Abashoramari mu buhinzi basaba koroherezwa gukorera ubushakashatsi bw’imbuto mu Rwanda, kugira ngo batinyuke gukora ubuhinzi bw’umwuga buvamo ibiribwa bihagije abenegihugu.
Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR) risaba abanyamuryango baryo kumenyesha abasaba inguzanyo, amafaranga arenga ku nyungu yakwa ku nguzanyo.
Ikigo Nyafurika giteza imbere abakoresha ikoranabuhanga, kirahamagarira umuntu wese ubyifuza kwiyandikisha akajya yiga yifashishije ikoranabuhanga kugira ngo abashe kubona abakazi.
Hari abagenzi basaba Polisi kuneka aho abashoferi banywera inzoga n’ibindi biyobyabwenge, kuko ngo ari byo bibateza gukora impanuka.
Umufundi yiyemeje ko amafaranga ahembwa agomba kuyubakisha amashuri no kwigisha abana bakennye, kugira ngo afashe Leta kugabanya ubucucike mu mashuri.
Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko harimo gutorwa itegeko ribuza abantu bagenda nabi mu mihanda gutwara ibinyabiziga.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza avuga ko abatekerezaga guhungabanya umutekano mu karere ka Nyaruguru barotaga.
Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) hamwe n’abatunganya imibavu mu bimera, barahamagarira Abanyarwanda guhinga ibyatsi bihumura.
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase asaba inzego z’ibanze kugaragariza abaturage uburyo ibyifuzo batanze byashyizwe mu bikorwa.
Bamwe mu batuye akarere ka Gicumbi basabye ko abasore bavugirwa kugira ngo babone ubushobozi bwo kubaka amazu, bityo babashe kurongora abakobwa baheze ku ishyiga.
Umushakashatsi ku mibanire y’Abanyarwanda, Lt Col Nyirimanzi aravuga ko hari abitwikiye mu nzu muri 2017, kubera kumva uburinganire n’ubwuzuzanye nabi.
Umwanditsi w’ibitabo by’amateka ya Jenoside Innocent Nzeyimana avuga ko iby’Abahutu n’Abatutsi byahinduye inyito kugira ngo abantu batamenya ko amoko akiri mu Banyarwanda.
Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) isaba ubufatanye bw’imiryango itagengwa na Leta ikorera mu gihugu gufasha ingo zirenga inihumbi 154 kuva mu bukene.
Nyuma y’ubushakashatsi bwa Sosiyete Sivile, Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM),iy’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), hamwe n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ziravuga ko inyungu z’umuhinzi-mworozi zigiye kwitabwaho.
Bamwe mu batuye umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, n’ubwo ari mu murwa mukuru w’Igihugu, baravuga ko batigeze babona Itangazamakuru mu mateka yabo kugeza muri uyu mwaka wa 2018. Bakavuga ko hari ibibazo abayobozi b’inzego z’ibanze batabakemurira, bitewe n’uko itangazamakuru ngo ritababa hafi kugira ngo (...)
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ivuga ko ifatanije n’izindi nzego, irimo gutegura Inama y’Abaminisitiri isuzuma mu buryo bwimbitse ikibazo cy’imyuzure n’impamvu zose zigitera.
Ubuyobozi bw’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge bwemeranijwe n’abanyamuryango bahagarariye ibigo bitandukanye, guha abaturage serivisi zujuje ibisabwa.
Ibigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu bigomba kuba byateye ibiti birenga miliyoni umunani bitarenze umwaka wa 2030.
Bamwe mu bagenzi mu mujyi wa Kigali barinubira ko kugenda bahagaze kandi babyiganira mu modoka zahimbwe izina rya “shirumuteto” bibabangamiye.
Ministiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente yemeranijwe n’Abashinjacyaha barahiye kuri uyu wa gatatu, ko bagomba kurwanya by’umwihariko ibiyobyabwenge n’abanyereza umutungo wa Leta.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yasabye Inteko gutora Itegeko rishyiraho Ikigega giha abanyamakuru ubushobozi bwo kugera hose mu baturage.
Ministeri y’Ubutabera(MINIJUST) hamwe n’izindi nzego ziyishamikiyeho, basaba abaturage b’Akarere ka Gicumbi kureka ibyaha byiganjemo ibiyobyabwenge, baba batabiretse bagafungwa burundu.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko bishoboka ko mu 2030 izaba ishobora guhaza abaturage bose, nubwo abashonje barushaho kwiyongera.
Uwahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka avuga ko asigiye umusimbuye, Mme Hakuziyaremye Soraya ibikorwa by’igihe kirekire yari yamaze kwiyemeza.
Mu ihererekanyabubasha hagati ya Kaboneka Francis wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Prof Shyaka Anastase wahaye kuyobora iyi minisiteri, Kaboneka yasabye umusimbuye, guha abaturage agaciro.
Imisozi igizwe n’amabuye mu Karere ka Kirehe igaragarira abahatuye nk’amwe mu mahirwe Leta ishobora gufatanya nabo kubyaza umusaruro.
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruliba mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, barashinja ubuyobozi kunyereza amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (mituweri).
Urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana muri Nyarugenge, rwakomye akaruru k’ibyishimo nyuma yo kumva ko rutazahanirwa gukora ubusambanyi.
Umukingo uri hejuru y’ikibanza cyarimo kubakwa mu Mujyi rwagati wa Kigali iruhande rw’inyubako yitwa Centenary House, wagwiriye abantu bane barimo basiza.
Ministeri y’ubutabera (MINIJUST) hamwe n’ubuyobozi bw’uturere, baringingira abaturanyi b’imitungo yasizwe na beneyo kuyicunga, kuko ngo imyinshi itagitanga umusaruro.