Abatuye mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bemeza ko habarurirwa amatorero agera ku 10, bakemeza ko abenshi bishakira amaramuko.
Abana basengera mu Itorero Ryera Bethesda riri mu Mujyi wa Kigali, bagaragariza ababyeyi ko guta inshingano birimo guteza abana kuraruka.
Umuryango w’abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga (RECOPDO), usaba abanyamuryango n’inzego zose guharanira kwigenga kw’abafite ubumuga.
U Rwanda rwakiriye inguzanyo ya miliyoni 15 z’amadolari (USD), yatanzwe n’Ikigega cya Arabiya Sawudite gishinzwe iterambere(SFD), yo kubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo.
Mu ijoro rya Noheli, Polisi yafashe urubyiruko 18 rutaruzuza imyaka y’ubukure hamwe n’ababajyanye mu tubari ndetse na ba nyiratwo umunani.
Umwaka wa 2015 urangiye habaye impinduka zijyanye n’ubukungu mu Rwanda, ariko impuguke zekemeza ko hari icyizere ko butazahungabana cyane.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yijeje ko ibinengwa ku Rwanda bizakosorwa, ku buryo ngo inama y’Umushyikirano itaha izagaragaza impinduka nyinshi.
Minisiteri y’Imari n’Igendamigambi iratangaza ko Leta ifite gahunda yo kubakira icyarimwe imijyi itandatu y’icyitegererezo mu Rwanda.
Inzego za Leta na bamwe mu bafatanyabikorwa bitabiriye Inama ya 13 y’Umushyikirano barizeza gukaza ingamba zikumira icuruzwa ry’abantu.
Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yatangaje ko kuba Abanyarwanda 90% batarazigamiye izabukuru, icumbi n’uburezi bw’abana ari ikibazo gikomeye.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika, baje kwigira kuri Perezida Kagame n’ibyo yagejeje ku Banyarwanda nk’Umukuru w’Igihugu.
Inama y’Umushyikirano yashimye uburyo amashuri n’amavuriro byegerejwe abaturage, ariko abayikurikiranye basabye kunoza ireme ry’uburezi no guhashya indwara ya Malariya.
Ministiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yagaragaje uburyo imikerereze y’Abanyarwanda yahindutse, ku buryo byabahesheje kugira uruhare mu bikorerwa ku isi hose.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko igihe cyo guhererekanya inshingano z’ubuyobozi bw ’Igihugu nikigera bizakorwa neza mu mutuzo nk’uko Abanyarwanda babyizeye.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu bitangaza ko imyanzuro ingana na 85% y’Umushyikirano w’umwaka ushize wa 2014, yashyizwe mu bikorwa kurenza 80%.
Perezida Kagame n’abandi bayobozi, basobanuriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Stanford muri Amerika, akamaro ka Referandumu n’ejo hazaza h’u Rwanda.
Abanyarwamagana batoye YEGO kuri 99.78% baba aba mbere mu turere 27 tumaze gutangazwa ibyavuye mu matora ya Referandumu yo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015, ndetse batambuka kuri Kayonza yari iyoboye uturere 19 twari twatangajwe mbere.
Imibare y’agateganyo imaze kuboneka mu turere tw’u Rwanda itangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iragaragaza ko Akarere ka Kayonza kaza ku isonga mu turere tumaze gutangazwa, aho abatoye YEGO basaga 99%.
Bamwe mu bitabiriye itora rya referandumu mu Mujyi wa Kigali bavuze ko batoye “Yego” kuko bafitiye icyizere Perezida Paul Kagame cy’uko aziyamamaza.
Ingabo z’u Rwanda zatahutse kuri uyu wa kane zivuye i Darfur, zishimiye ibikorwa birenze kurinda umutekano w’abasivili zahakoreye
Leta y’u Bubiligi bwahaye u Rwanda miliyari 10.3Frw, azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi mu ngo 6,873. Aya mafaranga ni inyongera kuri miliyoni 55€ yatanzwe n’u Bubiligi mu bijyanye n’ingufu kuva mu 2011, bitewe n’uko ibihugu byombi byahise bitangiza umushinga wo guteza imbere ingufu zikomoka ku mashyuza.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali na Ministeri y’uburezi, bwasabye 139 bahawe impamyabushobozi, gukomeza kwiga kugira ngo babone imirimo.
Ukozehasi Jean Nepo utuye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Jali, yirirwa acuruza anahetse umwana avuga ko umugore yamutanye.
Leta yahembye urubyiruko rwakoze programu za telefone zifasha abaturage gutanga ibirego, iyo batanyuzwe na servisi bahabwa mu nzego z’ibanze.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo n’abiga mu ishuri rya Gikomero, barizeza kuzamuka kw’ireme ry’uburezi nyuma yo guhabwa inkunga irimo za mudasobwa.
Polisi y’Igihugu yerekanye ibicuruzwa byiganjemo amavuta yo kwisiga bifite agaciro ka miliyoni 14.5Frw, byambuwe abacuruzi muri uyu mwaka wa 2015.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame basabye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Umuryango Imbuto Foundation, kwifashisha amahirwe rufite, rugahindura abandi.
Ibihugu bya Tanzania, Kongo Kinshasa, Burundi, Ethiopia na Djibouti biteraniye mu Rwanda, aho bisuzuma aho imirimo y’umuhora wa ruguru igeze.
Urwego rw’Umuvunyi n’abafatanyabikorwa, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2015 , mu Munsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa, basanze ibitera ruswa cyangwa ibihamya ko iriho bikomeje kwiyongera.
Iyo igihugu gituwe n’umubare munini w’abagore ariko ubuyobozi bukiharirwa n’abagabo, demokarasi ngo iba irwaye, nk’uko Inama nyafurika ku miyoborere yabigaragaje.