwiro) intumwa z’i Burundi ziyobowe na Minisitiri waho ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Uwitwa Mageza Esdras utuye mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Bukomane, Umudugudu wa Gakire, aratabariza umwana we witwa Uwimpuhwe Alice uhora avuzwa indwara idasanzwe yitwa Vitiligo.
Inzobere mu buvuzi bw’amatwi ziragira inama abantu kwirinda umuziki ukabije no kwirinda gukoresha akantu k’ipamba kitwa ‘tige coton’ imbere cyane mu gutwi mu kwivanamo ubukurugutwi, kuko ngo kabutsindagira mu matwi akaziba.
Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) izakira Inama mpuzamahanga izaganira kuri byinshi birimo itangwa ry’umubiri (ku bushake) kugira ngo ukurweho ingingo zihabwa abandi bazikeneye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahumurije abafite impungenge cyangwa ubwoba bw’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatera u Rwanda, akavuga ko bakwiye kuryama bagasinzira.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje Iteganyagihe ry’igice cya mbere cy’uku kwezi kwa Werurwe 2023, rigaragaza ko hamwe na hamwe mu Gihugu hazagwa imvura irengeje impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe.
Imodoka y’ivatiri ifite pulaki nimero RAD 271C, yakoze impanuka yo kubirinduka ivuye guhaha mu isoko ryagenewe abashinzwe Umutekano (Army Shop), riri hafi y’Icyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ihitana umunyeshuri umwe, mugenzi we arakomereka.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko ibiciro by’ibiribwa byatangiye kugenda bimanuka bihereye ku bigori, byavuye ku mafaranga 800Frw ku kilo ubu bikaba bigeze kuri 400Frw ku kilo.
Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rishima ko imyanzuro y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yatangiye gushyirwa mu bikorwa, ariko ikavuga ko yashyize ubwirinzi bukomeye ku mupaka Igihugu gihana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu mwaka ushize wa 2022, rigaragaza ko Abaturarwanda kuri ubu barenze miliyoni 13 n’ibihumbi 200. Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 mu Nama (…)
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 itangira kuri uyu wa Mbere, ikurikira iheruka kuba mu mwaka wa 2019 yari yafatiwemo imyanzuro 12, harimo uwari ugamije kwimura abatuye ahabateza ibyago no kubatuza ahantu heza.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) kivuga ko imvura y’Itumba izagwa mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2023, muri rusange izaba ihagije ariko ikaba ifite icyerekezo cyo kuba nke ugendeye ku bihe by’Itumba byashize.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) hamwe n’umufatanyabikorwa witwa ’Akazi Kanoze Access’, bavuga ko abagana ibigo by’urubyiruko ari abashomeri badatinda kubuvamo iyo bahuguwe.
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatanze ubutumwa burimo kubuza ingendo z’ingurube n’ibizikomokaho biva mu mirenge imwe y’Akarere ka Musanze, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara ya Ruje y’ingurube yahagaragaye.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) kivuga ko iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2023(kuva tariki 21-28) kigiye kubonekamo imvura iruta isanzwe igwa mu mezi ya Gashyantare.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, biyemeje kongera abahinzi b’ibihumyo no gukangurira Abaturarwanda kubirya (kubifungura), mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Umuyobozi wungirije w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Bo Li yaraye aganiriye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ku buryo imishinga y’Ibidukikije ifasha u Rwanda kubaka ubudahangwa ku mihindagurikire y’ibihe izatezwa imbere.
Ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu z’Umuguzi (ADECOR), rivuga ko kuba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yarazamuye inyungu fatizo kugera kuri 7%, bishobora guteza ibihombo abacuruzi n’amabanki.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, yibutsa ko mbere yo gutumiza ibinyabiziga bishya hanze (by’umwihariko amakamyo), hagomba kubanza kuza icyo kugeragerezwaho ko gishoboye imisozi y’u Rwanda.
Intore z’Inkomezabigwi (zirangije ayisumbuye) mu Murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro zamurikiye ubuyobozi bw’Akarere urubuga abitabira urugerero biyandikamo rukanatanga raporo z’ibikorwa byabo byose.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse inzego zose z’Itorero Ebenezer Rwanda, kubera ibibazo bijyanye n’ubuyobozi ndetse n’imikoreshereze y’umutungo bitavugwaho rumwe mu barigize.
Ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence/AI) ryitwa ChatGPT (Chat Generative Pre-trained Transformer) riravugwaho kuzatwara imirimo y’ubwoko butandukanye, harimo n’ubwarimu.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo, itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, kuva kuri 6.5% kugera kuri 7%.
N’ubwo nta kazi umuntu apfa kubona muri iki gihe atararangije nibura imyaka 12 mu ishuri, kuba umuyobozi w’Umudugudu, umujyanama w’Ubuzima, umuhinzi cyangwa umworozi ushoboye ntibigombera kumara iyo myaka yose wiga.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zahagaze mu mupaka w’Ibihugu byombi zikarasa ku Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka(Border Post) by’u Rwanda mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.