Leta y’u Bubiligi bwahaye u Rwanda miliyari 10.3Frw, azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi mu ngo 6,873. Aya mafaranga ni inyongera kuri miliyoni 55€ yatanzwe n’u Bubiligi mu bijyanye n’ingufu kuva mu 2011, bitewe n’uko ibihugu byombi byahise bitangiza umushinga wo guteza imbere ingufu zikomoka ku mashyuza.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali na Ministeri y’uburezi, bwasabye 139 bahawe impamyabushobozi, gukomeza kwiga kugira ngo babone imirimo.
Ukozehasi Jean Nepo utuye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Jali, yirirwa acuruza anahetse umwana avuga ko umugore yamutanye.
Leta yahembye urubyiruko rwakoze programu za telefone zifasha abaturage gutanga ibirego, iyo batanyuzwe na servisi bahabwa mu nzego z’ibanze.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo n’abiga mu ishuri rya Gikomero, barizeza kuzamuka kw’ireme ry’uburezi nyuma yo guhabwa inkunga irimo za mudasobwa.
Polisi y’Igihugu yerekanye ibicuruzwa byiganjemo amavuta yo kwisiga bifite agaciro ka miliyoni 14.5Frw, byambuwe abacuruzi muri uyu mwaka wa 2015.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame basabye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Umuryango Imbuto Foundation, kwifashisha amahirwe rufite, rugahindura abandi.
Ibihugu bya Tanzania, Kongo Kinshasa, Burundi, Ethiopia na Djibouti biteraniye mu Rwanda, aho bisuzuma aho imirimo y’umuhora wa ruguru igeze.
Urwego rw’Umuvunyi n’abafatanyabikorwa, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2015 , mu Munsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa, basanze ibitera ruswa cyangwa ibihamya ko iriho bikomeje kwiyongera.
Iyo igihugu gituwe n’umubare munini w’abagore ariko ubuyobozi bukiharirwa n’abagabo, demokarasi ngo iba irwaye, nk’uko Inama nyafurika ku miyoborere yabigaragaje.
Abaministiri b’imari b’ibihugu binyurwamo n’Umuhora wa ruguru (Northern Corridor), bazagaragariza abakuru b’ibihugu aho imishinga y’ibikorwa remezo byayo igeze ku wa kane 10 Ukuboza 2015.
Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe (AUC) irasaba ibihugu byigize umugabane w’Afurika gufatira urugero ku Rwanda mu gushyira abagore muri politiki.
Abagize Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya baravuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside mu Rwanda, bigiye kubafasha guhozaho mu kuyikumira.
Impuguke ziteraniye mu rwanda ziga ku kibazo cy’ubucye bw’urubyiruko muri politiki, ziratangaza ko zizafata imyanzuro ijyanye n’uburyo umubare warwo wazamuka.
Ministeri y’ubutabera (MINIJUST), iratangaza ko leta icunze neza imitungo yasizwe na beneyo kandi bakaba bayisubizwa mu gihe baramuka babonetse.
Ababaruramari 922 mu gihugu hose bari gukora ibizamini, bibashoboza kuba abanyamwuga no kwirinda ibihombo mu bigo bakorera.
Abagize komite nyobozi y’Ihuriro ry’abana mu gihugu batangiye gutorwa, barizeza ko ibibazo birimo kutiga n’ibiyobyabwenge, bazabigeza ku babishinzwe.