Ikipe ya Rayon Sports nayo yamaze kugera muri 1/4, nyuma yo gutsinda Atlabara yo muri Sudani y’Amajyepfo ibitego 2-0.
Ikipe ya APR FC yageze muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup, nyuma yo gutsinda Green Eagles igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya mbere, Rayon Sports itangiye itsinda Tout Puissant Mazembe kuri Stade Amahoro.
Imyaka ibaye 25 ishize nyuma y’aho ingabo zahoze ari iza RPA zibohoreje u Rwanda zigahagarika jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni.Nyuma urugamba rwo kwibohora rwakomereje mu bikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu.
Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi batanu baheruka gutandukana n’ikipe ya APR FC
Ikipe ya APR FC imaze gusezerera abakinnyi 16 barimo kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste na Nshuti Dominique Savio bavuga ko badatanga umusaruro
Ikipe ya Etincelles yo mu karere ka Rubavu, ikomeje kwiyubaka aho yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda
Kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangazwaga amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2019, ikipe ya Rayon Sports na TP Mazembe zisanze mu itsinda rya mbere
Ikipe ya Rayon Sports imaze gusinyisha Ciiza Hussein wakinaga hagati mu ikipe ya Mukura, akaba asinye imyaka ibiri
Mu karere ka Huye na Gisagara hagiye kongera kubera isiganwa ry’amamodoka rizwi Huye Rally, rikaza rinarimo isiganwa ry’utumodoka duto tutamenyerewe mu Rwanda.
Amakipe 13 arimo abiri yo mu Rwanda, ndetse na TP Mazembe yo muri DR Congo, yemeje ko azitabira CECAFA izabera mu Rwanda Kuva tariki 07 kugeza tariki 21 Nyakanga 2019.
Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali ndetse na Kiyovu Sports zandikiye Umujyi wa Kigali, zibasaba ko babahuza bakaba ikipe imwe y’Umujyi wa Kigali.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye, harabera irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu, bamaze gushyikirizwa amabaruwa abemerera kujya mu makipe bifuza.
Rutahizamu w’Umunyarwanda Meddie Kagere yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Simba Sc yo muri Tanzania.
Mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup azabera mu Rwanda uyu mwaka, ikipe ya Zesco United na TP Mazembe ni amwe mu mazina akomeye ategerejwe mu Rwanda
Mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru "Kigali International Peace Marathon", abanya-Kenya ni bo bihariye imyanya ya mbere
Ikipe ya Rayon Sports yaraye imurikiwe amacumbi yubakiwe n’umuterankunga wayo Skol. amacumbi ashobora kwakira abakinnyi 40
Myugariro Usengimana Faustin umaze iminsi akina mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia, ari mu biganiro n’ikipe ya Nkana Fc ashobora guhita yerekezamo mu minsi mike iri imbere
Mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kane, APR yatsinzwe na AS Kigali, naho Rayon Sports itsindira Marines i Rubavu
Mu mikino ya 1/8 ibanza mu gikombe cy’Amahoro, ikipe ya Mukura yatsindiwe iwayo, naho Intare zitsindira Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Kuri uyu wa Gatatu Igikombe cy’Amahoro mu mikino ya 1/8 ibanza, aho APR izahura na AS Kigali, naho ikipe ya Rayon Sports ikazakina na Marines kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Kuri uyu wa mbere mu Rwanda haraye hatangiye irushanwa rihuza amakipe y’abatarengeje imyaka 16, ihuza ibihugu by’akarere ka gatanu mu mukino wa Basketball
Nyuma yo guhagarika umutoza Nduhirabandi Abdulkarim Coka, ikipe ya Etincelles yamaze kumusimbuza Seninga Innocent wigeze no kuyitoza.
Imikino ihuza imirenge yose yo mu gihugu yari imaze amezi iba mu gihugu cyose, isojwe umurenge wa Gihango wo mu karere ka Rutsiro ari wo wegukanye igikombe mu mupira w’amaguru
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sitasiyo ya Lisansi na Mazutu yitwa Mogas, aho bigiye kwinjiriza amafaranga Rayon Sports
Muri Tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, APR yatomboye AS Kigali, mu gihe Rayon Sports yatomboye Marines FC.
Ikipe ya Simba yo muri Tanzania yamaze gutangaza ko itazitabira amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup azabera mu Rwanda kuva mu kwezi gutaha
Myugariro Iragire Saidi wari umaze imyaka ibiri akinira Mukura, amaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.
Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) Ahmad Ahmad, yatawe muri yombi i Paris mu Bufaransa ashinzjwa ibyaha bifitanye isano na ruswa