Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, (RMB) cyatangaje ko mu gihembwe cya Gatatu cya 2023, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yinjije arenga miliyoni 241$(Arenga miliyari 243 Frw).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ukuri ku binyoma Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeje gushinja u Rwanda mu kuyobya uburari ku bibazo bya politiki byayinaniye gukemura.
Abahanzi batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo umuraperi Drake na mugenzi we, Jennifer Lopez, bifatanyije n’abandi bahanzi benshi basaba ko intambara ikomeje guhitana benshi hagati Israel na Hamas ihagarara.
Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, cyibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuraperi w’icyamamare, Tupac Amaru Shakur, umaze imyaka 27 yishwe arashwe, yitiriwe umuhanda mu mujyi wa Oakland, muri Leta ya California.
Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria (Nollywood) John Okafor, uzwi ku izina rya Mr Ibu, Umuryango we watangaje ko yabazwe inshuro eshanu ndetse ko azajya kuvurirwa hanze y’igihugu cya Nigeria.
Umuhanzikazi Alyn Sano yagaragaje ko abahanzi bari kuzamuka uyu munsi bafite amahirwe yo kuba hari ibikorwa bibashyigikira mu kuzamura impano zabo bitandukanye n’inzira bo banyuzemo kugirango babe bageze ku rwego bariho uyu munsi mu muziki.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ari i Yaoundé muri Cameroun aho yitabiriye Inama ya 44 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie/ OIF).
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga muri Repubulika ya kiyisilamu ya Pakistan. Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano ashimangira ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Misiri, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, bakiriye ndetse baha ikaze CG Dan Munyuza, Ambasaderi mushya uhagariye u Rwanda mu Misiri.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yitabiriye ihuriro rya 20 rya gahunda y’ubucuruzi ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara izwi nka AGOA, African Growth and Opportunity Act.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufatanyije na Global Citizen ndetse na PGLang, batangaje ko u Rwanda rugiye kuberamo igitaramo cyiswe ‘Move Afrika: Rwanda’ kizataramamo umuraperi w’icyamamare, Kendrick Lamar Duckworth.
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine, bamaze gutangaza igihe ubukwe bwabo buzabera.
Itahiwacu Bruce Melodie yatangaje ko abahanzi nyarwanda kugeza ubu bishimira ko umuziki wabo hari urwego umaze kugeraho ku rwego mpuzamahanga bitewe n’urukundo bakomeje kugaragarizwa mu bitaramo bitabira hanze y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Yván Eduardo Gil Pinto, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Venezuela n’itsinda ayoboye aho bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yirukanye ku mirimo Dr Patrick Hitayezu, kubera imyitwarire idahwitse yatumaga atubahiriza inshingano ashinzwe.
Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu Tariki 1 Ugushyingo 2023, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya 23 ya WTTC yiga ku hazaza h’ubukerarugendo.
Umuhanzi wo muri Nigeria mu njyana ya afrobeats, Divine Ikubor, uzwi cyane ku izina rya Rema, yakoze amateka nk’umuhanzi wa mbere wo muri Afurika waririmbye mu birori byo gutanga igihembo cya Ballon d’or.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga w’u Bushinwa, Zhuang Rongwen n’itsinda ayoboye. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye buranga ibihugu byombi, cyane cyane mu ikoranabuhanga.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh Muganga, yakiriwe na Gen Liu Zhenli, Umugaba w’Ingabo z’u Bushinwa ushinzwe ibikorwa by’urugamba, baganira ku gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi mu by’umutekano.
Ikiganiro EdTech Monday, igice cyo muri uku kwezi k’Ukwakira 2023 cyibanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga cyagarutse aho kigaruka ku bikorwa bigamije kuzamura ubumenyi bw’ikoranabuhanga hagamijwe gushyigikira gahunda za Leta mu guteza imbere uburezi bufite ireme.
Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yifatanyije na Ambasade ya Turukiya mu Rwanda, mu kwizihiza Isabukuru y’Imyaka ijana Repubulika ya Turukiya imaze ishinzwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, aho yamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.
Umwirabura wa mbere wagaragaye muri filime njya rugamba zizwi nka “Action Movies” muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Roundtree, yitabye Imana ku myaka 81 aguye murugo rwe I Los Angeles azize kanseri y’urwagashya.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Madamu Nyirasafari Esperance yagaragaje ko ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire riherutse gukorwa ryerekanye ko umuvuduko w’iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize byagize uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abanyarwanda.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, nibwo babiri mu bagize itsinda rya ’Boys II Men’ bageze i Kigali, aho baje mu gitaramo cy’amateka bazakorera muri BK Arena.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, zatanze ibikoresho by’ishuri bigenewe abana baturuka mu miryango itishoboye, biga mu mashuri yo mu mujyi wa Mocimboa da Praia.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika atari ibintu byo gushima ariko kandi abantu bakwiye kureba mu buryo bwagutse inkomoko nyamukuru iba yatumye bibaho.
CG (Rtd) Gasana Emmanuel, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibanga u Rwanda rwakoresheje kugira ngo mu myaka 29 ishize rugere ku iterambere ruriho uyu munsi, byakomotse ku cyizere Abanyarwanda bagira cy’uko hari ibyo bashoboye kandi bagaharanira kubigeraho.