Mu karere ka Huye hari kubera imikino ibanziriza isiganwa rya Huye Half Marathon rizaba mu mpera z’iki cyumweru, hakaba ahamaze kumenyekana amakipe azakina imikino ya nyuma (Finals)
Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota atandatu
Mu mikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali, Gasogi itsindwa na Marines.
Umunya-Senegal Sadio Mané yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika, mu birori byabereye mu Misiri.
Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka, aho yasinyishije abakinnyi babiri barimo Habamaho Vincent ndetse na rutahizamu ukomoka muri Cameroun
Mu mikino itarimo umupira w’amaguru, bimwe mu byavuzwe cyane 2019 harimo itahwa rya Kigali Arena, Patriots yitwaye neza ku rwego mpuzamahanga, ndetse na Merhawi Kudus wanikiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda
Rayon Sports itsindiye Gasogi United igitego 1-0 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest
Mu mikino y’umunsi wa 16 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR na AS Kigali zaguye miswi, Bugesera na Mukura zibona atatu
Umwaka wa 2019 ugeze ku musozo, ni umwaka waranzwe n’intsinzi ku ikipe y’igihugu Amavubi, ihinduranya ry’abakinnyi hagati ya APR FC na Rayon Sports, amasezerano y’u Rwanda na Paris Saint-Germain, n’ibindi.
Rayon Sports na Mukura zanganyije igitego 1-1 w’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umukino wabereye mu karere ka Nyanza.
Nyuma yo gutsindwa na mukeba ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatandatu, umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza ahise asezererwa
Mu matora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare yabaye kuri iki Cyumweru, Murenzi Abdallah ni we utorewe kuba Perezida mu gihe cy’imyaka ibiri
Ikipe ya APR Fc yihereranye Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino usoza imikino ibanza wabereye kuri Stade Amahoro
Rutahizamu wa Rayon Sports Bizimana Yannick, ni we watowe nk’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa 11 muri Rayon Sports
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemerera amakipe arindwi yari yangiwe kwitabira shampiyona kuzakina iy’uyu mwaka, ariko amenyeshwa ko atemerewe kuzamuka
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugeza ikirego muri Ferwafa, ishinja AS Kigali gusinyisha umukinnyi uyifitiye amasezerano
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Hakizimana Adolphe wakiniraga Isonga Football Academy
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda habaye imikino itandukanye, aho mu mupira w’amaguru APR FC ikomeje kuyobora urutonde, naho muri Handball Police yegukanye irushanwa mpuzamahanga
Mu isiganwa rizwi nka Rwanda Cycling Cup ryari rimaze amezi atanu rikinwa, ryasojwe ritwawe na Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Cup
Rutahizamu ukomoka muri Guinea wakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Korea, yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports
Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona irakomeza ku munsi wa 13, aho ikipe ya Gasogi ikina na APR FC idafite abakinnyi bane isanzwe igenderaho
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro harakinwa umukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’I Burasirazuba no hagati (ECAHF)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko amasezerano y’imyaka itatu rwasinyanye na Paris Saint-Germain azabyara inyungu mu ngeri zitandukanye
Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wasozaga indi, Rayon Sports yaguye miswi na Police Fc kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abakinnyi 25 batarengeje imyaka 15, bakomeje imyitozo yo kwitegura guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba muri 2021.
Nyuma y’imikoranire y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, ubu hagiye gukurikiraho ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu.
Umusifuzi Umutoni Aline wasifuye umukino wahuje ikipe ya Gasogi na Gicumbi ku munsi wa 10 wa shampiyona, yahagaritswe ukwezi adasifura imikino ya shampiyona.
Irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati muri Handball (ECAHF), APR na Gicumbi zatsinze imikino ya mbere
Mu mukino umaze imyaka myinshi urangwa no guhangana mu kibuga ndetse no hanze mu bafana, Rayon Sports yatsinze Kiyovu igitego 1-0
Mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyo ku munota wa nyuma