Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports Mugheni Kakule Fabrice, arahakana amakuru avuga ko yaba agiye kwerekeza muri Yanga yo muri Tanzania
Ikipe ya Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, yashyizeho akanama ngishwanama kagiye gufasha ubuyobozi bwa Rayon Sports muri ibi bihe bya COVID-19.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yahagaritswe amezi atandatu atagaragara mu bikorwa byose bya siporo.
Ikipe ya Gasogi United yamaze kongerera amasezerano y’imyaka umunya-Liberia Herron Berrian waje muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.
Inama nyunguranabitekerezo yahuzaga amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yemeje ko ikipe ya APR FC igomba guhabwa igikombe cya shampiyona
Shampiyona y’u Budage yari yarahagaritswe na COVID-19 igiye gusubukurwa mu cyumweru gitaha, imikino yose ikazerekanwa kuri StarTimes gusa.
Rutahizamu w’Amavubi na Petro Atletico de Luanda, avuga ko umwaka wa mbere muri Shampiyona ya Angola, ariko yiteguye kugira umwaka mwiza uzakurikira
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 25 barimo abageragezaga kurenga ku mabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, avuga ko ingendo ziva mu ntara zijya mu yindi, iziva mu Mujyi wa Kigali zijya mu ntara ndetse n’iziva mu ntara zijya muri Kigali zitemewe.
Mu nama yahuje amashyirahamwe y’imikino yose yo mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yafashe ingamba zijyanye n’imyitozo rusange ndetse n’amarushanwa.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi Tuyisenge Jacques, yavuze ku mpamvu abakinnyi b’abanyarwanda bashobora kujya gukina hanze ntibanahatinde, anabagira inama.
Komite Nyobozi ya Ferwafa yemeje ko umwanzuro izaha CAF ku bijyanye n’isozwa ry’amarushanwa ya 2019/2020 uzashingira ku byemezo by’inama y’abaminisitiri
Umukinnyi ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo byari byaravuzwe ko yapfuye muri 2016, yagaragaye ari muzima mu Budage.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafashe umwanzuro wo kuba riretse guha CAF umwanzuro w’uko umwaka w’imikino 2019/2020 uzasozwa.
Ikipe ya Rayon Sports ni yo kipe ikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda, mu makipe 16 yose akina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru
Ikipe ya Rayon Sports iheruka kwirukana Michael Sarpong yemeye gutandukana nawe mu bwumvikane, imwishyura umushahara n’ibindi yamugomabaga
Amakipe agize shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Angola, yemeje ko iyi shampiyona iseswa ntihagire ikipe ihabwa igikombe.
Amakipe ya Gicumbi na Heroes ari mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri, atangaza ko yiteguye kuba yakina shampiyona igasozwa mpaka hamenyekanye izimanuka
Nyirakuruza w’umunya-Espagne Cesc Fabregas ufite imyaka 95 y’amavuko yakize icyorezo cya Coronavirus
Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yandikiye amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru muri Afurika, babasaba gutangaza ingamba zafashwe mu gusoza umwaka w’imikino.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia bivugwa koriri hafi gufata umwanzuro wo kugabanya umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona, bishobora kuzagora amakipe menshi
Jeannot Witakenge wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, yasezeweho ku mugaragaro kuri Stade yo mu mujyi wa Bukavu aho avuka, ahari imbaga y’abantu bari baje kumuherekeza
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kugeza ubu riravuga ko nta kibazo cy’umukinnyi cyangwa ikipe bari bakira nyuma y’isubikwa ry’amasezerano n’imishahara mu makipe
Rutahizamu w’umunya-Cote d’Ivoire wamamaye cyane mu ikipe ya Chelsea Didier Drogba, ntiyagiriwe icyizere n’ishyirahamwe ry’abahoze bakina umupira, mu gushaka umukandida ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo
Mu gihugu cy’u Budage ubwo shampiyona izasubukuwe abakinnyi bashobora kuzasubira mu kibuga bakinana udupfukamunwa mu kwirinda Coronavirus
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwafashe umwanya wo kuganira n’abakinnyi ndetse n’abatoza ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’impande zombi.
Rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong wakiniraga Rayon Sports amaze kwirukanwa, ashinjwa ibyaha birimo gutuka Perezida wa Rayon Sports
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga, yongeye gusubiza ibaruwa Umuyobozi wa Rayon Sports aheruka kumwandikira asubiza indi baruwa ye
Abakinnyi b’ikipe ya ESPOIR FC yo mu karere ka Rusizi, bitandukanyije n’icyemezo ubuyobozi bwari bwabamenyesheje ko imishahara yabo ihagaze kuva muri Mata 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus
Rutahizamu wa rayon Sports Michael Sarpong, yandikiwe na Rayon Sports asabwa ibisobanuro ku makosa atatu ashinjwa arimo gutuka umuyobozi wa Rayon Sports.
Uwitwa George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguhawavukiye I Kigali mu Rwanda, biri kuvugwa ko ashobora gusinyira ikipe ya Arsenal nyuma y’iminsi ayikoramo igeragezwa.